IGIHE

Umubare w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wagabanutse

10 5-09-2018 - saa 14:26, Mathias Hitimana

Umubare w’abagore muri manda nshya y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, wagabanutse ugereranyije na manda icyuye igihe, aho bavuye kuri 63.7% baba 61.25%.

Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugirwa n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe wari uyobowe na Donatille Mukabalisa wo muri PL, wari ufite akarusho ku Isi ko kugira umubare munini w’abagore. Mu badepite 80, abagabo bari 29 mu gihe abagore bari 51, bangana na 63, 7%.

Ugendeye ku byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku ntebe amashyaka yegukanye mu matora yo kuwa 2 kugeza kuwa 4 Nzeri 2018, bigaragara ko Umutwe w’Abadepite uzaba urimo abagore 49 n’abagabo 31.

FPR Inkotanyi yatsindiye imyanya 40. Komiseri wa FPR, Gasamagera Wellars, yabwiye IGIHE ko abagore ari 19, abagabo bakaba 21.

Muri batanu ba PSD harimo abagore babiri. Abo ni Nyirahirwa Veneranda Rutayisire Georgette.

Muri bane b’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) babonye imyanya, abagore ni babiri; aribo Mukabalisa Donatille uriyobora na Mukayijore Suzanne.

Mu mashyaka mashya yinjiye bwa mbere mu Nteko, PS Imberakuri rifitemo umugore umwe ari nawe uriyobora, Mukabunani Christine; Green Party bose ni abagabo uko ari babiri.

Ku badepite bazahagararira urubyiruko, umwe ni umugore ari we Maniriho Clarisse.
Bisobanuye ko aba 25 baziyongeraho 24 bahagarariye abagore muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, bakaba 49 ku bagabo 31.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite ucyuye igihe niwo wari urimo abagore benshi ku Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Shyaka Hermenegilde 2018-09-06 05:36:44

Baziyongera aho kugabanuka, ndabona bazaba 68%, kuko ni abagore 54 abagabo bazasigara ari 26

2
Shyaka Hermenegilde 2018-09-06 05:28:15

RPF ifite abagore 24 ntabwo ari 19

3
yves 2018-09-05 14:41:42

ubundi ese abarimo batumariye iki ? jyewe mbona nta nicyo bakoramo. ubu ese amategeko y’imisoro agiye kutumaraho cash sibo baba bitwa ngo batoye. Ubwi shi bwabo ntacyo bumaze. ariko muri rusange uriya mutwe w’abadepite ni baringa pe. nawe ese iminshinga idindira, amafaranga acungwa nabi ariko ngo ibisabanuro byose ngo banyuzwe jyewe narumiwe. Ibiba hano nta handi biba

4
yves 2018-09-05 14:39:11

ubundi ese abarimo batumariye iki ? jyewe mbona nta nicyo bakoramo. ubu ese amategeko y’imisoro agiye kutumaraho cash sibo baba bitwa ngo batoye. Ubwi shi bwabo ntacyo bumaze. ariko muri rusange uriya mutwe w’abadepite ni baringa pe. nawe ese iminshinga idindira, amafaranga acungwa nabi ariko ngo ibisabanuro byose ngo banyuzwe jyewe narumiwe. Ibiba hano nta handi biba

5
Paul 2018-09-05 12:37:29

Ibyo John avuga nibyo

6
Innocent 2018-09-05 10:47:19

None se ko mushaka kubigira ikibazo nkaho atari Demokarasi, gusa njyewe sinabyumva bagabanutse bate ko 30% Iri mwitegeko yuahirijwe? Buriya rero abantu batagira umwanya uhagije wo kugenda no kugera ahantu hatandukanye hatangirwa serivise za Leta ndetse n’abikorera bibwirako abadamu n’abakobwa badafite akazi ,rwose baragafite kurenza n’abagabo.Hera mu banki, jya aho bakatira amatike y’imodoka, jya mu ma centre de sante n’ibitaro n’ahandi hatangirwa za Serivise uzanyomoze nusanga ntabadamu n’abakobwa barimo baruta abagabo uzahasanga.Ahubwo icyo nakwisabira aba badamu bagiye mu nteko muzakosore mutagendeye ku kwikunda n’amarangamutima ririya tegeko ritegeka umuntu wese gutanga umusanzu ku badamu( Abagore bibarutse) mugene n’uburyo abawutanga bakorera mu nzego zitari iza Leta wajya ubageraho kuko nsinzi niba muri ya Demokrasi imaze gushinga imizi namwe mubona ko bikwiye ko umudamu ukorera inzego za Leta yatanga umusanzu nvuze haruguru nyamara we yabyara ntagire icyo bamufasha.Muzabirebe ba nyakubahwa badamu mwatowe kuko abadamu bagenzi banyu bakorera abigenga bahanze amaso uburyo muzitwara muri icyo kibazo.

7
charles 2018-09-05 08:42:11

nawo nimwinshi ahubwo badushirire huwabagabo nahubundi ndabarahiriye katubayeho

8
John 2018-09-05 07:53:52

Sibyo. RPF coalition ifite abagore 24 n abagabo 16. Mubare neza murebe . Sinzi uwibeshya hagati yanyu na Hon Gasamagera.

9
derrick alter 2018-09-05 07:41:14

oh that’s absurd ,
coz if thats the case then the feminism journey in Rwanda is like one who makes one step ahead and makes two steps backwards after awhile.

10
derrick alter 2018-09-05 07:39:03

then if its the case the feminism journey in Rwanda is like making a one step ahead and making two steps backwards after awhile.

Kwamamaza