U Rwanda rwamenye kare ko umutekano atari ukurinda imipaka gusa- Mushikiwabo

2 20-02-2017 - saa 08:00, Uwishyaka Jean Louis

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangarije mu nama mpuzamahanga yigaga ku mutekano yaberaga i Munich mu Budage, ko kwihaza mu bintu bitandukanye bigirira akamaro abaturage ari byo by’ibanze bitanga umutekano kurusha kwibanda gusa ku kuwurinda ku mipaka.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga yigaga ku mutekano, Mushikiwabo mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko yibanda ku ’kwihaza mu biribwa’ yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibiribwa n’Ubuhinzi w’u Budage, Christian Schmidt nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yatanze, Mushikiwabo yagaragarije amahanga ko mu Rwanda abayobozi bamenye hakiri kare ko umutekano atari ukurinda imipaka gusa.

Ati “Mu Rwanda abayobozi bamenye hakiri kare ko umutekano atari ukurinda imipaka yacu gusa, ahubwo ari ukwihaza mu biribwa, uburezi n’ubuzima bwiza n’ibindi byose bifasha abaturage gutera imbere mu buzima bwabo.”

Muri iyo nama kandi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatanze ikiganiro agaragaza ukuntu u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurengera abana n’abagore byose bijyana no kugabanya ibibazo birimo n’impfu zabibasiraga ku bwinshi.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu Rwanda mu myaka 15 ishize, umubare w’abagore bapfa babyara wagabanutseho 75% mu gihe uw’abana bapfa bavuka wagabanutseho 80%, byose ashimangira ko byavuye mu cyizere cyo kubaka inzego zihamye zifatanya n’abaturage.

Muri iyi nama kandi haganiriwe ku buryo harwanywa iterabwoba aho Chancellière w’u Budage, Angela Merkel yahamagariye ibihugu byose gufatanya mu kurwanya ibibazo by’iterabwoba kuko igihugu kimwe kidashobora gukemura ibibazo byugarije Isi.

Iyi nama ibera i Munich mu Budage, iterana buri mwaka, kuri iyi nshuro yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye bagera kuri 500 barimo Chancellière w’u Budage Angela Merkel, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence n’abandi.

Louise Mushikiwabo (uwa kabiri iburyo) yahamagariye amahanga kwihaza mu biribwa kuko ari byo bitanga umutekano/ Ifoto: @RwandaMFA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jo 2017-02-20 12:47:03

None se ko Rushyashya yanditse ko Kayumba afatanyije na Rujugiro abafransa na museveni ngo bashaka kudutera nibyo? Niba atari byo se mwabwira rushyashya ikareka gutera ubwoba? Intamjobara ibyayo turabizi.

2
gahima 2017-02-20 00:23:58

kubungabunga umutekano w’igihugu ndetse n’uwabanyagihugu nibyo biteza iki gihugu imbere, kandi bizakomeza ntituzasubira imbere!

Kwamamaza