IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye na Filipe Nyusi wa Mozambique uri i Kigali

0 16-05-2024 - saa 15:08, IGIHE

Perezida Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi uri i Kigali mu nama ihuje abayobozi b’ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Mozambique, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje binyuze kuri X.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza aho ingabo z’u Rwanda guhera mu 2021, zoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado muri icyo gihugu, gufasha ingabo za Mozambique guhangana n’ibyihebe byayogoje ako gace.

Kuva ingabo z’u Rwanda zahagera, zatanze umusaruro kuko uduce twinshi umutekano wagarutse abaturage bagasubira mu byabo, mu gihe ibyihebe byahungiye mu mashyamba, bamwe bakicwa abandi bagafatwa mpiri.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano mwizamu bijyanye n’ishoramari aho bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda batangiye kubengukwa amahirwe ari muri Mozambique.

Perezida Kagame yaganiriye na Filipe Nyusi wa Mozambique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza