Kuva mu ishuri winjira mu Nteko: Amateka kuri Imaniriho, umudepite muto mu Rwanda

33 14-09-2018 - saa 14:52, Mathias Hitimana

Ibyishimo biracyari byose kuri Maniriho Clarisse w’imyaka 23 y’amavuko, uheruka kwemezwa nk’umwe mu badepite babiri bahagarariye urubyiruko, bategereje kurahirira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Muri iyi manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imaniriho wazamukiye ku itike y’ urubyiruko, ni we uzaba ari muto mu myaka kuko yavutse mu 1995.

Mu badepite 80 bose hamwe, umukuru mu myaka azaba ari Rwigamba Fidèle w’imyaka 68 uri ku rutonde rw’abadepite 40 ba FPR Inkotanyi. Uyu asanzwe mu Nteko.

Imaniriho aracyari ingaragu, avuka mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, aho umuryango we utuye. Ni bucura mu muryango w’abana bane barerwa na nyina gusa kuko ari we mubyeyi basigaranye.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubuhinzi n’Ubukungu yabonye umwaka ushize, kuko aribwo yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Imaniriho yagaragaje ko yanejejwe n’intsinzi yo kuzajya guhagararira urubyiruko mu Nteko, aho yabonye amajwi 52.9%.

Avuga ko yiteguye gufatanya na bagenzi be gutora amategeko abereye Abanyarwanda no gukurikirana uko gahunda za Guverinoma zishyirwa mu bikorwa.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ugutega amatwi ibibazo by’urubyiruko, ngafatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo bibonerwe ibisubizo mu gihe gikwiriye.”

Yirinze kwinjira mu bibazo byugarije urubyiruko, avuga ko hari byinshi yaba ibyo bazamubwira ndetse n’ibyo azibonera n’amaso, akazafatanya n’abandi kubikorera ubuvugizi.

Kwinjira mu Nteko kwa Imaniriho bizaba intangiriro y’ubuzima bushya kuko nyuma yo kurangiza kaminuza, yari umushomeri. Umushahara we wa mbere uzaba ari 1.774.540 Frw ugenerwa umudepite.

Ati “Ubusanzwe nta kazi nari mfite.”

Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu byugarije urubyiruko agiye guhagararira mu Nteko. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21 %.

Imaniriho yigiriye icyizere cyo kwiyamamariza kujya mu nzego nkuru z’igihugu nta handi hakomeye yigeze ayobora.

Aho yibuka ni uko mu mashuri yisumbuye, akenshi yagiye aba umuyobozi w’abanyeshuri bigana, nka ‘Cheftaine de Classe’.

Ahandi avuga ko yayoboye, ni mu nshingano zinyuranye yagiye ashingwa mu rusengero rwa gikirisitu abarizwamo.

Umuganda n’inama z’abaturage ngo ni yo mashuri akomeye yitabiraga, binamukuzamo kumva agomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, yiyamamariza ubudepite, atsinda amatora.

Ati “Narishimye cyane gutsinda, hamwe n’Imana numva nzababera intumwa nziza.”

Mu magambo make, agira inama urubyiruko yo kugira imyitwarire itegura neza ahazaza habo n’iterambere rirambye ry’igihugu.

Ati “Bakwiye kujya bitabira gahunda za leta uko bazisabwa, kugisha inama no kwemera gukosorwa.”

Imaniriho anabwira bagenzi be b’urubyiruko ko nta cyo bakwiye gutinya gukora, yaba no kwinjira muri politiki.

Ati “Bagomba gutinyuka bakumva ko bashoboye. Hari ijambo rivuga ngo ‘ntituri bato bo kudafata inshingano’ kuko imbaraga n’ubushake byo gukorera igihugu barabifite …hari intero ivuga ngo ‘urubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba’.”

Avuga ko iyo umuntu yatinyutse nta kintu na kimwe cyamunanira.

Uretse Imaniriho Clarisse w’imyaka 23, urubyiruko ruzaba ruhagarariwe mu Nteko na Kamanzi Ernest w’ imyaka 28.

Indi nkuru wasoma: NEC yemeje burundu abadepite 80, inavuga ku mashyaka mashya yinjiye mu Nteko

Imaniriho Clarisse w'imyaka 23 niwe uzaba ari umudepite muto muri iyi manda

[email protected]

.

.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
zozo zola 2018-09-22 03:45:00

Twishimiye ibyavuye mu mumatora y’abadepite. Bazakore inshingano zabo

2
john 2018-09-17 22:42:29

Imaniriho genda ukorere abagutumye unjye ukoresha ukuri

3
toyota 2018-09-17 11:30:58

basore namwe bapfubuzi tutibagiwe abazibuzi mwese mwatake ubundi muzamurye inoti kuko twaje gusanga ko igitsina gore nabo basigaye bakura ibyinyo bakanakunda kuba ahari agafaranga namwe basore mube maso tubiture ibyo badukorera maze mumurye inoti erega wamugani ntanimpamvu yo gushaka umukobwa utarize cg udafite ifaranga mwibuke ko nabasore turi bake mugihugu twihagarareho tujye dushaka ahari ifaranga rifatika .

4
SILA 2018-09-17 09:44:41

Natamire umugati nyine!

5
Vestine 2018-09-17 04:12:13

Congz Clarisse. Biratangaje cyane ariko biranashimishije. Ubonye uburyo ukiri muto bwo kwiteza imbere kandi ufite n’igihe gihagije cyo gukorera abakugejeje ahakomeye(urubyiruko/abanyarwanda). Ntuzarengwe ngo wibagirwe. Good luck

6
Andreya Rudatinya 2018-09-17 02:55:23

Congs!
Genda maze uzace bugufi wigire kubagutanze mu nteko!

7
kariza 2018-09-17 02:42:19

uhite wishakira umugabo naho ubundi hari ibihungu byibirara bizayakurya bakubuze gukora akazi kawe neza.

8
GI 2018-09-17 01:55:45

Kamere we, uri kamere koko. None se abantu bose bazajya kubwiriza? Mukwiye kwiga théologiya koko. Ibaze abantu bose mu gihugu babaye ababwiriza nkuko ubyifuza; Watungwa ni iki se? Igihugu se cyabaho gute nyabusa. Wibaza se ko abadepite iminsi yose baba bari mu nteko, amasaha yose? Ese gusenga IMANA ni ukwirirwa mu nzu y’abahamya ba YEHOVA? Aho uri hose urasenga. Hari uherutse kuvuga ngo abantu birirwa basakuza mu nsengero ngo barasenga, nkaho IMANA yapfuye amatwi. No mu modoka wasengeramo kandi ikakumva. JYE Clarisse mwifurije amahirwe masa, mwifurije kuzarushingana n’uwo bazaba bashimanye, ubundi akore umurimo umujyanye mu nteko, akomeze asenge IMANA , ibyo ni byo by’ingenzi.

9
john 2018-09-17 00:52:47

Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu byugarije urubyiruko agiye guhagararira mu Nteko. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21 %.we rero ntabushomeri azi cg ibibazo by’urubyiruko cg abaturage muri rusange,habuze kujyaho ufite nk’imyaka 30 kdi wari umushomeri KGO yinjire munteko aziko bihali

10
ddd 2018-09-16 07:04:13

@ma iyo mu Rwanda ni umwihariko.nonede wowe iyo ushishoje ubona bakora iki guhwanye na salaires babaha.izindi zo mu bindi bihugu muri rusange byo ntakibazo, iyo u Rwanda niyo yihariyr.uziko ukunyamakuru yabajije abantu icyo abadepite bakora agasanga hari n abantazi abo aribo! nko mu bantu 10 yabajije umwe gusa niwe wasubije neza kdi bari abantu b ingeri zose : abakuru ,abato, abize, abatarize !!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza