IGIHE

NEC yemeje burundu abadepite 80, inavuga ku mashyaka mashya yinjiye mu Nteko

2 7-09-2018 - saa 20:11, Mathias Hitimana

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ku buryo bwa burundu abadepite 80, batsindiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, inishimira intsinzi y’imitwe ya politiki igiye kwinjiramo bwa mbere.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Perezida wa NEC, Prof.Kalisa Mbanda n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza, batangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda, abatsindiye kujya mu Nteko bidasubirwaho.

Munyaneza yasomye amazina yose y’abadepite 80 batsinze, bigaragara ko nta mpinduka zabaye ku yari yatangajwe by’agateganyo.

Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, wagize amajwi 70%, bihwanye n’imyanya 40; PSD itsindira imyanya itanu naho PL ibona ine.

Amashyaka abiri yinjiye bwa mbere mu Nteko, Green Party na PS Imberakuri, buri ryose ryabonye imyanya ibiri.

Perezida wa NEC, Prof. Mbanda, yavuze ko ugutsinda kw’iyi mitwe ya poltiki mishya bivuze ikintu kinini muri poltiki y’u Rwanda.

Yagize ati “Iyo hiyongeye imitwe ya politiki itanga kandidatire, ikanatsinda ndetse, ikajya mu Nteko Ishinga Amategeko, ni rya hame ry’u Rwanda ryo kumva ibitekerezo byose, bakabicoca hamwe, hakavamo ibitekerezo bahuriyeho, kuko bose baba bashaka kubaka u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko nta mutwe wa politiki azi winjira mu Nteko ugiye gusenya.

Ati “Gufungura rero hakajyamo ibitekerezo byinshi ni icyerekana ko ibitekerezo muri politiki mu Rwanda byakirwa.”

Prof. Mbanda avuga ko binerekana ko muri demokarasi, buri Munyarwanda wese afite uburenganzira n’inshingano zo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye, ntawe umuzitiye.

Komisiyo y’amatora yashimiye Abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi amatora, ku kigero cya 93% kandi bakayakora mu mutuzo.

Abadepite muri manda ya 2018/2023

FPR Inkotanyi

1. IZABIRIZA Marie Médiatrice
2. BITUNGURAMYE Diogène
3. MURUMUNAWABO Cécile
4. RUKU-RWABYOMA John
5. MUKABAGWIZA Edda
6. NIYITEGEKA Winifrida
7. MPEMBYEMUNGU Winifrida
8. NDAHIRO Logan
9. MBAKESHIMANA Chantal
10. HARERIMANA MUSA Fazil
11. MUTESI Anita
12. RWAKA Claver
13. HABIYAREMYE J.P. Célestin
14. NYABYENDA Damien
15. MUKANDERA Iphigénie
16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier
17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc
18. UWIRINGIYIMANA Philbert
19. RWIGAMBA Fidèle
20. MUKOBWA Justine
21. NDAGIJIMANA Léonard
22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie
23. NYIRABEGA Euthalie
24. UWANYIRIGIRA Marie Florence
25. BARIKANA Eugène
26. NIZEYIMANA Pie
27. KAREMERA Francis
28. MUHONGAYIRE Christine
29. UWAMARIYA Odette
30. MUKAMANA Elisabeth
31. BUGINGO Emmanuel
32. TENGERA Francesca
33. MANIRARORA Annoncée
34. SENANI Benoit
35. MUREBWAYIRE Christine
36. BEGUMISA Théoneste Safari
37. KALINIJABO Barthelemie
38. MURARA Jean Damascène
39. RUHAKANA Albert
40. MUNYANEZA Omar

PL

1. MUKABALISA Donatille
2. MUNYANGEYO Théogène
3. MBONIMANA Gamaliel
4. MUKAYIJORE Suzanne

PSD

1. NGABITSINZE Jean Chrysostome
2. NYIRAHIRWA Vénéranda
3. HINDURA Jean Pierre
4. RUTAYISIRE Géorgette
5. MUHAKWA Valens
Green Party
1. HABINEZA Frank
2. NTEZIMANA Jean Claude

PS Imberakuri

1. MUKABUNANI Christine
2. NIYORUREMA Jean Rene
Uhagarariye abafite ubumuga
1. MUSSOLINI Eugene
Abahagararira urubyiruko
1. KAMANZI Ernest
2. MANIRIHO Clarisse

Abahagarariye abagore

1. NYIRARUKUNDO Ignacienne
2. UWANYIRIGIRA Gloriose
3. AHISHAKIYE Mediatrice
4. UWERA Kayumba Marie
5. UWAMARIYA Veneranda
6. UWUMUREMYI Marie Claire
7. NYIRABAZAYIRE Angelique
8. AYINKAMIYE Speciose
9. MUZANA Alice
10. MUKABIKINO Jeanne Henriette
11. BAKUNDUFITE Justine
12. UWAMBAJE Aimée Sandrine
13. NYIRAGWANEZA Athanasie
14. MUKARUGWIZA Annonciata
15. RUBAGUMYA Furaha Emma
16. UWINEZA Béline
17. MUKAMANA Alphonsine
18. UWAMAHORO Berthilide
19. MUREKATETE Marie Therese
20. UWINGABIYE Solange
21. NIRERE Marie Therese
22. BASIGAYABO Marceline
23. NDANGIZA Madina
24. Kanyange Phoebe

Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko kuba amashyaka mashya yinjiye mu Nteko ari ikimenyetso cya demokarasi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hon Mugisha 2018-09-08 13:19:54

None ko murubyiruko tutabona urutonde namanota yabatsinzwe.

Murutwereke tumenye uko aba candidate bacu bitwaye

2
Pierre Celestin 2018-09-08 11:48:56

Ko mwibagiwe green party 2 ?????

Kwamamaza