IGIHE

Murangwa Hadidja yatowe nk’umusenateri uhagararariye imitwe ya politiki

10 3-10-2019 - saa 10:15, Twarabanye Venuste

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoye Murangwa Ndangiza Hadidja wo mu ishyaka PDI nk’umusenateri uzarihagararira muri sena.

Murangwa asimbuye Uwamurera Salama wari watowe mu minsi ishize urukiko rw’ikirenga rukanga kumwemeza kubera ko ubunararibonye afite butamwemerera kujya muri uwo mwanya.

Amatora yo gusimbura Uwamurera yabaye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cy’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Hiyamamaje abakandida batatu, hatorwa Murangwa Hadidja wo muri PDI ku majwi 32, Athanase Nahimana wa PS Imberakuri yagize amajwi ane naho Masozera Icyizanye Jacky wa Democratic Green Party of Rwanda agira amajwi 7, n’impfabusa imwe.

Perezida wa PDI Harerimana Fazil yashimiye abahagarariye imitwe ya Politiki bagiriye icyizere ishyaka ayoboye.

Ashingiye ku bunararibonye bwe, yavuze ko Hadidja azafatanya n’abandi neza muri Sena.

Ati “Twakiriye neza icyizere abahagarariye amashyaka baduhaye, turabashimira kandi tubizeza ko tuzakomeza gushaka abakandida beza igihe cyose bizaba bikenewe”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki, Mukabunani yavuze ko bujuje inshingano zabo, ko we azamezwa n’urukiko rw’ikirenga. Kandi avuga ko kuba barasabwe gutora undi mukandida nta kibazo ahubwo byemeza ko buri rwego ruba rwakoze inshingano zarwo.

Ati “Abanyarwanda bumve ko inzego zifite uko zikora, kuba twasubiyemo amatora ntabwo ari igitangaza ni uko gusa buri rwego ruba rwakoze inshingano zarwo.”

Murangwa Ndangiza Hadija ni inzobere mu bijyanye n’imisoro akaba n’umunyamategeko mu bijyanye n’imisoro. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Ni umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Yakoze mu mishinga itandukanye yiga ku misoro n’ubucuruzi yabaga ihuriweho n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakoze akazi k’ubujyanama mu bigo mpuzamahanga nka International Finance Corporation (IFC ), Umushinga wo guhuza imisoro muri EAC n’ibindi.

Kuri ubu yakoraga nk’impuguke ishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ikigo mu kigo cy’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, (ICPAR).

Yagiye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye mu Rwanda nko muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ishami rishinzwe ubuvuzi mu gisikare (MMI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Murangwa asanze Nkusi Juvenal w’ishyaka PSD, wamaze gutorerwa guhagararira Ihuriro ry’imitwe ya Politiki muri Sena.

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoye Murangwa Ndangiza Hadidja wo mu ishyaka PDI nk’umusenateri uzarihagararira muri sena
Murangwa ubwo yashimiraga abamaze kumutora
Musa Fazil yavuze ko ashingiye ku bunararibonye bwe, yavuze ko Hadidja azafatanya n’abandi neza muri Sena
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bimawuwa 2019-10-03 16:57:03

Congratulation Hadidja Murangwa ni mushiki wa Yussufu Murangwa kandi afite ubunararibone mu miyoberere na politike nziza. kuba umusenateri nti vuga ko uba warabaye president bisaba umuntu uba warabaye umuyobozi mu bigo bikomeye kumenya imiyoberere igendeye kuri politike kandi kubera ko afite ubunararibonye mubyubukungu ndumva yujuje ibisabwa byose ahubwo bari baratinze ku mushyira muri uwo mwanya dukeneye abanyarwanda benshi bakorera imbere mu gihugu cyane cyane mur reta aho kujya gukorera mu bigo bikomeye byo hanze yi gihugu.

2
Ndayizeye 2019-10-03 15:52:39

Hahaha ka turore !

3
Jojo 2019-10-03 11:42:58

@Ukuri, sinarinziko I Rwanda tugifite abantu bafite mwene ibi bitekerezo byurwango nivamgura, uyu mudamu afite CV yihagazeho pe ugiye no kureba ubu senateri buramupfobya kuko kugira masters ya McGill University ukicara muri Sena mba numva bitajyanye sinibaza ko haribenshi muri Sena bafite experience nkiyo afite

4
Jojo 2019-10-03 11:40:05

@Ukuri, sinarinziko I Rwanda tugifite abantu bafite mwene ibi bitekerezo byurwango nivamgura, uyu mudamu afite CV yihagazeho pe ugiye no kureba ubu senateri buramupfobya kuko kugira masters ya McGuire University ukicara muri Sena mba numva bitajyanye sinibaza ko haribenshi muri Sena bafite experience nkiyo afite

5
Uwase amina 2019-10-03 08:23:05

ubwo se ikibazo ni uko ari umusilamu? Niba uriya mwanya ari uwa Politique ahubwo numva ishyaka ryatanze umukandida yakagombye kwakirwa

6
ukuri 2019-10-03 07:03:16

Yaba se avukana na Fatuma Ndangiza? Afite imyaka ingahe? Ese utari umusilamukazi ntiyemerewe gutorwa kuri uwo mwanya ko mbona ari twe dufite experience ikenewe cyane!

7
mbabazi 2019-10-03 05:42:10

bose nuko ndabona nuyu ntabunararibonye afite kabisa PDI ariko nayo nagashyaka kagendera mukwaha kwabandi nye bose abayigize ntabunararibonye mbabonamo

8
citoyen 2019-10-03 04:59:21

Ariko rwose Sena ni urwego rwa politiki si urwego rwa tekiniki. Uyu mudamu akenewe cyane mubyo numvise akoramo kandi bigaragara ko afitemo ubumenyi kurusha kujya muri Sena!
Niba ari byabindi bya equilibre y’imyanya mu mashyaka (kugabana ubutegetsi), iridafite umuntu wujuje ibisabwa rijye riharira abandi aho kujya gupapira muzana na ba caissière mu nzego zireberera ubuzima bw’igihugu!

9
Aph 2019-10-03 04:17:37

Ubanza intego yari ugushyiraho umusiramukazi da

10
gigi 2019-10-03 03:24:04

Ndumva nawe Ubunararibonye bwe budahagije cyane ugereranijwe nibiba bikenewe kumuntu ugomba kuba Senateur. Nugushakisha ariko wapi.

Kwamamaza