IGIHE

Perezida Kagame yavuze ku magambo ya Trump, manda ya gatatu n’uzamusimbura

32 1-07-2019 - saa 12:27, IGIHE

Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Time Magazine, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’u Rwanda, Politiki n’ibindi.

Icyo kiganiro kizatambuka muri nimero itaha ya Time Magazine ariko icyo kinyamakuru cyabaye gisohoye incamake mu byo cyaganiriye na Perezida Kagame.

Time Magazine yaganiriye na Perezida Kagame mu kwezi gushize ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku banyeshuri bo muri Columbia University, barimo umukobwa we Ange Kagame.

Hari igice cy’Isi cyigize abagenzuzi

Perezida Kagame yabajijwe ku buryo abona impamvu umugabane wa Afurika u Rwanda rurimo ukunze gufatwa nk’uhoramo ibibazo, udatera imbere ukagira n’abayobozi babi.

Yasubije ko ikibazo gikomeye atari Afurika nk’umugabane ahubwo ari abantu bamwe bigize abagenzuzi b’isi, bumva ko nta cyiza cyakorerwa ahandi hatari iwabo.

Yagize ati “Hari igice cy’Isi gihora gishaka kugaragara nk’ahakorerwa ibintu byiza gusa, hakaba n’ikindi gice kiberamo ibibi gusa. Icyo gice cya mbere cyumva ko ari cyo gishinzwe kugenzura ikindi. Bumva ko bafite inshingano zo gukomeza kugenzura. Mu yandi magambo, twe bo mu gice kibi, uko wagerageza gukora neza kose ntushobora kuva muri icyo gice ngo wenda ujye mu gice cy’abakora ibyiza.”

Aho niho yahise asabwa gukomoza no ku magambo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Donald Trump, wigeze gushinjwa kuvuga, ko ibihugu bya Afurika ari umwanda.

Perezida Kagame asanga igikenewe atari ukujya guhangana n’abafata nabi Afurika ahubwo ko ingufu zikwiriye gushyirwa mu kurwanya ibituma uwo mugabane usuzugurwa.

Ati “Uburyo bwiza ntabwo ari ukurwanya uwo muntu ubona ibihugu byacu mu buryo bubi, ahubwo icyiza ni ukurwanya ruswa, ubukene, n’ibindi bintu bibi byose abantu bashingiraho baducira imanza zitari zo. Dukwiriye kwibanda ku bintu bidushyira ku rundi rwego aho ntawibeshya ku cyo duharanira n’abo turi bo.”

Manda ya gatatu: ‘Njye nashakaga kugenda’

Mu mwaka wa 2015, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryaravuguruwe, ingingo zimwe ziravugururwa zirimo n’iyemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ni igikorwa cyakozwe nyuma y’ubusabe bw’abaturage basaga miliyoni eshatu n’igice bari bandikiye Inteko Ishinga Amategeko bifuza ko ingingo ikumira Perezida kongera kwiyamamaza yavugururwa.

Itegeko Nshinga ryaravuguruwe, mu 2017 haba amatora ya Perezida, Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi ayatsinda ku majwi 98%.

Perezida Kagame yabwiye Time Magazine ko we atifuzaga manda ya gatatu, ko yabikoze nyuma yo kubisabwa na benshi.

Ati “ Njye nashakaga kugenda. Nanavuze impamvu ariko abantu bamwe barahagurutse bati ‘Perezida waduhaye andi amahirwe, ukaduha undi mwanya? Ntabwo dushaka ko ba bantu batwikoreje imitwaro babona inzira yo kugaruka ku buyobozi bw’igihugu cyacu ngo bongere bangize ibintu.’ Haje ibitekerezo byinshi, nagombaga kubyumva nkanabyubahiriza.”

Yabajijwe niba ishyaka FPR Inkotanyi ryaba riri gushaka uzamusimbura igihe manda ye izaba irangiye, Perezida Kagame avuga ko ibyo byaba atari byo.

Kagame yagize ati “Ibyo byaba ari nk’ubwami cyangwa ibimeze nkabyo.”

‘Sinagiye ku buyobozi nkoze amanyanga’

Perezida Kagame yabajijwe ku bikunze gutangazwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari, ko abatavuga rumwe na Leta batotetezwa n’ibindi.

Iki kinyamakuru cyitsaga cyane ku kuba bamwe mu batavuga rumwe na Leta barangiwe kwiyamamaza mu matora ya Perezida aherutse.

Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe abayobozi n’abaturage bo muri Afurika bafatwa uko batari.

Ati “Ntabwo nagiye ku buyobozi habayeho amanyanga, nta manyanga nakoze mu rugendo rwo kubohora igihugu cyanjye. Hari igishoro natanze kandi igishoro cyanjye ntabwo ari ukwibasira uburenganzira bw’abaturage. Siko nteye.”

Yakomeje agira ati “ Abantu bajya batekereza ko abayobozi ba Afurika babereyeho kugirira nabi abaturage babo cyangwa ko abaturage bakiri inyuma batazi ikibabereye. Inshuro nyinshi abaturage bacu bagiye bafata umwanzuro, hakaza umuntu akavuga ngo ‘oya, oya muri guhitamo nabi".

"Ni ukuvuga ngo wa mugenzuzi nahoze mvuga ni we ufite ububasha bwo kuvuga uburyo bwiza ibintu bikwiriye gukorwamo, ngo uyu ni we muntu ukwiriye kuba umuyobozi wanyu. Abanyarwanda bazi icyo bashaka, bazi kwifatira umwanzuro kandi mu gihe babikoze ntekereza ko abantu bakwiriye kubyubaha.”

Perezida Kagame yavuze ko nta munyamahanga waharaniye ubwigenge bw’abanyarwanda kumurusha ku buryo hagira umubwiriza ibyo akwiriye gukora.

Ati “Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Time Magazine kizasohoka mu nimero yo kuwa 8 Nyakanga 2019.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kurwanya ubukene, ruswa n'ibindi bituma bayifata uko itari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Kazamwali Joshua 2019-08-03 16:03:57

Murakoze, gusa ibyo umukuru w’igihugu wacu avuga nibyo , twe abanyafurika ntabwo twimenya go tumenye ibindukwiriye nkabanyirabyo, ahubwo harabigize abangenzuzi bumva ko imyanzuro yose aribo bagomba kuyifata , gusa igihari nuko twe abanyafurika tutameze nkuko babivuga ahubwo guhora bivugwa bigatuma aribwo burya tubyumvamo. inzira nimwe duhashye inzara , ruswa tuna menye ibyacu nokubifatira imyanzuro maze urebe ngo turayobokwa

2
Biento 2019-07-16 15:33:33

Ikibazo nifitiye nuko muzehe wacu arimo gusaza gusa uwamusubiza mumyaka nka 30 ubundi agakomeza kuduha ibyiza kuko ara ryoshye umusaza rwose

3
Karenzi emmy 2019-07-08 19:20:04

Niko umutesi we urumva har ’ icyindi kintu wavuga kizima? Wamusimbura se reka reka H
E p Kagame numyobozi mwiza usibye mutu mva ariko mugomba kuyoboka ukuri kuko nibwobwenge ntimumukunda tweturamukunda dukeneye Indi Manda kuri we kabisa maze uziyice

4
Karenzi emmy 2019-07-08 19:20:04

Niko umutesi we urumva har ’ icyindi kintu wavuga kizima? Wamusimbura se reka reka H
E p Kagame numyobozi mwiza usibye mutu mva ariko mugomba kuyoboka ukuri kuko nibwobwenge ntimumukunda tweturamukunda dukeneye Indi Manda kuri we kabisa maze uziyice

5
Umutesi Ange Claudette 2019-07-02 14:18:17

Gusa habayeho genocide ngo ujye kubutegetsi

Murakoze

6
Joseph Keter 2019-07-02 08:06:42

A good man like H.E P. KAGAME is very difficulty to find. You are the President of Rwanda at all.

7
RUKUNDO 2019-07-02 06:58:54

Uwitwa Shema ko mbona afite amakuru menshi ra? Inzego zibishinzwe ziyamubaze!!!

8
Kagabo 2019-07-02 01:33:17

Kugereranya Paul Kagame na Lumumba cyangwa Sankara ni kwirengagiza nkana amateka.

9
Soso 2019-07-02 00:45:36

Nuko nuko nyiricyubahiro igihugu cyarapfuye kirazuka amahanga arebera ntawagizemo uruhare mukucyubaka uretse mwebwe nabanyarwanda ubwacu ubu nta gahutu ntagatwa nta gatutsi turagenda ijoro namanywa umutekano niwose abavuga nukwirengagiza ibyo bazi tugukomeye yombi sugira usagambe mubyeyi wazuye urwanda izamarere iyo mutaza tuba turihehe ?imperuk yabatutsi yari yageze murongera mubanisha amako yasubiranyemo kubera abakoroni

10
nkundimana 2019-07-02 00:40:07

None se abavuga Afrika niba bayibeshyera warebye ibibera yo
1 Burundi
RDC
Sudani
Somalia
CA
nahandi nahandi
Erega agaciro karihabwa

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza