IGIHE

Abarwanashyaka ba Parti Socialiste bakomeje gucikamo ibice bapfa uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

7 20-07-2019 - saa 13:21, IGIHE

Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, abarwanashyaka 23 ba Parti socialiste (PS) mu Bufaransa bahoze muri Guverinoma ya François Mitterand, bandikiye umunyamabanga wa mbere w’iryo shyaka Olivier Faure, bamusaba kwihaniza umukandida wabo mu matora y’abadepite b’u Burayi, washinje Mitterand n’ubutegetsi bwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bari abaminisitiri bikomaga Raphaël Glucksmann wavuze ko Mitterand yagize uruhare muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Ni amagambo yavuze amaze kwiyamamaza muri Toulouse ku wa 6 Mata.

Hubert Védrine wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Mitterand, aba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ndetse ubu uyobora Institut François Mitterrand, na we aheruka kwikoma abashinja Sebuja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, umwuka mubi ugenda ugaruka mu ishyaka ry’aba-socialistes, ushingiye ku ruhare rutaremerwa u Bufaransa bwagize mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside n’ishyirwa mu bikorwa ryawo. Icyo gihe iri shyaka rikomokamo Mitterand ni ryo ryari riyoboye igihugu.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, uwahoze ari umunyamabanga wa PS ashinzwe ibibazo mpuzamahanga, Maurice Braud, aheruka kuvuga ko ibyabaye mu 1994 bitatinzweho cyane na PS, kubera ko ryari rifite ibindi birihangayikishije nk’ingaruka zo gutsindwa amatora y’abadepite mu 1993.

Ibiro byari bishinzwe ububanyi n’amahanga muri PS bisa n’aho ari byo byonyine byemeye kuvuga ku kibazo cya Jenoside yakorewe abatutsi. Uwari ubibereye umunyamabanga mukuru, Pervenche Berès, yagaragaje ukutemeranya na gahunda za Elysée na Operation Turquoise yatangiye ku wa 22 Kamena 1994.

Mu itangazo uru rwego rw’ishyaka PS rwasohoye ku wa 16 Kamena, rwavuze ko politiki y’amacakubiri yo mu Bufaransa [guhera mu 1990] yabwamburaga uburenganzira bwo kugira uruhare mu gikorwa cya gisirikare.

Biragoye kuganira kuri iyi ngingo mu ba socialistes

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki kibazo cyazamuye umwuka mubi hagati y’abantu ba hafi ba François Mitterrand n’ishami ry’urubyiruko muri PS, Mouvement des jeunes socialistes (MJS).

Mbere y’iminsi mike ngo ajye i Kigali, uwari kuba ahagarariye guverinoma y’u Bufaransa mu Rwanda, Minisitiri w’ubutabera Christiane Taubira, yasubitse urugendo nyuma y’amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu kiganiro na Jeune Afrique.

Yagarutse ku ruhare rutaziguye rw’u Bubiligi n’u Bufaransa muri politiki yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse icyo gihugu kindi kiza kugira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.

Ku wa 5 Mata MJS yasohoye itangazo yamagana uko kwisubiraho kwabaye ku munota wa nyuma. Riti “U Bufaransa bugomba kwemera uruhare rwose bwagize mu gushyigikira ubutegetsi bwateguye jenoside kuva mu 1990 kugeza mu 1994”. Ni ubutumwa ariko bwanenzwe n’abantu ba hafi na Mitterrand.

Paul Quilès wayoboye komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko y’u Bufaransa mu isesengura ryo mu 1998 ku ruhare rwabwo mu Rwanda, yavuze ko habayeho ibiganiro hamwe na MJS ku cyicaro cy’ishyaka, hasobanurwa izo ngingo.

Uwari Perezida w’itsinda ry’ubucuti bw’u Rwanda n’u Bufaransa mu Nteko Ishinga amategeko y’icyo gihugu hagati ya 2007-2012, Marylise Lebranchu, ahamya ko atari ubwa mbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uteje umwiryane hagati y’abantu bakabaye bashyigikirana.

Mu 2010 mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari uhagaze neza ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy wanagiriye uruzinduko i Kigali muri Gashyantare uwo mwaka, Marylise wari umudepite w’umu socialiste yagombaga kujya mu Rwanda ayoboye rya tsinda ry’ubucuti kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Kamena.

Ati "Mbere yo kugenda, nakiriye telefoni ya Hubert Védrine [wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Elysée], wakuraga icyasha cyose ku Bufaransa, hamwe n’indi ya Paul Quilès. Twashyizweho igitutu,”

Mu mvugo za MJS cyangwa Raphaël Glucksmann ndetse n’abahoze ari abantu ba hafi ba Mitterrand, bisa n’aho icyuho kirimo hagati aho bigoye kuzikiba.

Jean-Christophe Cambadélis wigeze kuba umunyamabanga wa mbere muri iri shyaka (2014- 2017), aheruka kugira ati “Hari byinshi boshobora kuvugwa ku bikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda, ariko ntabwo twabyita kugira uruhare muri Jenoside.”

Olivier Faure uri muri uyu mwanya na we asa n’uwamaze kwerekana aho ahagaze. Muri Mata 2019 yanze gushyira umukono ku nyandiko yasinyweho n’andi mashyaka, yasabaga Perezida Emmanuel Macron kujya mu Rwanda “kuvugisha ukuri” kuri Jenoside.

Mu ibaruwa yo ku wa 15 Werurwe Olivier Faure yandikiye Benjamin Abtan uyobora umuryango wo mu Burayi urwanya ivangura, EGAM, ari na wo watangije icyo gitekerezo, yitandukanyije n’icyo gikorwa avuga ko “cyaha agaciro gahunda z’ubutegetsi bw’igitugu, bwica bukanafunga abatavuga rumwe nabwo.’

Ku wa 20 Gicurasi, Olivier Faure yakiriye Hubert Védrine na Paul Quilès, aho abo batatu bemeranyije ku mwanzuro ko “nyuma y’amatora y’u Burayi, ishyaka PS rizatangiza ibiganiro ku bagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda. Tuzasaba ifungurwa ry’ishyinguranyandiko z’ibihugu byose n’inzego zagize ruhare muri ayo makimbirane, kuva ku ntangiroro yayo kugeza ku iherezo.”

Kugeza ubu ayo madosiye ntiyafunguwe. Muri Nyakanga hagati ariko Olivier yagize ati “Ntabwo uyu mushinga utatangira ariko nshyigikiye icyo gitekerezo.”

Paul Quilès we yavuze ko yifuza biganiro, ariko binafite imirongo bigenderaho.

Ati “Nifuza ibiganiro aho ibintu byose tuzabishyira ku meza, ariko byibanda mbere na mbere, ku mateka bigendana n’igihe. Bitari ibiganiro bishingiye kuri raporo ya Mucyo [yasohotse mu 2008 yakozwe na komisiyo yigenga yashyiriweho gushaka ibimenyetso ku ruhare rw’u Bufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994], ivuga ko u Bufaransa hari amakosa bwakoze.”

Perezida Mitterrand na Habyarimana bari inshuti mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hubert Vedrine akomeje kuvuganira ishyaka ry'aba-socialistes akomokamo
Raphaël Glucksmann ni we mukandida wa PS mu matora y'abadepite b'u Burayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mimi 2019-08-07 06:45:42

Abafransa bashatse bareka kwishyiraho umusaraba wo gushyigikira Mitterrand. Kuko we yakoze genocide ariko simpamya ko ishyaka ryari ryamutumye. Ariko nanone kwemera icyaha nkicyo bibatesha amanota, uretse ari hahandi ntaho bazagihungira.

2
Rukeribuga 2019-07-22 10:50:30

Habyarimana nkumuyobozi wu Rwanda mu gihe cye kimwe nabamubanjirije nabazamukurikira bose abanyarwanda tuzajya tugira icyo tubavugaho igihe batazaba bakicaye muri iriya ntebe kuko bagihari ushobora kubizira. Hari ibyo yakoze byiza hari nibyo yakoze/Yavuze bibi kimwe n’abandi. Urugero: Ikirahule cyuzuye amazi undi yari yaravuze ngo Abasangira nabafite icyo bahuriyeho ndekeyaha kuko ibindi nkirimo kubivumba.

3
Nyagasambu 2019-07-21 12:30:59

Rwejo we urasekeje, nari nziko jenoside yateguwe na Kayibanda nako na Parraudin akayicengeza muri Kayibanda, Mbonyumutwa, igashyirwa mu bikorwa guhera 1955 Ba Bigirumwami Ba Padiri Kagame bakigisha bamwe mu baje kuba abayobozi b’i gihugu icyo gihe cyose bigisha jenoside. None ubu muri 2019 uti jenoside yateguwe n’abafaransa.Ese Ababailigi ubashyira ku kahe gatebo?Amateka acuramye n’ubundi ahora yinyuraguramo.

4
Sagahutu 2019-07-20 18:31:04

Hari ikintu abantu basesengura bazi ko umuntu ugera ku ntera yose aba yaragaraja ko afite icyo arusha abandi.. Utarumva ibyo nta bwenge afite.Gusa kuki iwacu iyo bacitsemo ibice bakiza amagara? Icyo kizagonga leta kugeza ivuyeho..mwibuke Semusambi Felisiyani wandikaga muri Kinyamateka..Baramutoteje karahava ariko ingoma ya Habyarimana yavuyeho.Ukora amakosa nkayo Habyarimana yakoze muri 1973 imana izamuturinde nabajyana babidufashemo.

5
Rwejo 2019-07-20 16:47:42

Babyemera batabyemera bihinduye iki? Abapfuye ni abanyarwanda kandi bishwe n’abanyarwanda. Abarwanaga icyo gohe bari abanyarwanda bamwe bafashijwe n’abafaransa abandi bafashijwe na Uganda, US na UK. Buri wese akurura yishyira ariko ntacyo bihindura kuko byanze bikunze hari abazarinda baofa batemeye ko genocide yateguwe n’abafaransa

6
Justice 2019-07-20 15:00:03

Ko ntagitekerezo murahitisha !!! let me be the first :

Uyu mugabo wibisunzu abamuzi bavuga ko ali umushingwe uvanze numwunguradundi !!! umugaruye mwitangazamakuru , ntanatume ibitekerezo bamuvuzeho we naba fransa be ashaka kuturetera !!! ibo ngo izuba litararenga ntano kumuvuga !!! nanjye mpenze lirenze !!!

7
Kamegeri 2019-07-20 14:37:53

Ngaho mukomeze mwitere amajeki ngo abafaransa barapfa ibyo mu Rwanda byo muri 1990-1994!! Wagira ngo twabaye "nombril de la terre". Niba mutanabizi, n’iyo Afrika yose yakwibira mu nyanja n’abayituye bose abenshi mu banyaburayi bakomeza ubuzima bwabo busanzwe nk’aho ntacyabaye kidasanzwe. Nkanswe u Rwanda rwa 26,338 km2 rudafite amabuye y’agaciro cyangwa petroli ifatika mu kuzimu kwayo. Turi abo gusabirwa pe!

Kwamamaza