Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare yagandutse

9 14-02-2017 - saa 19:05, Karirima A. Ngarambe

Rukerantare Albert w’imyaka 49 y’amavuko ni umugabo wahoze ari intasi ku butegetsi bwa Habyarimana; yamaze imyaka irenga 20 ari impunzi mu Bubiligi aho yanengaga Leta y’u Rwanda iriho gusa kera kabaye aherutse kugaruka mu gihugu aho yavuze ko nta mpamvu ifatika yatuma inengwa.

Uyu mugabo w’abana batatu wakoze mu nzego z’ubutasi mu gihe cya Perezida Habyarimana Juvenal, avuga ko yari mu ruhande rw’abanenga Leta y’Ubumwe, akayifata nk’iniga itangazamakuru, idatanga ubwisanzure mu kugaragaza icyo umuntu atekereza ndetse no muri politiki, ariko ubwo yageraga mu Rwanda yabonye isura itandukanye ubwo yitabiraga Inama y’Umushyikirano iheruka.

Yagize ati “Ibintu twakomeje kunenga Leta y’u Rwanda ko nta bwisanzure buhari, haba muri politiki, haba mu itangazamakuru, haba mu kuvuga, nyamara muri iyo nama twarimo nabonye ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bagaragaza ikibari ku mutima, kandi kikakirwa neza pe. Nabonye aho abaturage baganira cyangwa bavuga, bakabaza ikibazo, bakarega inzego z’ubuyobozi mu gihe zitatunganyije inshingano zazo, kandi ukabona ikibazo gifashwe n’amaboko yombi kugira ngo cyigwe kibone igisubizo.”

Akomeza avuga kandi ko yabonye Inama y’Umushyikirano itumirwamo abantu b’ingeri zose, abaturage hirya no hino bagatanga ibitekerezo biganisha ku iterambere.

Isesengura ry’uyu mugabo ku banenga Leta y’u Rwanda, agaruka ku kuvuga ko bishingiye no ku kinyoma cyihishe inyuma y’impamvu z’ibibatera.

Ati “Hari ushobora kuba afite ibyo yikeka, hari ushobora kuba afite ibyo yishinja cyangwa se anashinjwa, ariko agashaka ko mugenzi we amufasha kwikorera uwo musaraba, kandi ntamubere imfura ngo anamubwize ukuri ati ‘njyewe ndugarijwe kubera impamvu izi n’izi’, bwacya mu gitondo bigahinduka impamvu za politiki, hakaba ababigendamo buhumyi batabizi.”

Rukerantare avuga ko igihugu yongeye kugeramo, yagisanganye umutekano ku buryo bugaragara. Kandi yanakiriwe na nyina, asanga ameze neza amuzimanira ibitonore n’ibihaza.

Byongeye yashimishijwe no kubona iterambere rigenda rigerwaho haba mu bikorwaremezo n’ibindi, nk’uko yabyiboneye mu Mujyi wa Kigali unarangwa n’isuku.

Uretse ibyo, Rukerantare avuga ku guharanira iterambere yashimishijwe cyane no kuba atari intero y’abanyapolitiki gusa, yageze no mu byaro asanga abaturage ubwabo bashyize imbaraga mu kuriharanira, bikanumvikana mu biganiro byabo.

Ibihuha byangisha Abanyarwanda Leta y’u Rwanda bigenda bikwirakwizwa nk’uko bamwe iyo batahutse babitangiramo ubuhamya. Nka Lorrys Munderere, rwiyemezamirimo w’umunyarwanda utuye mu Bubiligi, akaba na mwishywa wa Bagosora, yagaragaje ko hari abakura umutima, bamwe bakumva ko barugezemo bagirirwa nabi.

We ku giti cye yavuze ko yari yarabwiwe ko mu gihe azagera mu Rwanda, hari umusirikare ukomeye uzahita amwica, gusa ngo yatunguwe n’uburyo yakiriwe agafashwa umunota ku wundi n’abo yari yarabwiwe ko bazamwica.

Rukerantare Albert wahoze anenga Leta y'Ubumwe ariko ubu akaba yarisubiyeho

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Yombo 2017-04-20 09:19:37

Urubuto ntago rugwa kure yigiti nuko nyine rushobora guhita rubora

2
jojo 2017-02-16 15:16:00

Yewe na FDLR izagera ho yose isenyukire mu Rwanda. Aba bose bari aba sympatisants bayo. Si urundi rukundo ahubwo nuko ibyo bari bizeye ko izabacyura ku ntsinzi babona bidashoboka. Uyu ibi avuga biri mu byo nawe yemeraga mbere yo guhinduka. Ikibabaza ni abatutsi bacitse ku icumu babona ababahigaga n’ababiciraga ku rwara bakanabannyega bongeye kubidoga imbere kandi bari bari bazi ko igihugu cyabohojwe nabo bitaga bene wabo! Yewe no mu butegetsi buzuye mo! Imfubyi zizakomeza kuririra mu myotsi kuko abafite inyungu muri politique nibo bakora ibi byose! Birababaje!

3
Albert Kanuma 2017-02-16 00:11:48

Mbere gato ya 1994 Tito Rutaremara yajyaga avuga ngo abo ni abariye intoryi za Habyarimana!!! Uyu rero nawe bisa n’aho yariye intoryi!! Ahubwo nti kui yatinze kuzirya! abandi ko bazimutanze yarebaga he ?

4
Primien 2017-02-15 09:14:43

Ni bakureke rata Albert.

5
Denys 2017-02-15 03:01:04

Nkunda umugabo ntacyo ampaye. Kwemera gutsindwa ntako bisa. Kandi burya umugabo ni umanika amaboko iyo bibaye ngombwa abonyeko yugarijwe cyangwase aneshejwe bibayengombwa.Gufata icyemezo nkicyo wafashe njye mbibonamo ubutwari ndetse nabandi bakagombye kukwigiraho. Nonese koko inshinga gushishoza aho ntiyaba yarashyiriweho bamwe bajijutse? nawe nero niyo yatondaguye. Mwijuru seho umuntu wese ntazabazwa ibye nundi ibye? Ikindi kiranga ubujiji nuko buriya hari abamufata nkaho abaye umwanzi wabo. Icyemezo ni personnel S.V.P

6
Yves 2017-02-15 00:40:46

M uzamubaze aho imbunda yagendanaga mu gihe cya genocide yayishyize.

7
Cyocyere 2017-02-14 18:40:42

Avuze ukuri " injiji ni yo yemera kubeshywa imyaka 20". Umuntu uba muri Europe, wize kaminuz, agakora mu nzego z’iperereza, ni gute amara imyaka 23 abeshywa??? Harya ngo abaturage barashutswe bafata imihoro??? Africa iracyari kure mu myumvire!

8
Gira Amahoro Rwanda 2017-02-14 15:15:39

Nibyiza kubwo butumwa utambukije twizere ko abagendera mukigare cyabandi bagomba gutangira kwikorera ubwabo busesenguzi byaba nangombwa abadafite ibyaha bagatembera mu Rwanda. Impamvu mvuze abadafite ibyaha nuko uzaza hari icyo yakoze we rwose azatabwa muri yombi kandi ibyo ni ibisanzwe agomba kubiryozwa. Ikindi wenda najye nakongeraho nuko abantu birirwa muri izo politiki zo gushaka kuba ba perezida cg indi myanya babishaka bazaze babishakire mu Rwanda abaturage nibemera imishinga yabo bazabatora. Ikindi kandi ntabwo buri wese yaremewe kuba Perezida cg minisitiri icyo nacyo tujye tukizirikana.

Uwo namaganye nushobora gushaka guteza intambara ku Rwanda yitwaje impamvu iyo ariyo yose. Ubu abanyarwanda bari kwiga amashuli bari gushyingiranwa bari guhinga, bari guteganyiriza abazabakomokaho nibindi. So amaraso yamenetse arahagije ni igitambo gihebuje abanyarwanda twatanze nizera ko ntakindi dukeneye gukora kitari ukubizirikana no kubakira kubumwe, aho tutumvikana tukicarana tukabikemura apana kumva ko umwe atabaho igihe undi akiriho. Nabari muri opposition mwese mubitekerezeho kubwo gukunda igihugu muhare ibyo mubona nkinyungu kuri mwe ahubwo murebe ikibereye miliyoni 13 ubu ziri mu Rwanda kandi zifite umutekano. Ngirango ubu u Rwanda ruri mubihugu bike nibura bibasha gucungira abenegihugu bose umutekano. Nongere Nti bose.

9
Mbegambega 2017-02-14 14:42:55

Iryo zina ko numva rijya gusa n’iry’umuntu wafatiwe i Burundi umwaka ushize, bamwita umusirikare w’intasi y’u Rwanda kandi ari umujura wiba inkoko n’ibishyimbo?

Kwamamaza