IGIHE

Ubuvugizi bw’inganda zibyaza umusaruro ibitoki: Isezerano PL yahaye ab’Iburasirazuba

1 27-08-2018 - saa 08:28, Hakizimana Jean Paul

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryijeje abaturage b’Intara y’Iburasirazuba, kubakorera ubuvugizi bakabona inganda zibyaza umusaruro ibitoki, nka kimwe mu bihingwa byera cyane muri iyi ntara.

PL kimwe n’indi mitwe ya politiki bakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza imyanya y’Ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho kuri iki Cyumweru bari mu Karere ka Rwamagana na Kayonza.

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yijeje abaturage ko nibabagirira icyizere bakabatora mu matora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, bazabakorera ubuvugizi ku buryo haboneka inganda zitunganya umusaruro uvuye mu buhinzi bw’ibitoki.

Ati “Nimuramuka mutugiriye icyizere tuzakomeza gukora ubuvugizi muri bwa bufatanye bwa leta n’abikorera, ku buryo hano hazaboneka inganda zikora ibintu binyuranye bivuye muri bya bitoki bya hano iwacu."

Intara y’Iburasirazuba ifite umwihariko wo kweza ibitoki byinshi, ku buryo habonetse inganda nyinshi zongerera umusaruro iki gihingwa nta gushidikanya ko n’imibereho y’abahinzi yatera imbere, bityo ubuhinzi bukaba umwuga.

Mukabalisa yongeyeho ko bazakora ubuvugizi bwisumbuyeho buzatuma umunyarwanda akora ubuhinzi n’ubworozi bya kinyamwuga.

Ati “Ubwo ubuhinzi bw’umwuga turifuza ko butanga umusaruro ugaragara watuma umunyarwanda ubukora atera imbere ava mu cyiciro kimwe akajya mukindi”.

PL ifite abakandida 80, yasezeranyije abaturage kuzakora ubuvugizi ku buryo haboneka banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi cy’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu bindi iri shyaka rishyize imbere birimo; kwita ku mabuye y’agaciro hakaboneka inganda ziyatunganya, kwita ku musaruro w’amafi n’ibindi.

Nsengiyumva Wellars, umuturage wo mu Murenge wa Nyamirama yabwiye IGIHE ko ubuhinzi busanzwe bugenda neza ariko ko batakwanga inyongera PL ishaka kubazanira.

Yavuze ko bakeneye cyane amasoko y’umusaruro w’ibigori kuko babyeza bakabura aho babigurisha.

Ati “Ikibazo ubundi hano dufite bagashyizemo imbaraga ni ukudushakira aho tugurisha ibigori byacu kuko hari igihe usanga twejeje byinshi ntitubone aho tubigurisha”.

PL ni ishyaka ryashinzwe tariki 14 Nyakanga 1991. Ku rupapuro rw’itora rizaba rirangwa n’iyi mpine yaryo n’inyenyeri eshatu ziri mu ibara ry’umuhondo.

Amatora w’abadepite akaba ateganyijwe kuba tariki ya 2 Nzeri ku banyarwanda baba mu mahanga na tariki 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu.

Mukabalisa yabwiye ab'Iburasirazuba ko nibatora PL izabakorera ubuvugizi bw'inganda
PL iserukiwe n'abakandida 80 mu matora y'Abadepite
Abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ari benshi
Ibyishimo byari byinshi ku barwanashyaka ba PL
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sakega 2018-08-28 13:23:44

Aya mashyaka yose arabeshya, bapfa kugera mu nteko gusa bakituriza.

Kwamamaza