IGIHE

Perezida Kagame ku buyobozi bwa EAC irimo ibibazo: Ikiganiro na Nduhungirehe Olivier

3 8-02-2019 - saa 09:26, IGIHE

Mu cyumweru gishize, Arusha muri Tanzania habereye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aho Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora uwo muryango mu gihe cy’umwaka umwe asimbuye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Ikinyamakuru The NewTimes cyagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe, EAC, Olivier Nduhungirehe, asobanura byinshi mu bibazo Perezida Kagame asanganye uyu muryango n’ibiteganyijwe gukorwa mu kubikemura.

Hari amakuru avuga ko u Burundi butifuzaga ko u Rwanda ruyobora EAC, ukuri kwabyo ni ukuhe?

Ibyo byari mu nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu yari iteganyijwe mu Ugushyingo umwaka ushize ariko nkuko mubyibuka u Burundi ntibwitabiriye inama bituma itaba kuko mu masezerano tugenderaho inama y’abakuru b’ibihugu iba ibihugu binyamuryango byose bihari.

Ubwo inama yabaga (tariki 1 Gashyantare 2019) kimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa harimo gutora igihugu kiyobora.

Amasezerano avuga ko ubuyobozi bw’umuryango bumara umwaka umwe kandi bukagenda buhererekanywa. Ibiganiro byarangiye hemejwe ko u Rwanda arirwo ruyobora Umuryango. Ni ibintu bitagoranye cyane nkeka ko bitanamaze umunota. Abakuru b’ibihugu bose bahise babyemera, u Burundi nabwo bwahise bubyemera.

Ni akahe kazi k’ingenzi gategereje Kagame muri EAC

Hari ibibazo byinshi, cyane cyane icyo kwihuza. Uzi ko EAC ifite inkingi enye kugira ngo yihuze zirimo guhuza gasutamo, isoko rusange, ifaranga rimwe ndetse n’Ubutegetsi bumwe.

Nubwo inkingi ebyiri zamaze gushyirwa mu bikorwa (gasutamo n’isoko rusange) haracyarimo imbogamizi. Urugero guhuza za gasutamo ni iby’ingenzi kuko byagabanyije umwanya n’amafaranga abacuruzi bakoreshaga bazana ibicuruzwa bivuye mu mahanga by’umwihariko ku bihugu nk’u Rwanda bidakora ku Nyanja bibeshwaho n’ibyambu nka Mombasa na Dar es Salaam.

Icyakora turacyafite imbogamizi. Mu byo guhuza serivisi z’abinjira n’abasohoka twashyizeho ibiro bimwe, (One Stop Border Posts) bifasha mu rujya n’uruza rw’abantu. Ibyo biro hafi ya byose birakora ariko hari ibidakora nkuko bikwiriye.

Hari izindi mbogamizi zijyanye no kudakuriraho imisoro ibicuruzwa. Ni ikibazo ku bucuruzi n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa. Mu guhuza za gasutamo, twakuyeho imisoro yatangwaga ku bicuruzwa bivuye mu bihugu binyamuryango. Ubusanzwe byakabaye byinjira ku buntu ariko hari ibihugu byashyizeho amananiza.

Turacyafite iyo misoro mu bihugu bimwe na bimwe nko muri Tanzania, Uganda na Kenya. Bimwe byarakemutse ariko hari ibikigaragara mu gihe ibindi bikiganirwaho. Ikibazo cy’iyo misoro kiri kuganirwaho.

Hari ibindi bibazo twaganiriyeho bizakomeza mu gihe u Rwanda ruzaba ruyoboye birimo umutekano mu karere, nk’ibibazo bya politiki mu Burundi. Umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro hagati y’Abarundi, Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania yarangije manda ye bidakemutse. Inama iherutse yasabye abakuru b’ibihugu gukomeza kuvugana n’u Burundi ku bijyanye n’ibyo biganiro.

Hari ibindi bibazo byaganiriweho ariko mbere na mbere tugomba gushyira mu bikorwa ibyemezo twafashe ku bijyanye na gasutamo ihuriweho ndetse n’ibijyanye n’isoko rusange.

Hari abavuga ko EAC iri gucikamo ibice, ko ari umwanya w’u Rwanda ku kongera kuyihuza, murateganya gukora iki?

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo wapfuye. Ni umwe mu miryango yo muri Afurika ifite gahunda ihamye. Yego tumaze imyaka mike duhura n’ibibazo birimo ibijyanye na politiki, imibanire y’ibihugu no kudashyira mu bikorwa amasezerano twagiye dusinya mu bijyanye na gasutamo ihuriweho ndetse n’isoko rusange.

Icyo tugomba gukora ni ugukorana na buri gihugu kigize umuryango, mbere na mbere tugashyira mu bikorwa ibyo twagiye twiyemeza, dukuraho inzitizi zose kuko bizagorana ko EAC igera ku ifaranga rimwe n’ubuyobozi bumwe hatabanje gukemurwa ibyo twiyemeje mbere.

Hari ukugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibyo mwiyemeje, biterwa n’iki?

Yego rwose, ukugenda biguru ntege kwagaragaye mu myaka ishize ntabwo guterwa n’imyanzuro twafashe ahubwo biterwa n’ubushake bwa politiki kuko akenshi iyo duhuye dusanga hari ibyo twiyemeje bitashyizwe mu bikorwa.

Icyo ni cyo kibazo gikomeye duhanganye nacyo. Reka dufate nko gutanga umusanzu wo gufasha ingengo y’imari y’Umuryango , aho buri gihugu gisabwa gutanga miliyoni 8.3 z’amadolari, nyamara hari ibihugu bitawishyura.

None uratekereza hakorwa iki ngo ubwo bushake bwa politiki bugaragare?

Ni ngombwa gukomeza guhuriza hamwe ibihugu bigize umuryango tukaganira ku nyungu ziri mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Nta bundi buryo buhari uretse guhuriza hamwe ibihugu tukabereka impamvu bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ikibazo cyo gutanga imisanzu ifasha ubunyamabanga bw’Umuryango kimaze igihe, ubu bihagaze bite, ni iki kigiye gukorwa?

Hari ibihugu biri gutanga umusanzu n’ibindi bitawutanga. Urugero uyu mwaka w’ingengo y’imari Kenya imaze gutanga 80 %, u Rwanda 75 %, Tanzania 63%, Uganda 53% , u Burundi na Sudani y’Epfo ntayo biratanga ahubwo biracyishyura ibirarane. Ni ngombwa gukomeza gukangurira ibihugu byose gutanga imisanzu yabyo kugira ngo inzego z’umuryango zikomeze gukora neza.

Ni uwuhe musanzu w’u Rwanda mu gukemura ibyo bibazo igihe ruzaba ruyoboye?

Tuzabigeraho. Tuyoboye umuryango kandi ni inshingano zacu guharanira ko inzego z’umuryango zikora neza no guharanira ko ibihugu bishyira mu bikorwa ibyo byiyemeje kandi ku gihe.

Mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu, harimo kwishyura imisanzu ku gihe.

Icyakora hari ikindi gitekerezo cyatanzwe cyo gushaka amafaranga y’ibikorwa by’umuryango, aho hifuzwa ko hagira amafaranga acibwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjira mu muryango, kugira ngo tudakomeza kubeshwaho n’ibihugu gusa ahubwo hakagirwa umusoro ucibwa ku bicuruzwa byinjira akajya gutera inkunga ibikorwa by’umuryango, ibyo ariko biracyari mu biganiro.

Hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ibihugu nk’u Rwanda na Uganda. Bamwe mu banyarwanda bagiye bafatwa bagafungirwa muri Uganda. Hari ibibazo n’u Burundi, ese ibyo ntibyaba imbogamizi ku gushyira hamwe?

Twese tuzi uko muri Uganda bimeze. Abanyarwanda barafungwa, bagatotezwa bakajugunywa ku mupaka. Hari abantu 40 bafatiwe ku mipaka ya Uganda na Tanzania bagiye ahatorezwa abarwanyi ba RNC (RDC). Hari umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye wafashwe avuye muri Uganda , rero ntabwo ari u Rwanda rwiyenza.

Ni kimwe n’i Burundi bashaka guhunga ibibazo biri imbere iwabo bakabyegeka ku Rwanda. U Rwanda ni igihugu cy’amahoro, turi kwiteza imbere turashaka gushyira hamwe no guturana neza.

Icyakora hari ibihugu mu karere bitumva ibintu kimwe natwe. Ushatse wasoma raporo y’impuguke za Loni yo mu Ukuboza yavuze ko ihuriro P5 ryinjiriza abarwanyi i Bujumbura kandi ko Kayumba Nyamwasa ajya aza muri Congo. Ntabwo ari u Rwanda rubivuga, ni raporo ya Loni. Ibyo bibazo rero byabazwa ibyo bihugu ntabwo ari u Rwanda.

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama harimo no gushyiraho uruganda mu Karere ruteranya imodoka hirindwa ikoreshwa ry’imodoka zashaje, byo bihagaze bite?

Ndatekereza ko nta mwanzuro twabifasheho ariko twasabye ko raporo inozwa ikarangira kuko hari raporo iri kubikorwaho, rero nta mwanzuro twabifasheho.

Inama yemeje guteza imbere inganda z’imyenda hagamijwe guha abakiliya amahitamo menshi, murateganya kubikoraho iki?

Nabyo hari raporo iri kubikorwaho, ariko igitekerezo ni uguteza imbere inganda z’imyenda muri uyu muryango, duharanira ko abaturage bacu bakoresha ibyakorewe inaha aho guhora bategereje imyenda yambawe kandi yakorewe ahandi.

Mu 2018 hashyizweho komite yiga ku Itegeko Nshinga rya EAC, ese mutekereza ko manda y’u Rwanda izarangira bigeze he?
Inama yabivuzeho isaba Perezida Museveni kuba umugenzuzi mu bya politiki, mu gihe ibindi bihugu byatanze impuguke zizakora umushinga w’iryo tegeko Nshinga.

Ubuyobozi bumwe bwitezwe mu 2024 mu gihe umushinga w’Itegeko Nshinga witezwe mu 2022. Mu 2023 hazabaho ibiganiro byagutse humvwa ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bumve icyo gitekerezo cyo guhuza mu bya politiki. Ibyo bizakorwa muri iyi myaka igiye kuza.

Hari ikindi mwakongeraho dusoza?

Ni icyubahiro ku Rwanda kuba ruyoboye EAC kandi twizeye gukorana n’ibindi bihugu binyamuryango mu kwihutisha gahunda yo kwishyira hamwe.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzashyira imbere ukwishyira hamwe kw'ibihugu bya EAC
Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
josue 2019-02-18 08:15:14

imana ikomeze ifashe président wacu kuyoboraneza ibibihugu ,imurinde imitego imuri mbere

2
Mutagatifu 2019-02-08 03:42:44

Iby’abakire baryamira abakene ni nk’ibyo nyine. EAC igateganya uruganda ruteranya imodoka maze abazungu bagahita bahururana urwabo ako kanya kugirango tutigira.

3
ntihebura patrick 2019-02-08 02:35:42

mukomerechane kugitekerezochiza uduhaye urakoze nyakubahwa

Kwamamaza