IGIHE

U Bufaransa: Ishyaka ry’Abasosiyalisiti ryinangiye gusinya inyandiko isaba Macron kuvugisha ukuri ku Rwanda

7 16-04-2019 - saa 06:30, Kayonga J.

Olivier Faure, Umunyamabanga wa mbere w’ishyaka ry’Abasosiyalisiti mu Bufaransa, mu magambo y’ubwishongore yatangaje ko yinangiye gushyira umukono ku nyandiko isaba Emmanuel Macron "kuvugisha ukuri" ku ruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu magambo benshi ku mbuga nkoranyabaga bafashe nko kurengera, Olivier Faure yavuze ko "Abayobozi b’u Rwanda bagize jenoside igikoresho cyo kurushaho gutegekesha igitugu".

Mu ntangiriro za Mata uyu mwaka, ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa bitandukanye birimo na ’Le Monde’ byatangaje ibaruwa ifunguye yasabaga Emmanuel Macron kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 byari biteganyijwe mu Rwanda, ndetse no kuvugisha ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 15 Werurwe, Olivier Faure yashyikirije ibaruwa, JA dukesha iyi nkuru ifitiye kopi, umwe mu banditse banashyira umukono kuri iyo nyandiko yashyikirijwe Macron, Benjamin Abtan, wahoze ari umujyanama wa Bernard Kouchner ubwo uyu yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, amubwira ko atifuza gushyigikira ubwiyunge hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda kubera uburyo atiyumva mu buyobozi bw’u Rwanda rw’ubu.

Ishyaka ry’Abasosiyalisiti niryo François Hollande wayoboye u Bufaransa hagati ya 2012 na 2017 akomokamo, ni naryo shyaka kandi François Mitterand yakomokagamo.

Uyu Mitterand wapfuye muri 1995 ashinjwa kwijandika cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi aha ubufasha Leta ya Habyarimana ndetse na Leta y’Abatabazi. Kuba Olivier Faure yamagana igitekerezo kiganisha ku kuba u Bufaransa bwavugisha ukuri ku ruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibitangaje, kimwe na benshi mu bagize ishyaka ayobora bitewe n’uko birinda icyatera icyasha Mitterand bafata nk’ikirangirire mu ishyaka ryabo.

Olivier Faure, Umunyamabanga wa mbere w'ishyaka ry'Abasosiyalisiti udakozwe ibyo kuvugisha ukuri kw'u Bufaransa ku ruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gasamunyiga 2019-05-07 15:22:52

Iyi nterahamwe kuki batahise bayifata ko ifite ingengabitekerezo ya jenoside? ??

2
[email protected] 2019-05-05 05:04:00

Ariko ubundi tuziyunga nyuma ducane umubano,kandi twese ukuri turakuzi.kugiti cyanjye ndumva twatandukana n’ubufaransa burundu.kd ntakwisubiraho kuko ntakindi bakora ni ukudukomeretsa gusa.

3
Kareme 2019-04-25 11:19:15

Erega abazungu nta cyiza batwifuriza usibye kwangiza umuco wacu nka banyafurika wo gukundana !

4
Kareme 2019-04-25 11:19:13

Erega abazungu nta cyiza batwifuriza usibye kwangiza umuco wacu nka banyafurika wo gukundana !

5
Umutesi 2019-04-16 19:02:15

Izi nterahamwe se ukuri ninde utakuzi ko zatsembye abatutsi za bisesero n ahandi?ariko uziko musetsa ni gute mubwira interahamwe ngo kuvuga ukuri?ko ari twe tugomba kukuvuga twe byabayeho,nta soni urumva ngo irashinyagura,jenoside yakorewe abatutsi no gutegekesha igitugu urumva bihuriye he ko ari byabindi izi nterahamwe ziha guhimba himba kubw ipfunwe zifite ry amaraso y abatutsi zamennye.nkaba njye mbaza leta nti mubura iki ngo mwandike ibitabo muvuga iby izi nterahamwe z abafaransa zakoze.

Urumva ngo irijijisha ngo iyobye uburari,jenoside yakorewe abatutsi aho ubu bufaransa bwaje no kubica 1994 bihuriye he nicyo gitugu avuga,arabazwa ibyo bakoze 1994 nawe akajijisha ngo igitugu,ikihe gitugu se aravuga icya habyara na bene wabo ko aribo bategekaga mu 1994?naho niba avuga kagame ko ari umunyagitugu ibyo yamuvugaho byose ibyo sibyo abajijwe yewe nta nubwo kagame yategekaga igihe izo nterahamwe zicaga abatutsi icyo gihe rero nicyo abazwa naho gucisha hirya yiraza inyanza ngo arebe ko atabazwa amaraso y abatutsi izo nterahamwe z abafaransa zamennye aribeshya cyane rwose,iby ubutegetsi bwa kagame azabisubize mu gihe cyabyo ubu arabazwa amaraso y abatutsi izo nterahamwe z abafaransa zamennye icyo gihe kagame atarategeka,icyo gihe uwo yita umunyagitugu atarajyaho,icyo gihe izo nterahamwe z abafaransa ziza kwica abatutsi ,ch mugirango tuzaceceka kubivuga muribeshya cyane kuko kubarokoka Imana yatorokoye mu menyo yanyu kugirango tuzabare ubunyamaswa bwanyu mwadukoreye mwa nterahamwe mwe zaba iz abafaransa zaba n iz i Rwanda.

Nkaba njye mbwira leta y u Rwanda nti kuki mutandika ubunyamaswa bw aba bafaransa uko bishe abatutsi mu bisesero,uko bajyaga ku ma bariyeri ahantu hatandukanye basaba indangamuntu babonamo tutsi bakagushyira ku ruhande bakaguhamagarira interahamwe,kuki mutandika uko zagiye ku bitaro abatutsi bahahungiye zikabagaburira imigati irimo inkoko birimo acide barya bagahiya bapfa zikabatwika zikahamena godoro ngo ntihagire ubimenya ho hose hari abazirokotse bavuga ubu buhamya none mubura iki ngo mubyandike mubyigishe,mubura iki ngo mwandike uko mwazitsinze mwararasanye zimanika amaboko njye nibaza n impamvu mutazitsinzeyo zose kuki ibyo mutabivuga hose ngo naho zibeshya ko zabeshya abatazizi bazimenye. None ngo interahamwe zasabwe gusinya ku kuvuga ukuri k ubuterahamwe bwazo ,nizereko uwo uzisaba gusinya atari uwo mu Rwanda kuko twe tuzizi kandi ntawukeneye ko interahamwe z abazungu zivuga ngo bityo ibyo zivuze bifenderweho ibyo muri twe ntawe ubikeneye kuko ukuri turakuzi twakubayemo,wari wumva satani yiyita mubi se?ngo aba ashaka ko bamwita homme sagen izi nterahamwe rero ni uko ari iz abafaransa n ababiligi n abadage n izi Rwanda ariko zose ziribeshya ayo ni amaeaso y abatutsi zamennye azivugiramo,njye sinakanfagiza ikirenge mu bufaransa niyo uvuze umufaransa niyumvira interahamwe,yewe niyo ndeba umupira sinabafana kuko nta kindi mfite mu mutwe kitari ubuterahamwe bwabo niyo shusho mpora mbona iyo uvuze abafaransa. Baribeshya rero icyo bavuga cyose nta giteze kuduhagarika kuvuga ubunyamaswa bwabo kuko twabarokotse turabazi nkaba nsaba ababarokotse bose cyane cyane za bisesero ko twegerana tukandika ibitabo ku bunyamaswa bwabo twabonye,Imana izabahore ayo maraso y abacu bamennye n ubwo bushinyaguzi bwabo izabubahore bo na bene wabo baba iz aha i Rwanda cg iz abazungu.

Nta cyo umufaransa yavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi ngo kintungure kuko ni interahamwe zibwiraga ko zizaturimbura zifatanije n iz abahutu ariko Imana yazikojeje isoni zose kuko ntitwapfiriye gushira,nta kizima nifuza kumva ki nterahamwe kuko nta kiziva mu kanwa kizima ni bwa bunyamaswa nyine nanjye rwose ntacyo mbifuzaho kuko mbazi nibyo bankoreye na bene wacu,umuzungu aho aba akagera sinjya mwizera kuko aho bageze hose muri Afrika icyo bahasize ni umwijima gusa ,ubunyamaswa bwabo nibwo bahazanye n interahamwe z i Rwanda zivuka ubwo,rero ari zo ari i z abazungu ni kimwe ariko ukuri ntaho zizaguhungira,byonyine gutsindwa kuturimbura nkuko zavugaga ko abazazikomokaho bazabaza uko twasaga ariko ubu rwose ngirango igisubizo bakibona buri gihe iyo dutambutse,inyamaswa gusa mucamo ibice ababakamiye,abo mwatumiranye mu minsi mikuru,abana mwibyariye,abo mwashakanye mukadukira mugatwika,mugatema,mugakubita ubuhiri kubera uko bavutse,ubwo ibyo hari ubusobanuro mwabibonera?ayo maraso rero niyo azahora abavugisha amangambure kubw ipfunwe iryo murisangiye n abafaransa kuko arizo nterahamwe nkuru zabatoje zikaza no kubafasha ariko mwese muri inyamaswa kimwe nta mufaransa nta parmehutu.

6
Mutesi 2019-04-16 03:49:21

Ngayo nguko! Amaherezo ukuri kose kuzajya ahabona ntabwo amaraso y’umuntu ari ikintu cyoroshye kuburyo wayamena bikarangiriraho, ntitukagaragaze ko hari ubwoko bw’abamalaika buri mururu rwanda

7
F 2019-04-16 02:15:28

Ibi ni akumiro. Ibyo aribyo byose iryo shyaka siryo ubu, riyobora ubufaransa. Ndumva bitabuza impala gucuranga...

Kwamamaza