IGIHE

Mpayimana wahataniye kuyobora u Rwanda mu migambi mishya ashaka kuba Umudepite

4 27-08-2018 - saa 08:29, Mathias Hitimana

Mpayimana Philippe uri kwiyamamariza kuba Umudepite ari gusaba abaturage kuzamuhundagaza amajwi, abizeza ko atowe yaharanira ko abagize Inteko Ishinga Amategeko begera ababatumye muri buri karere buri kwezi.

Mu bakandida 521 ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe byifatanyije, Green Party, PSD, PL; PS Imberakuri n’abigenga bahatanira imyanya 53; harimo Mpayimana Philippe wahataniye kuyobora u Rwanda mu 2017.

Yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.73% akurikiye Perezida Kagame wagize 98.7 naho Frank Habineza wa Green Party agira 0, 48%.

Mu kiganiro na IGIHE, Mpayimana yitsa ku kuvuga ko mu nshingano zo kuvugira rubanda, agiriwe icyizere yazaharanira ko abaturage babona umudepite hafi yabo kenshi.

Yagize ati “Kubaba hafi, bakumva neza ko ibitekerezo byabo bizamuka ku buryo buhoraho […] Nibura rimwe mu kwezi umudepite akaba ari mu karere runaka, abaturage barategujwe ari itariki bazi.”

Avuga ko mu kwiyamamaza ahura n’abaturage bamubaza niba azabubakira umuhanda, akabasobanurira ko umudepite akora ubuvugizi, Guverinoma igahera ku byo umuturage akeneye.

By’umwihariko, mu bibazo yumva azaheraho mu buvugizi bwe, ni ikijyanye n’ibyiciro by’Ubudehe abaturage, bikaba byaba byinshi aho kuba bine ku buryo hari ushyirwa mu cyo abona kidahuye n’imibereho ye.

Ikindi cyihutirwa kuri we ni ugushyiraho uburyo urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, nk’uko bajya mu Itorero, bagira aho baca bakigishwa uko bakwihangira imirimo n’uburyo umuntu ashaka akazi.

Yemeza ko aho anyura abaturage bamusezeranya ko bazamutora, nawe ubwe akaba yifitiye icyizere kuko yanakigiriye ashaka kuyobora igihugu.

Ati “Ntabwo naba nararwanye urugamba rwa 50% [mu matora y’Umukuru w’igihugu] ngo urwa 5% [y’amajwi kugira ngo abe Umudepite] rube ari rwo runtera ubwoba.”

Nubwo yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu mwaka ushize, we ntafata ko ari mushya, ibitekerezo bye yumva abaturage barabimenye kandi nawe azi ibyo bakeneye.

No mu kwiyamamaza, Mpayimana yizeye kugera mu turere twose. Yarangije utwa Kigali, Amajyepfo, agace k’Uburasirazuba, yanatangiye Uburengerazuba.

Yakomeje agira ati “Imirimo yose umudepite akora, iyo duhuriye hamwe turi 80, buri wese atanga umusanzu ku giti cye, ni Inteko yunze Ubumwe ikagera ku musaruro wo gukorera abaturage.”

Mpayimana usanzwe ari Umwanditsi w’ibitabo, yishimira uko ibikorwa by’amatora bikomeje kugenda neza, agasaba ko byakomeza kugera ku munota wa nyuma habarurwa neza amajwi.

Mu guhatana mu matora, yaba aya Perezida n’ay’ubu y’abadepite, agaragaza ko bifite ishusho bigaragaza muri demokarasi.

Ati “Icyo nifuzaga kwari ukugira ngo abaturage babona ko umwe muri bo, umuntu usanzwe nkanjye, afite uburenganzira bwo kwerekana ubushobozi bwe, igihugu kikabimwemerera.”

Uretse Mpayimana Philippe, abandi bakandida bigenga ni Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein na Nsengiyumva Janvier.

Mpayimana ubwo yari mu kiganiro na IGIHE
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umusaza 2018-08-27 09:05:15

Sha uno mugabo nzamuha ijwi ryajye kuko nabonye afite inyota yo kuyobora kbs kdi ikindi cyiza cye ntago acika intege kdi yubaha Umusaza

2
Umusaza 2018-08-27 09:05:15

Sha uno mugabo nzamuha ijwi ryajye kuko nabonye afite inyota yo kuyobora kbs kdi ikindi cyiza cye ntago acika intege kdi yubaha Umusaza

3
Umusaza 2018-08-27 09:05:15

Sha uno mugabo nzamuha ijwi ryajye kuko nabonye afite inyota yo kuyobora kbs kdi ikindi cyiza cye ntago acika intege kdi yubaha Umusaza

4
mugabo 2018-08-27 03:28:30

uyu mugabo yagaragaje kwiyubaha kubaha igihugu no kwicisha bugufi akwiye kwinjira mu nteko agafasha bagenzibe kubaka igihugu ni isura nziza ko byose bishoboka

Kwamamaza