IGIHE

Urukiko rw’Ikirenga rwanze Uwamurera Salama wari uherutse gutorerwa kuba umusenateri

24 1-10-2019 - saa 10:09, Ferdinand Maniraguha

Urukiko rw’Ikirenga rwandikiye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ruyimenyesha ko rwanze kwemeza Uwamurera Salama uherutse gotorwa n’iryo huriro ngo yinjire muri Sena.

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko Uwamurera nta bunararibonye afite bwo kuba umusenateri.

Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Mukabunani Christine yabwiye IGIHE ko bandikiwe bamenyeshwa ko Uwamurera atemerewe kuba umusenateri.

Yagize ati “Yego nibyo. [Bamwanze] kuko adafite ubunararibonye buhagije. Igikurikiraho ni ugutora undi, turi gutegura inama ejo bundi kuwa Kane.”

Kuwa 19 Nzeri nibwo Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoye Nkusi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.

Uwamurera asanzwe ari Umunyamabanga wa PDI yakoze imirimo itandukanye mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’imyaka icumi.

IGIHE yabajije Mukabunani impamvu batoye Uwamurera batabanje kureba ko afite ubunararibonye buhagije, asubiza ati “Urukiko bo bafite ubushobozi burenze ubwacu, ni nayo mpamvu tuboherereza dosiye ngo bayisuzume. Twe turatora dukurikije uko ishyaka ryamwamamaje, hanyuma urukiko tukarusaba ngo rumwemeze. Ubwo rero mu bushishozi bwabo nyine ni uko babibonye.”

Yavuze ko nta gikuba cyacitse kuko urukiko rw’Ikirenga rwakoze akazi karwo.

Mukabunani yavuze ko mu matora yo gushaka usimbura Uwamurera, amashyaka yose agize Ihuriro afite uburenganzira bwo gutanga umukandida, ko atari itegeko ko undi azava muri PDI.

Ingingo ya 107 y’Itegeko Ngenga rigenga amatora ivuga ko kugira ngo umuntu atorerwe kuba cyangwa agirwe Umusenateri, agomba kuba ari Umunyarwanda w’indakemwa kandi w’inararibonye; kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye na yo cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera.

Agomba kandi kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; kuba afite nibura imyaka mirongo ine y’amavuko; kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitahanaguweho n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurwabusembwa.

Uwamurera asanzwe ari Umunyamabanga wa PDI yakoze imirimo itandukanye mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’imyaka icumi.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Rwangabwoba Jean 2019-10-03 05:30:32

Rwose niba atujuje ibyangombwa narorere kuba umusinateri. Abaturage bakunda gutorana amarangamutima!

Icyo nenga nuko bitakozwe mu gihe! Sinarinzi ko bibaho umuntu yaratowe!
Niyihangane bibaho kandi nakariya kazi ntikoroshye! Wasanga haribyo Imana igukingiye!
Byosetujye dushima!

2
EL 2019-10-02 23:14:17

iyo bamureka nawe akirira byose ni kimwe

3
Kkk 2019-10-02 15:00:24

Bamuhe mpatswenumugabo nawe yibereho wana! Nabandi mbona ntacyo bakor

4
umusomyi sarah 2019-10-02 06:11:23

Ibyo bavuga nibyo, kuba ’’Soma mbike’’ (Secretaire mu kirundi bivuga ngo : Umuyobozi asome nanjye mbike urwo rwandiko gusa nta kindi ndukozeho) imyaka 10 ntabwo bihagije ngo ugire ubushobozi bwo kujya muri sena kwiga ibibazo by’ingutu. Ubona byibura iyaba muri iyo myaka 10 yarayoboraga Akagari. Ikosa ryabaye ni uko baba baramuburijemo bikiri hasi bikarinda bigera hariya hose kuko ni ukumugira ridicule. Niyihangane.

5
Friends 2019-10-02 05:15:04

Ababura ubunararibonye nge ndabona bari hagati y’abamutoye nk’umusenateri cg abamwangiye n’aho umuntu ararengana! Ikindi byakabaye byiza dossiers zizweho mbere ntibaguce amazi wamaze kumenyekana! Uziko nange aje kunyaka akazi navuga ngo ni wawundi udafite ubunararibonye!!!

6
Mutagatifu 2019-10-02 03:23:49

Kandi usibye n’uriya, na MUKABUNANI ubwe wa PS Imberakuri nawe ntarageza k’ubunararibonye bwamujyana muri Sena nkanswe!. Secretaire-Receptionniste wa PDI, yakoze mu Karere ka Rusizi imyaka igera ku 10. None indi experience basaba ni iyihe irenze imyaka 10? Uwo nzi wagiye mu Ijuru adapfuye ni Henoki na Eliya ariko nabo simbizi neza, Ariko Yesu yavuze ko akabuto kadashobora kubyara ingemwe kadapfuye. Akenshi abantu bifuza kujya mu ijuru badaciye mu irembo rifunganye!. Bambe ihangane ariko bazashake ahandi bagupangira byo kuguhoza amarira.

7
BIZRAGUTEBA kayibanda 2019-10-01 23:57:52

Imirimo inyuranye yakoze niyihe ? wasanga imugira inararibonye da!!

8
@@@@ 2019-10-01 14:05:45

Pole sana Fatu.Itegeko ni itegeko.

9
Ali 2019-10-01 13:04:50

Ubunararibonye ubwo bavuga ni ubuhe mbese ni professorate na doctorate bashaka, ubwo muri 10years yakoze ntacyo azi jye mbona nta birenze byari bihagije kuba iryo huriro ryari ryamugiriye ikizere rikamutora byari bihagije rwose.

10
Jp 2019-10-01 11:36:03

Inzego zigira uko zikurikira kandi zuzanya. Bashobora no kugutora, urukiko rw’ikirenga wenda rukavumbura ko hari ibyaha wakoze. Sinon byajya birangirira mu bamutoye. Kuki se Senat yiga ku bayobozi bashyizweho na Goverment? Kuzuzanya. Kandi nta wandikiwe kuba umuyobozi n’abandi bazabikora.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza