IGIHE

Ukwivuguruza mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame

23 20-03-2019 - saa 11:01, IGIHE

Inkundamugayo, umubeshyi n’andi agaragaza umuntu utari uwo kwizerwa, ni amwe mu magambo akoreshwa n’abazi neza Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni mu gihe bagerageza gusobanura uwo ari we.

Byanyima Boniface wareraga Museveni akiri umwana yigeze kuvuga ko yari wa muntu uhora yiyoberanya, aho yigeze gutangariza ikinyamakuru Observer ku wa 22 Gicurasi 2017 ati “ Ntabwo ushobora gusobanukirwa Museveni byoroshye; hari uruhande rumwe akwereka n’urundi aguhisha”.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rushobora kuba arirwo rutahiwe mu gusoma ku ntango ya kamere ya Museveni.

Ku munsi w’ejo nibwo ikinyamakuru cya leta, The New Vision cyashyize hanze ibaruwa bwite Museveni yari yandikiye Perezida Kagame. Ni ibaruwa yari igenewe Umukuru w’Igihugu ariko yasakaye mu itangazamakuru mbere y’uko nawe imugeraho.

Muri iki kinyamakuru bigaragara ko yanditswe ku wa 10 Werurwe 2019, hanyuma yageze muri The New Vision tariki 19 Werurwe 2019. Amakuru avuga ko ko yageze muri Ambasade y’u Rwanda ku wa Mbere, ibi bishimangira ko Museveni atigeze ayandika kuri iriya tariki.

Birashoboka cyane ko yayanditse ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe, nyuma y’uko hashyizwe hanze amafoto ya pasiporo yari imaze guhabwa Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Abasesengura iby’iyi baruwa bakanabihuza n’ibibazo u Rwanda rufitanye na Uganda muri iki gihe, bagaragaza ko Museveni iriya baruwa yayihaye itariki ya kera nk’uburyo bwo gushaka kwikura mu kimwaro cy’ariya mafoto yari amaze kujya mu itangazamakuru, gusa n’ayo ubwayo yari igamije kuyobya uburari.

Byari biherutse gutangazwa ko Museveni yagiye ahura n’abayobozi ba RNC barimo n’umuterankunga wayo Tribert Rujugiro Ayabatwa nubwo ahakana ko ntaho ahuriye n’uyu mutwe w’iterabwoba. Uyu bahuye nyuma ya Mukankusi na Eugene Gasana kandi ibi byose byabaye mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Nubwo nta gihugu cyemerewe gucumbikira imitwe ishaka guhungabanya guverinoma ziriho mu buryo bwemewe n’amategeko, Museveni akomeje gushyirwa hanze n’ibimenyetso bigenda bigaragaza uburyo akomeje gufasha no gushyigikira RNC na FDLR.

Uburyo Mukankusi na Gasana bakiriwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe bavuye muri Amerika, bigaragaza ko Uganda yashakaga guhisha iby’urugendo rwabo.

Umutangabuhamya avuga bari bateguriwe imodoka yabatwaye bagisohoka mu ndege mu gihe bamwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi aribo bagiye kubuzuriza ibisabwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko nyuma yo kubona ko iby’aba bashyitsi be byanze bikajya ku karubanda, yihutiye kwandika ibaruwa yiyerurutsa gusa uburyo yabikoze bwatumye arushaho kwiha amenyo y’abasetsi.

Hari aho yagize ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”

Yakomeje agira ati “Uyu mugore uzwi nka Mukankusi, ntekereza ko umuzi, ntabwo twari twarigeze duhura mbere.”

Iki gice cyazamuye ibibazo mu bantu benshi, bibaza uburyo Umukuru w’Igihugu ashobora guhura n’umuntu mu buryo butunguranye? Hari abibajije niba atari nka wa mwana w’imyaka itanu ubazwa aho umukoro uri akavuga ko imbwa yawuriye!

Ku rundi ruhande kuba ibaruwa nk’iyi yaragiye hanze bigaragaza ko ibyo u Rwanda rumushinja ari ukuri, gusa nanone ibikubiyemo byafashwe nk’ibinyoma byambaye ubusa.

Umwe mu basesenguye iyi baruwa yavuze ko bitumvikana uburyo Museveni yaba yaremeye ko yahuye na Mukankusi, Gasana na Rujugiro ariko akaba ntaho yigeze akomoza ku by’iriya pasiporo aho bigaragara ko yabyirengagije nkana.

Museveni yavuze ko yabajije Mukankusi icyo amushakira undi amubwira ko umugabo we yiciwe mu Rwanda ndetse ko hari ibindi bintu bibi bihabera yashakaga kumugezaho.

Ibi byatumye abantu benshi bibaza uburyo wahura n’umuntu bitunguranye byongeye uri umukuru w’igihugu, akakubwira ibirego nka biriya nawe ugatinyuka kubishyira ku karubanda.

Ibi byatumye abantu benshi bagaragaza ukutareba kure mu misubirize ya Museveni, kutagira imitekerereze ya kiyobozi no kwivamo kwatumye atamazwa n’ urwango afitiye u Rwanda.

Mukankusi wari umudipolomate w'u Rwanda nk'uko bigaragazwa na Pasiporo iri iburyo, yahawe Pasiporo imugaragaza nk'umuturage wa Uganda (ibumoso)

Bishingira ku kuba ibihugu bigira inzego z’ubutabera n’uburyo iperereza rikorwamo. Hari uwibajije ati ‘ese Museveni yaba byibura yaragerageje gushakisha byinshi kuri kiriya kirego mu Rwanda mbere yo gushyira hanze ibintu nka biriya yabwiwe n’umuntu yari ahuye nawe bwa mbere?’ Bitewe n’imiterere y’ibaruwa n’igihe uriya mugore yagereye muri Uganda, bigaragara ko ntabyo yigeze akora ahubwo ari kujijisha agamije kuyobya uburari.

Ibigaragazwa nk’ukuri ni uko, uyu muyobozi wa Uganda ari kwitwaza ibaruwa ye ngo asige u Rwanda icyasha, ari nako ahishira ukuri ku ngingo baganiriyeho koko. Bivugwa ko baganiriye ku ngingo zirimo uko ubwo RNC izaba yatangiye kugaba ibitero ku birindino by’ingabo, polisi cyangwa ibikorwa remezo by’u Rwanda azayiha ubufasha bwisumbuyeho.

Ikindi cyibajijweho n’abakurikiranira hafi ibi bintu ni icyo Perezida wa Uganda we yatekereza mu gihe Perezida w’u Rwanda yaba abonanye n’abantu bavuga ko Guverinoma ya Museveni ari mbi kurusha iya Amin, cyangwa abandi biteguye gupfa bamurwanya.

U Rwanda rwakomeje kwirengagiza ibikorwa bibi bya Museveni rushaka umuti binyuze muri dipolomasi. Uganda yo yakunze kugaragara nk’iyunze ubumwe na RNC ndetse na FDLR. Ni kenshi ibikorwa binyuranye n’amategeko Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda(CMI) n’izindi nzego z’ubutasi byagiye bikorera Abanyarwanda b’abasivili byagiye bishyirwa ahagaragara.

Mu bihe byashize ubutegetsi bwa Museveni bwagiye buha bamwe mu barwanyi ba FDLR impapuro z’inzira mu buryo busa n’ubwo Mukankusi yabonyemo pasiporo ye.

Ku wa 15 Gicurasi 2006, The Monitor yasohoye inkuru yagiraga iti “ Ni nde wahaye inyeshyamba z’Abanyarwanda impapuro z’inzira?” Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu bari bafite izi pasiporo ari Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR icyo gihe.

Ku wa 13 Mata 2006, The Newtimes yari yasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “ Uganda yararuciye irarumira kuri pasiporo Murwanashyaka yabonye binyuranye n’amategeko.”

Muri iyi nkuru kandi iki kinyamakuru cyagaragaje ko atari uyu wenyine ufite pasiporo zo muri Uganda, mu bandi barwanyi ba FDLR bari bazifite harimo; Hyacinth Rafiki na Maj. Wallars Nsengiyumva.

Uganda yavuze ko iri mu iperereza ariko nyuma ntiyigeze itangaza ibyavuyemo. Abasesenguzi mu bya Politiki babifata nk’urugero rwa bimwe mu bikorwa birwanya u Rwanda Guverinoma ya Museveni yatangiye kare.

Urundi rugero rutangwa ni inkuru y’abantu 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati uri hagati ya Uganda na Tanzania mu Ukuboza 2017, bagiye guhabwa imyitozo na RNC mu nkambi iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Aba basore bari baragiye batoranywa na CMI ifatanyije n’abakozi ba RNC bari mu nkambi z’impunzi zibarizwamo Abanyarwanda muri Uganda.

Bahagaritswe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwakemangaga impapuro z’inzira bari bafite, nabo baza kwiyemerera ko ari impimbano koko, bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa iterabwoba.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize Museveni ubwe yiyemereye ibi mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we w’u Rwanda, icyo gihe yagize ati “ Ubwo nahuraga na Perezida Kagame i Addis [Ababa] yampaye ibihamya nanjye nakurikiranye. Itsinda ry’Abanyarwanda ryari riri gutoranywa muri Tanzania n’u Burundi ngo rijyanwe muri Congo”.

“Bavuze ko bari bagiye gusenga ariko bahaswe ibibazo, biza kumenyekana ko igikorwa barimo ntaho gihuriye n’iyobokamana”. Ibi yabyemeye kubera ikimwaro cyo kuba yari amaze gufatanwa igihanga.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe hanze ku wa 31 Ukuboza 2018, nicyo gihamya giheruka kugaragaza uruhare rw’ubutegetsi bwa Museveni mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda. Iyi raporo igaragaza uburyo Uganda yabaye igicumbi cyinjiriramo abashaka kujya mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Nubwo mu ibaruwa ye Museveni yavuze ko “ Uganda idashyigikiye imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda”, ibikorwa bigaragazwa nk’ibyivugira kurusha amagambo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
John 2019-04-04 03:42:06

Njyewe Mfite ikibazo ko m7 mumushinja ubulyalya komutarimwalabivuzekare kose? mubonyebimaze kutabuka nonenihomubivuze!.ariko mwabay mute?

2
mapendo 2019-03-31 08:28:09

Imanibrindeabayobozibacu

Bunvikane
Murakoze

3
Ndayambaje Alexis 2019-03-25 12:59:50

Twe abanyarwanda tureberwa n,Imana babyitondemo

4
Titi 2019-03-24 00:28:41

Museveni mumureke intekanteka arimo ndungi!

5
Shyaka 2019-03-21 07:40:32

Yemwe niyo twaba dufite icyo dupfa cYAngwa tutunvikanaho ntago bibaha uburenganzira bwo Gutuka umukuru w’ikindi gihugu kwifata ukita umuntu INKUNDAMUGAYO ukongeraho ngo ni UMUBESHYI nkekako ntacyubahiro uba umuhaye nkumukuru wigihugu by’umwihariko wumuturanyi. NJYEWE amagambo, ibitutsi bitangiye iyinkuru bitumye ntayisoma rwose igihe mwikosore.

6
Joseph 2019-03-21 04:56:15

Ahaaa! Ntabwo wabana numuntu igihe kinini NGO umuyoberwe M7 yabanye igihe kinini na Kagame Bose ntanumwe utazi undi, Banyakubahwa, mukwiye gusutama hamwe ninshuti zanyu,mukiga kubyo mupfa mukareka kwisekesha, kandiko arimwe mwakuye u Rwanda mukaga muri 2 ninako mwagakemuye ibibazo bibugarije muri2. Thanks.

7
niYONSABA 2019-03-21 04:14:42

museveni ndumva yavuze nka nyerere bamubajije ibya jenoside nurupfu rwa sagatwa bitaga habyarimna nibutse ariko ko nasagatwa yafataga amafoto menshi si habyarimna gusa jyewe twahuye afite iyi nterahamwe94 nyamirambo yinzobe ubundi ari habyarimna ibyo bita magie, agomba kuba yarazunguje umutwe aseka[nyerere], cga agomba kuba yarishe akajisho cga ubwanwa bwa muhozi nuko atari video byari kuri rfi, avuga ngo yaramaze niba yararashwe iyo mumbaza ahubwo igiutma indege yurwanda iparitse yaraboreye dresalm kuva 94, nibyo uganda yavuze mu iyo baruwa muvuga

8
Uwimana dañny 2019-03-21 03:13:35

Twese abanyarwanda tuzi akamaro ko kubaho mumahoro! None ko muri gushaka kuyatuvutsa?? Mwaduhaye kongera gutuza ko ayo twarize ahagije, Keeping our countries peaceful depending on how peace is great!!!!!!!

9
BAKAME 2019-03-21 01:50:50

nsigaye nsoma comment kurusha uko nasoma inkuru yanditse

10
BAKAME 2019-03-21 00:51:24

nsigaye nsoma comment kurusha uko nasoma inkuru yanditse

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza