Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda ya gisirikare iriho amabendera ya ‘Zaire’, izina Congo yahoranye, bigabije ibiro bikoreramo Perezida mu murwa mukuru Kinshasa ndetse bafata amashusho yanyuraga imbonankubone kuri Facebook.
Irindi tsinda ryagiye ku rugo rw’umunyapolitiki Vital Kamerhe wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu, baharasira abapolisi babiri bamurindaga, umwe mu bateye na we arahagwa.
Brigadier General Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’igisirikare cya Congo yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo nyuma y’imbaraga zakoreshejwe n’abashinzwe umutekano.
Itsinda ry’abashatse guhirika ubutegetsi ryari riyobowe na Christian Malanga Musumari, umunye-Congo usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntabwo haramenyekana uburyo yinjiye mu gihugu we n’abandi banyamahanga bagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ibiro bya Tshisekedi biri ahazwi nka Palais de la Nation ubusanzwe kubigeraho uca kuri bariyeri z’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, nyamara abagerageje guhirika ubutegetsi bagaragaye bari imbere mu nyubako, ku buryo bitarasobanuka uko bageze imbere mu nyubako.
Igisirikare ntabwo cyatangaje uko Perezida Tshisekedi na Vital Kamerhe bamerewe nyuma y’ibyabaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!