Impungenge z’urubyiruko ku mitangire y’ibitekerezo

6 26-10-2016 - saa 08:44, Uwishyaka Jean Louis

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), baribaza niba Abanyafurika bafite ubushake bwo gushyigikira gahunda yashyizweho yo guharanira agaciro k’abakomoka kuri uyu mugabane badashobora kubizizwa nkuko bamwe mu bafatwa nk’intwari za Afurika byagiye bibagendekera.

Bamwe mu bafatwa nk’intwari za Afurika bakunze guhura n’ingorane zo kuzizwa ibitekerezo bigamije kwigobotora ubukoloni n’ubucakara bakorerwaga n’abazungu, ndetse baricwa.

Mu baza imbere hari Nelson Mandela, umunya-Afurika y’Epfo wafunzwe igihe kirekire azizwa guharanira ubwigenge bw’abirabura muri iki gihugu, Thomas Sankara wishwe ari Perezida wa Burkina Faso, Umurundi Louis Rwagasore n’abandi.

Ibyo nibyo byahereweho na bamwe mu banyeshuri bo muri AUCA, bibaza niba ibitekerezo byiza abanyafurika bari kugaragaza byo guteza imbere gahunda yo guharanira agaciro kabo badashobora kubizizwa.

Babigaragaje ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016 ubwo muri iryo shuri hatangizwaga umuryango Pan African Movement, uharanira agaciro k’Abanyafurika.

Komiseri ushinzwe ubufatanye n’ububanyi n’amahanga muri Pan African Mouvement mu Rwanda, Ambasaderi Kamali Karegesa, yavuze ko n’ubwo hari abagiye bazizwa ibyo bitekerezo, ikosa rikomeye ari uguceceka.

Ati “Byarabaye, hari abazize ko bashakaga ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika, ndetse n’ubumwe bwabyo. Akarengane uburyo bwiza bwo kukarangiza ni uguhangana nako ku kiguzi byagusaba icyo ari cyo cyose, ni ukwitanga, ni ukwemera guheba ubuzima bwawe, kugira ngo karangire.”

Karegesa yakomeje avuga ko bisaba ubwitange bugeza no kuba igitambo cy’iyo gahunda nziza, ubiharanira akirinda kwipfumbata yibwira ko ikibazo kiriho aribwo kizashira.

Abanyeshuri kandi bibajije niba iyo gahunda ishobora kugerwaho mu gihe Afurika ihora itegereje amikoro ku Banyaburayi n’Abanyamerika.

Ambasaderi Karegesa yavuze ko Afurika iri gushaka uburyo yajya yihaza ku ngengo y’imari, ingingo yanagarutsweho mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera mu Rwanda.

Ati “Urumva ko intambwe ya mbere yatangiye guterwa, icyo kintu kigaragazwa, Afurika ishaka uko yakwibonera ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa gahunda zayo, kandi birashoboka.”

Yamaze impungege abo banyeshuri ko iyo gahunda izagerwaho kubera ko inzego zitandukanye zifite ubushake.

Yasabye urubyiruko guhagurukira rimwe rugashyigikira icyo gitekerezo, kuko ari imbaraga zikenewe, zitagomba kuganishwa mu bibi.

Umunyamabanga Mukuru wa Pan African Mouvement, Nkusi Cyrus, yavuze ko ibihugu bya Afurika bihuriye muri urwo rugamba, kandi ko hagize n’ushaka gutana ntacyo yageraho, kuko icyiza gihora kiganza ikibi.

Yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’ibitekerezo byiza bigamije kubaka igihugu no kubaka ubushobozi kuko rutahindura Afurika rutarangwa n’ibitekerezo byubaka.

Umuyobozi wa Pan African Movement muri AUCA, Mudahemuka Léon, yavuze ko hari imihigo 15 bihaye bagomba kuzesa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Iyo mihigo irimo kwiyemeza guharanira gukundisha Abanyafurika cyane, Abanyarwanda umuco wabo, urugero ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), gukora ubushakashatsi ku iterambere ry’u Rwanda n’irya Afurika muri rusange, kwitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa afurika, gushishikariza urubyiruko rwa Afurika kwihangira imirimo n’ibindi.

Uyu muryango watangijwe ku mugaragaro no muri kaminuza ya AUCA
Abanyeshuri bo muri AUCA bagaragaje impungenge z'uko bashobora kuzira ibitekerezo byo guharanira ubunyafurika bwabo
Abagize komite nyobozi y'umuryango Pan African Movement muri iyi kaminuza
Hasinywe imihigo igamije guteza imbere iyi gahunda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Munyaneza 2018-03-15 06:25:06

Mugenzi wanjye uri mububirigi igitekerezo atanze nicyo kdi urubyiruko nitwembaragazafurika kugirango ubumwe bwafurika bugerweho tugombakubigira ibyacu urugero nkurubyiruko rwuRwanda twiyemeje gushyirahamwe tugakorera igihugu kuburyo abanyamahanga bazatugana bakaza kutwigiraho mureke iyontego ntibe iyuRwanda gusa ahubwo urubyiruko yugaragaze ibitekerezo byosebyagirira African akamaro tukabana nkabavandimwe duharanira kuzamurana

2
Kiki 2016-10-26 04:42:00

Mwahereye kure

3
Kiki 2016-10-26 04:41:58

Mwahereye kure

4
Munyabugingo 2016-10-26 04:41:16

Nyamara ibyo aba banyeshuri bibaza ni ukuri. Iyo uharaniye ubumwe bw’Afrika cyangwa ubumwe bw’abanyarwanda uhura n’abakurwanya benshi. Njye mba mu Bubirigi ariko iyo uvuze ubumwe bw’abanyarwanda services secrets z’ababirigi hamwe n’aba professeurs nka ba Reyntjens n’abandi bategetsi cyangwa abandi bantu batigaragaza bakurwanya muburyo bwose. Mu byo bakora byose usanga baharanira ko ntamuhutu wegerana n’umututsi ngo bagirane ubumwe. Njye ubu ni ubuhamya ntanze bw’ukuri kubyo nahagazeho kuko muri iyo migirire harimo n’abanyarwanda basinziriye bakoreshwa batumwa kuri bagenzi babo mukujya gusopanya kugirango ubwo bumwe butagerwaho. Ububirigi kandi bufatwa n’amahanga nk’igihugu kiba hafi y’amateka y’u Rwanda? Kugirango buri wese abyumve neza yakwibaza ati Ese muzi ababirigi bangahe mumateka babayeho baharanira guteza imbere ubwumwe bw’abanyarwana bose ? Niwitegereza urasanga ntababayeho cyangwa n’uwaba yarabitekereje atarabitinzemo cyane kuko bagenzi bahita bamurwanya. Iyo abanyarwanda baryanye bifasha abo bazungu kuduhindura akarima k’urwitegererezo (nk’uko bigenda muri sciences) noneho bakirinda ko iwabo abafurama n’abawallons baryana. Muri make u Rwanda n’uburundi na Congo ni akarima k’urwitegerezo k’ababirigi n’abandi bakorana nabo. N’ubu mumitekerereze yabo usanga batekereza ko bazagira igihe bongera kuryanisha abanyarwanda bapfa ibyitwa amoko. Politiki ya Kagame yo irababangamiye cyane kuko yigishya ubumwe bw’abanyarwanda. Ndetse mubavuga ko badahuje ibitekerezo na leta ya Kagame hari abafatwa nka Kagame kuko nabo bigisha ubumwe bw’abanyarwanda. Murumva rero ko ikibazo gikomeye. Ikibabaje ariko n’uko usanga ingamba ziriho zo gukemura ibibazo nk’ibyo zidahagije. Leta y’u Rwanda ikwiriye kugira abategetsi batekereza cyaneeee kuburyo izo ngengabitekerezo bazisanga no mubindi bihugu aho ziri bakoresheje nk’abategetsi b’u Rwanda (bajijukiwe kandi bazi ikibazo) maze bagasura ibyo bihugu kandi bakifashisha na za ambassades na diaspora n’ibindi maze bakazirwanya aho kugirango zizongere zibangamire u Rwanda n’abanyarwanda mumateka ya kera.
Njye iyi ni intabaza ntanze kuko mfite amakuru ahagije kandi buri munyarwanda uba mumahanga arabizi. Nimureke abanyarwanda twegere abanyamahanga (ababirigi n’abandi ) tubumvishe ko baramutse bashyigikiye ubumwe bw’abanyarwanda nabo babyungukiramo kuko ibyo bakorana n’uRwanda nka business n’ibindi byarushaho gutera imbere. Kuryanisha abanyarwanda nabo ntacyo babyungukiramo kuko ibyo bakorana n’abanyarwanda biguma kurwego rwo hasi kandi baretse abanyarwanda bagashyira hamwe ibisekuruza byinshi bigahita ubukungu bwazamuka cyane hanyuma abo banyamahanga nabo bakahungukira.

Kwamamaza