IGIHE

Turasaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda – Minisitiri Sezibera

81 1-03-2019 - saa 18:29, Rabbi Malo Umucunguzi

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yabwiye IGIHE ko bafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.

Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Ni ibirego byiyongereye ku makuru u Rwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR, amakuru Uganda yo yahakanye.

Igihu kuri ibyo bikorwa cyabaye nk’icyeyuka mu mpera z’umwaka ushize, ubwo ingabo za Congo zataga muri yombi abayobozi ba FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye imitwe yombi.

Babanje kujyanwa i Kinshasa aho bahatiwe ibibazo bavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala, uko bahuye n’ubuyobozi n’imigambi bafite ku Rwanda. Baje gushyikirizwa u Rwanda ndetse Minisitiri Sezibera aheruka kuvuga ko “barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro.”

Abanyarwanda basabwe guhagarika ingendo muri Uganda

Gahunda yo gusaba abanyarwanda kudakorera ingendo muri Uganda itangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kane hiriwe amakuru ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza n’icyo gihugu.

Minisitiri Sezibera yagize ati “Nta mupaka w’u Rwanda ufunze, imipaka yose irafunguye ariko amakamyo n’imodoka ziremereye byasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba kubera ibikorwa byo kubaka uwa Gatuna. Umupaka urimo kubakwa, turasaba ko izindi modoka zica Kagitumba. Icyo ni kimwe.”

“Icya kabiri, turasaba abanyarwanda kutajya muri Uganda, kubera ko baragenda bagafatwa, bagahohoterwa, bagafungwa, bamwe bakicwa, abandi bakirukanwa mu gihugu, ni ibibazo bimaze igihe. Ntabwo twifuza ko abanyarwanda bakomeza kugira ibibazo muri Uganda. Abanyarwanda turabasaba kutajya Uganda kugeza igihe ibi bibazo bikemukiye.”

Minisitiri Sezibera ariko yavuze ko Abanya-Uganda bahawe ikaze mu Rwanda kimwe n’abandi banyamahanga bose, “baba abahatuye, abahagenda, nta kibazo.”

Uganda yamenyeshejwe abanyarwanda bafungiwe yo

Kuri uyu wa Gatanu Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yabwiye abanyamakuru ko Abanya-Uganda bari kwemererwa kujya mu Rwanda ariko abanyarwanda batari kujya muri Uganda ku mpamvu yavuze ko atazi.

Yahakanye ko hari umugambi wo guhohotera abanyarwanda muri Uganda, ibintu ariko binyomozwa n’ubuhamya bwa benshi baheruka kwirukanwa muri icyo gihugu.

Opondo yagize ati “Nta guhiga abanyarwanda guhari muri Uganda. Nta n’umunyarwanda ufitwe n’inzego z’ubuyobozi za Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose. Turashaka kumenyesha u Rwanda ko nta munyarwanda n’umwe Uganda iri gutoteza cyangwa ufunzwe.”

Nyamara Minisitiri Sezibera yagaragaje ko hari abanyarwanda basaga 40 bafungiye muri icyo gihugu ndetse u Rwanda rwashyikirije Uganda amazina yabo.

Ati “Abo ni abo tuzi ariko hari n’abandi tutazi benshi. Ibyo u Rwanda tuzi kandi dufitiye gihamya ni uko bariyo bafunzwe kandi benshi barenga 40, abo tuzi dukurikirana, abandi bicwa, baburiwe irengero, bafata bakagarura ku mupaka, abahohotewe bakabagarura ari intere, hari n’abandi bakomeza gufatwa n’uyu munsi.”

“Ni cyo gituma tubwira abanyarwanda ngo mwijya Uganda mube mwitonze, kubera ubuzima bwabo.”

Sezibera yavuze ko nta mubare afite hafi w’abanyarwanda bamaze kwicirwa muri Uganda, ariko hejuru y’abagera kuri 40 bafungiwe muri icyo gihugu, hari abasaga 800 bamaze kwirukanwayo kandi ngo abo ni abazwi gusa.

Ati “Hari abandi benshi baburiwe irengero tutazi, ni ikibazo.”

Mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru The East African, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi giterwa n’uko Uganda yizera ibihuha ibwirwa n’abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Kuba Uganda yizera ibi bintu ni uko yahisemo kubyizera. Twababwiye ibi bibazo ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bashaka ko (Uganda) ibafasha. Byaba byo cyangwa atari byo, bahimba ayo makuru bagamije kurema ikibazo bungukiramo.”

Yavuze ko amateka ibihugu byombi bifitanye akomeye ku buryo bibishatse ikibazo cyakemuka, gusa agaragaza ko hari ubushake buke.

Ati “ Ku karubanda tuvuga ibintu byiza kandi biri mu buryo ariko tugomba kongera imbaraga mu kubikora. Ntawe bibabaza gukomeza kugerageza, ikibabaza ni uguceceka.’’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko u Rwanda rutifuza ko abanyarwanda bongera kujya muri Uganda nyuma y’ibibazo abarenga 800 bamaze kugirirayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

1
FURAHA. Françoise 2019-03-06 13:42:35

Yeah ni byo kuko. turahohoterwa.

2
peace meck 2019-03-05 23:34:49

umva ibi birababaje nukuri dusabe imana itworohereze kuko buriya umuturanyi nikintu gikomeye kndi ndibazako twe nkabanyarwanda dukeneye abaturanyi kurusha uko badukeneye namwe murebe abantu benshi bazamutse kubera gukorerer muri Uganda ubu bakaba bajya za Dubai na China rwose Uganda yari idufatiyerunini imana ibyoroshye ibihugu byumvikane ndetse nibindi byose duturanye kuko ninyungu zigihugu cyacu .

3
Jacob 2019-03-05 09:35:03

Lambert ,ibyo wavuze nibyo jye mbona hari abanyarwanda bamwe batarafunguka mumutwe ngo barebe aho ibintu bigana twishora mubyo tutazi tuvuga ibitatureba tukivanga mubyabandi nihose umunyarwanda umubwirwa no kwishyira hejuru mbona bataramenya diplomasi

4
Natete 2019-03-05 06:23:08

@ Lambert , abanyarwanda barirata???? sha va muribyo reba kure aha haravugwa ubintu bikomeye nawe ukazana za analyse sitagiraho zitugeza. mujye mwumva inama tugirwa ni Gihugu.

5
habiyaremye j.damascene 2019-03-04 13:32:30

turi intore nyinshi twatojwe ku rwanya abo bagizi nanabi KAGAME paul tukurinyuma

6
habiyaremye j.damascene 2019-03-04 13:23:41

turi intore nyinshi twatojwe ku rwanya abo bagizi nanabi KAGAME paul tukurinyuma

7
Beatrice Bongwa 2019-03-04 12:11:40

Abanyarwanda bajya I Bugande baba bagiye gushakayo iki? Nyakubahwa Sezibera nasubize icyo kibazo mbere yo kubabuza kujyayo! Hari abajyayo bahunze abanda bashakisha imibereho. Kubabuzaa kujyayo kwiza ni ukubabungabungira umutekano mu gihugu. Birasaba kubasubiza utwabo bamburwa nk’amasambu n’imisoro ya hato na hato. Abandi bajyanywa n’inzara kandi Sezibera we ashobora kuba atazi uko ilyana!

8
Remy 2019-03-04 03:45:39

ndabona bikabije dukwiriye kumenya neza ko bur’igihungu gifite amategeko akigenga none se urajya muri congo ugashaka kwitwara uko ushaka muri TZ noho nuko mu Burundi ho sinakubwira ubu koko tuzaba abande ko twisibira amayira diplomasi igomba kwigishwa tukamenya uko twitwara mumahanga

9
Inyuvesi 2019-03-04 02:43:20

Mwaramutse, nasabaga ubwanditsi bw’iki kinyamakuru gukurikirana bukabaza Ministry of Foreign Affairs. None abanyarwanda bigaga Uganda bizagenda bite? bivuze ngo bavuye mu ishuri kubera impamvu z’umutekano wabo, ubwo ntibazajya kwiga. Murakoze

10
Kiki 2019-03-04 02:32:26

Nsomye commentaires zose zanditswe kuri iyi nkuru kugeza ubu. Kimwe mubinshimishije ni uko nta numwe wigeze avuga ngo Uganda ifitiye ishyari u Rwanda !!!! Ndabona abanyarwanda dutangiye gushyira ubwenge kugihe. Dutangiye kuba reasonable.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9  

Kwamamaza