IGIHE

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ibisabwa kugira ngo amasezerano y’u Rwanda na RDC asinywe

0 14-06-2025 - saa 14:26, IGIHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amasezerano y’u Rwanda na RDC agamije gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’impande zombi, azashyirwaho umukono igihe ibiganiro bizaba byatanze umusaruro ufitiye inyungu buri wese urebwa.

Hashize iminsi hari ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse byari byavuzwe ko muri uku kwezi kwa Kamena hagati, aribwo amasezerano agomba gushyirwaho umukono, bigakorerwa i Washington muri White House.

Nduhungirehe ubwo yasubizaga ubutumwa bwavugaga ko amasezerano hagati y’impande zombi azasinywa kuri iki Cyumweru, yavuze ko nta tariki irashyirwaho kuko ibiganiro bihuza impuguke ku mpande zombi aribwo bigitangira.

Ati “ Nta masezerano azasinywa kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 i Washington. Hagati muri Kamena yari intego yari yiyemejwe mbere, y’igihe amasezerano azashyirirwaho umukono muri White House, ariko byabaye ngombwa ko bigendana n’imiterere y’ibiganiro.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ibiganiro bitandukanye kuri email hagati ya Amerika, Congo n’abayobozi b’u Rwanda, ibiganiro by’imbonankubona hagati y’itsinda ry’impuguke, ubu nibwo biri gutangira i Washington.”

“Intego ni uko habaho ukuganira mu buryo butomoye, bushingiye ku kuri no kugera ku masezerano yumvikanyweho afitiye inyungu buri ruhande, aho nagerwaho, azashyikirizwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo bayemeze hanyuma ahabwe abakuru b’ibihugu kugira ngo bayasinye.”

Urugendo ruganisha kuri aya masezerano, rukubiyemo ibintu byinshi bigomba kubanza gukorwa mbere y’uko ashyirwaho umukono. Muri byo, harimo ko RDC igomba kubanza gukemura ibibazo by’umutekano bibangamiye u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cya FDLR.

Amerika kandi yasabye ko u Rwanda guhagarika ubufasha ivuga ko ruha M23, nubwo rwakomeje kubihakana inshuro nyinshi. Ku rundi ruhande, RDC isabwa gukora amavugurura y’imbere mu gihugu agena uburyo umutungo usaranganywa kugera ku turere. Ibi binajyana kandi no gukora amavugurura mu miyoborere ajyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Kuyashyiraho umukono nibirangira, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi ajyanye n’ubukungu. Kuva Trump yajya ku butegetsi, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi ni byo yashyize imbere ya byose.

Amerika ivuga ko mu masezerano izasinyana n’ibihugu byombi, ni ukuvuga u Rwanda na RDC, ayo izagirana na Congo ari yo manini cyane ko ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi gusa ntirenza ingohe u Rwanda.

Ivuga ko u Rwanda rufite na rwo umutungo kamere mwinshi, rukagira n’akarusho kuko rufite ubushobozi mu bucukuzi no mu gutunganya amabuye y’agaciro, rukaba rufite n’uburyo buhamye bwo kuyageza ku isoko mpuzamahanga.

Boulos ati “U Rwanda na rwo rufite umutungo kamere n’ubushobozi hamwe n’amahirwe yihariye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, hamwe no mu bijyanye n’ubucukuzi, bitari ibyo gusa ahubwo no mu bijyanye no kuyatunganya no kuyacuruza.”

Amasezerano y’ubucuruzi agena ko sosiyete zo muri Amerika zizashora imari muri RDC ndetse n’izindi zo mu bihugu by’inshuti za Amerika na zo ziri gushishikarizwa kubikora. Amerika ivuga ko hari sosiyete ziri mu biganiro byo kuba zashora nibura miliyari 1,5$ muri RDC.

Uruhande rwa Amerika muri aya masezerano y’ubucuruzi hagati yayo n’u Rwanda na RDC, ruzajya rurebererwa n’Ikigo Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n’imikoranire mu rwego rw’imari, DFC.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2025 byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza