IGIHE

Perezida Museveni yagiranye ibiganiro n’umwe mu bayobozi ba RNC byamusize amwenyura

69 15-03-2019 - saa 11:34, IGIHE

Inshuro nyinshi, Perezida Museveni wa Uganda yakunze guhakana ko nta bufasha na buto igihugu cye giha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko uko iminsi ishira ukuri kurashyira kukajya ahagaragara.

Ibimenyetso bikomeje kwerekana ko Perezida Museveni ari inyuma y’ibikorwa bigamije kugirira nabi u Rwanda, bimaze igihe bitegurwa na RNC ndetse ko igihugu cye gifasha uyu mutwe.

Ku wa Mbere Werurwe, Umuyobozi ushinzwe dipolomasi muri RNC, Charlotte Mukankusi, yari i Kampala muri Uganda aho yahuriye na Perezida Yoweri Museveni. Mukankusi yari yungirije Kayumba Nyamwasa ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Urugendo rw’uyu mugore i Kampala rwabaye ikindi kimenyetso muri byinshi bigaragaza ko Uganda ifasha abantu bashaka guhungabanya umuturanyi ari we u Rwanda.

Icyakunze kugarukwaho si uruhare rwa Guverinoma ya Uganda gusa ahubwo n’urwa Museveni ubwe muri iki kibazo. Yagiranye inama ebyiri imbonankubone na Mukankusi wari muri Uganda hafi icyumweru cyose cyo ku wa 1-6 Werurwe.

Impamvu y’iyi nama yari ugushimangira imikoranire ku mpamvu ihuriweho n’impande zombi.

Amakuru agera kuri Virunga Post dukesha iyi nkuru atangwa n’abantu bizewe, ni uko uyu muyobozi wo muri RNC yagaragarije Museveni ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano riri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iryo sano rishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye by’iki gihugu bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.

Amakuru atangwa n’umuntu wa hafi wa Mukankusi, ni uko uyu mugore ubwo yagezaga ibitekerezo bye kuri Perezida Museveni yari yifitiye icyizere ndetse ko uwo yabwiraga yanyuzwe by’umwihariko ku bijyanye n’imiterere ya RNC, imigambi, umutwe uri muri Kivu y’Amajyepfo; ibintu byatumye ngo Museveni yishima akemera gukomeza gutanga ubufasha.

Museveni ngo yamuteye akanyabugabo, amusaba gukomeza ibikorwa byo gushaka abandi bajya muri uyu mutwe ndetse ko ari na ngombwa gushaka uko bacamo ibice Ingabo z’u Rwanda.

Amakuru avuga ko Museveni yagaragaje ko ubushake bwe bwo gucamo ibice Ingabo z’u Rwanda atari ubwa kera kuko aribwo bwagejeje ku gutuma abarimo Maj. Alphonse Furuma, Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunga u Rwanda.

Yijeje ko ubufasha bwisumbuyeho buzatangwa mu gihe uyu mutwe uzatangira ibikorwa uri guteganya kuri Guverinoma y’u Rwanda, igisirikare, ibikorwa remezo bya gisirikare; ibintu byongereye RNC icyizere.

Virunga Post yanditse ko abantu batazi uburyo Museveni yatangije umutwe wamugejeje ku butegetsi aribo bashobora kudaha agaciro ubu bufasha yatanze.

Abasesenguzi bagaragaza ko Museveni yagakwiye kureba neza ibintu, akabona ko intumwa ya RNC yamusuye kugira ngo arusheho kwagura urwobo rumutandukanya na mugenzi we w’u Rwanda.

Ngo uko byagenda kose, hari amahitamo Museveni agomba gukora. Icya mbere, ni uko ashobora gukomeza gutwikira ukuri afata amakuru ahabwa n’umutwe w’iterabwoba nk’ukuri ari na ko atesha agaciro ukuri guturuka ku bayobozi b’u Rwanda.

RNC imubwira ibyo izi neza ko ashaka kumva kubera ko isobanukiwe neza ko akeneye ikintu gituma yemera ko koko bahuje umugambi wo guhungabanya u Rwanda.

Urugero rutangwa ni uko bari bazi ko Museveni akeneye ibitambo byo kugerekaho amakosa ayobya uburari igihe cyose ategetse abashinzwe umutekano gukumira abo afata nk’abahanganye nawe.

Igihe RNC imubwiye ko ari u Rwanda ruri kwica abantu, aba yiteguye kwemera kugira uruhare mu kinyoma azi neza ko atari ukuri, uku ni nako byagenze ku itabwa muri yombi rya Rene Rutagungira uri guhurira n’ibibazo muri kasho z’ Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) arengana.

Ikindi kandi ngo RNC yanabwiye Museveni ko ifite abasirikare benshi, ibintu byamuhaye umuhate wo kwiyemeza kugira uruhare mu bikorwa n’isezerano ryo gusenya ibikorwa remezo by’u Rwanda.

Icyiyongereyeho ibi cyatumye aninjira mu bufatanye n’abicanyi batigeze bicuza nka FDLR yitangarije ubwayo ko umugambi wayo ari ukurangiza umugambi wa Jenoside yasize idasohoje.

Muri aya masezerano yanageze ubwo arengera, ashyira Phelomene Mateke, umuhezanguni w’umuhutu ku mwanya w’Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibanire mu karere kugira ngo amubera umuhuza n’abajenosideri aho bafite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Museveni ngo ashobora kandi gukomeza kugendera ku makuru y’ibinyoma ahabwa agakomeza kugirira nabi abanyarwanda bajya muri Uganda bikozwe n’abagize RNC yamaze kunywana nawe.

Gusa abasesengura neza iki kibazo bagaragaza ko uyu mugambi nta we wahira ndetse ko na Mukankusi azi ko ayo mahitamo yaba ari mabi by’umwihariko ku bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu bashinga umutwe w’iterabwoba ushobora guhitana ubuzima bw’inzirakarengane; ibintu bishobora gutuma igihugu gifata imyanzuro ikarishye kuko nta na kimwe ku Isi gishobora kwihanganira ubu bugambanyi.

Bivugwa kandi ko Museveni afite amahitamo ya gatatu yo kuba yakwemera ukuri kwagiye kugaragazwa na Leta y’u Rwanda ifite ubushake bwo kubyutsa umubano, ibintu biri mu nyungu z’ibihugu byombi.

Aya mahitamo asaba Guverinoma ya Uganda gukorana n’iy’u Rwanda, ibintu byakunze kugarukwaho na benshi nk’ibyaba intandaro y’amahoro mu bihugu byombi.

Abakurikiranira ibintu hafi bagaragaza ko uruhare rwa Museveni mu guhungabanya umutekano w’akarere rukomeje kwigaragaza no ku Banya-Uganda basanzwe, abandi baturage bo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no ku Isi hose. Ibi bishingirwa ku kuba yaremeye ko igihugu cye kiba ibirindiro by’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umuturanyi we wo mu Majyepfo.

Umuyobozi ushinzwe dipolomasi muri RNC, Charlotte Mukankusi, aherutse kugirira uruzinduko muri Uganda agirana ibiganiro imbonankubone na Perezida Museveni
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7  

1
mbega!!!!!! 2019-06-11 08:03:23

hhhhhhhhhhhhhhhhhhh I don’t interfere in politics

2
Titi 2019-03-24 00:18:15

President kagame nave mubyari arekure ubutegetsi cgx bamumene umutwe kko ari nibibazo twaro ziraregeye zimutegereje kbx

3
Sylvestre Ntivuguruzwa 2019-03-19 14:48:49

Bakabaye barigiye isomo kumateka twanyuzemo, ahubwo bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda bagakosora amafuti yabo, bakagira n’umuco wogusaba imbabazi abanyarwanda, bakamenyako akazi kaba akubuyobozi cg akandi ari inshingano uhabwa n’abenegihugu bashobora no kukwambura igihe cyose babonako uri kuzikora cg kuzikoresha nabi.

4
john 2019-03-18 05:07:53

Abaturage ntidukwiye guhora dushukwa n’abagamije inyungu zabo bwite.niba bumva bashaka kurwanya u Rwanda bazarwanishe abana babo bareke gushora abantu mu rupfu no gushuka abaturage nyuma bazavuge ngo bakoze akazi gakomeye.

5
Bright 2019-03-17 21:53:27

@Justice , iki kibazo Nanjye maze iminsi nkibaza: abanyarwanda turwaye iyihe ndwara ituma buri kibazo cyose kigomba gukemurwa n’imbunda ?? None se Kayumba natera u Rwanda , akongera kwica 1 million y’abaturage azaba akemuye ikibazo koko ??

6
uwayezu 2019-03-17 16:57:09

@justice:abo bantu urondoye ko bahunze kd bari mubuyobozi,ugomba kumenya ko umwanya atari ubukode, iyo ukoze nabi inshingano ushinzwe ugomba kwegura abandi bashoboye bagakomeza akazi.ni principe universel kwisi hose.

7
Habarugira 2019-03-17 15:37:33

Uko nagiye i Bugande ntabwo ari indilimbo twese tuzi? Abo bayobozi bajye gusekuranira ahandi baduhe umutuzo kuki buri gihe badushoramo twebwe?

8
Byarugaba 2019-03-17 14:07:34

Uyu musaza arimumarembera,yibagiwe ubushotoranyi bw’abasoda be i Kisangani ingaruka bwamusugiye.
ashaka akandi gasomo gato,ntiduhubuka ariko ntanubwo dukorwa mujisho uko umuntu abyifuza,bataona fire basikiye!
Imana imufashe kandi imugire inama!

9
Pfundo 2019-03-17 12:39:07

Uwiyita Kadege ushobora kuba adakunda u Rwanda. Urwanga cyangwa utarwitayeho Ntacyo uzarutwara. Ndabona uvuganira za Uganda n’ibisambo byabo. Puuu uzahera ishyanga kubera Ubwo mudigi mwashyize imberbe.

10
Tuyishime Samuel 2019-03-17 09:04:27

Nge Mbona Isi Abayituye Bazirana Nubabwira Gusangira Nogukora Munyungu Zabaturage Iteka Intwari Zirazirwa Mwisaranganya Ryakozwe Na H.E Byababaje Benshi Gusabwa Amafaranga Yokubaka Igihugu Barababara Urwanda Nituzashyigikira Umuco Wo Kudafatanya Ndababara Iyo Numva Umuntu Wese Uva Mugihugu Kubera Amakosa Ashyigikirwa Ibyo Ntituzabyihanganira

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7  

Kwamamaza