Kuki u Bufaransa bukomeje guterwa isereri n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana?

10 15-04-2018 - saa 17:24, IGIHE

Mu mpera z’umwaka ushize abacamanza b’u Bufaransa bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ryo ku wa 6 Mata 1994, bari basubukuye ku nshuro ya gatatu.

Iperereza ry’abacamanza b’Abafaransa kuri iyo ndege ryabaye gishigisha mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa guhera mu 2004, kuko bagiye bakora uko bashoboye bakabigereka ku buyobozi bw’ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa raporo n’ubuhamya butandukanye kuri iri perereza ntibyahwemye kunyomoza imvugo n’ibyifuzo by’u Bufaransa byo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, byerekana ko indege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu zitishimiye ko Habyarimana yasinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi n’abandi Banyarwanda by’umwihariko FPR-Inkotanyi.

Capt.Pascal Simbikangwa wari ushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu akaba ari n’Umunyarwanda wa mbere wakatiwe n’u Bufaransa igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahamije ko atari ingabo za RPA zahanuye indege ya Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994.

Yagize ati “Ni abahutu bahanuye indege ya Juvénal Habyarimana, ndi mu mwanya mwiza wo kubimenya.”

Ibi kandi binashimangirwa n’imvugo y’ibiro bishinzwe umutekano wo hanze y’igihugu mu Bufaransa yo ku wa 11 Mata 1994 ndetse na raporo y’iperereza ry’umucamanza Marc Trévidic ryerekanye ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda.

Raporo Mutsinzi nayo yerekana ko Habyarimana yarashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza, kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse babone n’uko barangiza umugambi wo kwica Abatutsi.

U Bufaransa mu ihanurwa ry’indege

Raporo n’ubuhamya bunyuranye bushyira mu majwi u Bufaransa mu mugambi wo guhanura indege ya Habyarimana wari wemeye gusangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi kandi batabishaka.

Ingabo z’u Bufaransa zageze mu Rwanda mu Ukwakira 1990, nyuma gato y’uko Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari zinjiriye mu Majyaruguru zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu.

Ku wa 6 Mata 1994, hari hashize amezi ane Ingabo z’Abafaransa zatoje ndetse zikagenzura igisirikare cy’u Rwanda zivuye mu gihugu ngo zisigire umwanya ingabo za Loni zibungabunga amahoro zagombaga gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yo muri Kanama 1993.

Gusa abakomeye mu butegetsi bwariho ntibishimiye gusangira ubutegetsi nkuko byateganywaga n’amasezerano ya Arusha, bituma hatutumba umwuka mubi.

Nkuko umunyamakuru Benoît Collombat, abivuga abasirikare bakuru b’u Bufaransa ntibemera ko bibeshye cyane ku ngabo zari iza FPR zafatwaga n’igisirikare ndetse n’ubutegetsi bw’u Bufaransa nk’umutwe w’abanzi ukwiye kurwanywa.

Abasesenguzi bavuga ko ari yo mpamvu bagombaga gushyigikira uwo ari we wese utarifuzaga ko habaho gusangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi. Zivuga kandi ko uburyo guhanura indege byakozwemo bigaragaza ko byari byarateguwe kandi bikitozwa inshuro nyinshi Abafaransa bafashije muri iyo myitozo.

Ikinyamakuru The New York Times cyasohoye inkuru icukumbuye ku ihanurwa ry’indege tariki 12 Ugushyingo 1994, gishimangira ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’agatsiko k’abasirikare ba Leta b’abahezanguni gafatanyije n’Abafaransa.

Uruhare rw’u Bufaransa mu ihanurwa ry’indege runagarukwaho n’iperereza ryakozwe n’inzobere z’abasirikare b’Ababiligi bavuze ko babonye inyandiko y’impapuro ebyiri yanditswe n’uvuga ko yari mu bantu bane bacuze umugambi wo guhanura indege harimo n’Abafaransa babiri.

Yashimangiye ko muri uwo mugambi bawucuranye n’Abafaransa babiri bafatanya no kuwushyira mu bikorwa.

Umufaransa, François Graner, nawe yibaza ku kuva mu Rwanda igitaraganya k’umufaransa wari ushinzwe ibijyanye n’igisirikare mu Rwanda, Bertrand Cussac, akavuga ko ari ibintu bidasanzwe bishimangira ko hari ikintu gikomeye u Bufaransa bwari buzi ko kigiye kuba ari ryo hanurwa ry’indege n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside.

Uruhare rw’u Bufaransa mu ihanurwa ry’indege ni urwo kwibazaho cyane. Umunyamakuru Jean-François Dupaquier, avuga ko yabwiwe n’umukobwa w’umwe mu bari batwaye indege ya Habyarimana, Sylvie Minaberry, ko baciwe intege zo gutanga ikirego ubwo yahuraga na Michel Roussin, wari Minisitiri w’ubutwererane.

Yagize ati “Ubwo namubazaga uwarashe indege yarebye hasi ku nkweto ze tugira urujijo, asubiza ko byumvikana ko atari Abafaransa bayirashe.”

Bivugwa ko nyuma y’ihanurwa ry’indege Abafaransa bahise barigisa agasanduku k’umukara kaba gafite amakuru yose y’ibijyanye n’indege. Abasesenguzi bakemeza ko kutagatanga ari umugambi wo guhisha uruhare rwabo.

Capt.Paul Barril ku isonga ry’abakekwa

Capitaine Paul Barril wahoze yungirije umuyobozi w’umutwe udasanzwe wa jandarumori y’u Bufaransa agarukwaho n’umucamanza Trévidic, mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Yakunze kwivuguruza cyane avuga ko ubwo yahanurwaga yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyamara abatangabuhamya babiri bakaba barimo n’umugore w’uwari ushinzwe ubutwererane n’u Rwanda, avuga ko yamubonye mbere ho gato y’ihanurwa ry’indege.

Kuva jenoside yakorewe abatutsi yarangira, Barril ashyirwa mu majwi kubera ko ari we, tariki ya 28 Gicurasi 1994, wasinye amasezerano yo guha intwaro n’abasirikare Guverinoma y’Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa jenoside yari imaze igihe kinini itegurwa.

Mu buhamya bwagiye butangwa n’abantu batandukanye, Paul Barril avugwaho kuba yari afite ubutumwa bwo kurwanya ingabo za APR zari zihanganye na Leta ya Habyarimana, aho uretse kuba yaroherezaga abakomando mu Rwanda, yanabanje guhabwa akazi ko kuneka abakorana na FPR bari batuye ku mugabane w’i Burayi.

Bwa mbere ahatwa ibibazo, yabajijwe na Marc Trévidic wakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, gusa kubera inyandiko zashyizwe ahagaragara zivuga kuri jenoside, Paul Barril kugeza ubu avugwaho kuba yaragize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Paul Barril, aheruka gusohoka no ku rutonde rwakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, rw’abasirikare 22 b’u Bufaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kuyitegura no kuyikora.

Ibisigazwa by'indege ya Habyarimana bigaragara mu rwari urugo rwe ruri i Kanombe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kiki 2018-04-16 15:43:50

kwitana ba mwana uwayirashe yigaramiye

2
john 2018-04-16 14:05:51

uwayihanuye wese ntabwo yakwivuga kuko amategeko yahita umuhana rero niba yarabuze kd ntanuteze ku mufata ngo amufunge ndumva nta mpamvu yo gukomeza guta umwanya ku bintu byarangiye kd bindateze kubonera igisubizo.

3
Mahararo 2018-04-16 08:50:15

Sinzi ufite isereri uwariwe njyewe.

4
yampaye inka 2018-04-16 07:53:05

ese burya indege igwa nk’ibuye kuburyo aho irasiwe ihita imanuka butosho!!!!!!!!!!!!!

5
Rwoga 2018-04-16 04:45:20

Aariko se ako gasanduku kuki numva abantu besnhi bagafata nkaho ariko kakemura impaka. Ako gasanduku ntabwo gafata amashusho, ntabwo rero abarashe indege gashobora kubagaragaza. Ako gasanduku gashobora gusa kwerekana amagambo yavuzwe n’abatwaye indege mu gihe indege yari irashweho nta kindi gashobora kutwereka kijyanye n’uwahanuye indege. Rwose iby’agasanduku ni ukujijisha rubanda ntacyo katwungura mu kumenya uwahanuye indege.

6
stephem 2018-04-15 16:19:31

u Rwanda ruzegere bucece Nicola Sarkozy azarubwira amabanga yo kwa kinani yose aho abatse muri Champs Elysee naho ako gasanduku k’indege bagatsimbye( ntabwo indege yaraswa ikagwa mu gipangu cya nyiracyo ngo abo ihasanze bananirwe gufata uwayirashe cg imbunda yayirashe kereka niba abajepe be bari bafite itegeko ryo gusinziraga guhera 18h ?? aba GP barindaga iwe n’umugore we bazabakoreho iperereza kuwa twaye agasanduku kuko bari mu mbere bahageze baje gutwara Habyarimana no kumenya uwatwaye black box y’indege yajemo ). France igomba kwemera no gusaba imbabazi ikanitandukanya n’abicanyi baba jenosidere niba idashaka gukomeza guseba mu ruhando mpuzamahanga

7
Masabona 2018-04-15 15:00:54

France na ExFAR bahishe Agasunduku kumukara n’Umwana ukivuga yashaka igisubizo ku ihanurwa ry’indege

8
lg 2018-04-15 14:39:22

ALIKO SE URETSE NI PEREZA INDEGE UBWAYO AHO YAGUYE HAGARAGAZA UWAYIRASHE UREBYE. KWA HABYARIMANA NI MUKIGO CYA KANOMBE KERETSE NIBA VUGA KO RPF ALIYO YALI MUKIGO NGO IGUSHE, INDEGE MURUGO IMBERE KWA HABYARIMANA

9
Kanyarwanda 2018-04-15 13:14:55

Murebe ya nyandiko yanditse kuri Kigali Today ivuga iby’urupfu rw’abapadiri bari i Rambura (paruwasi ya Habayrimana) kandi bari bafitanye ubushuti budasanzwe.

Dore, muri make, impamvu y’urupfu rwihuse rw’abo bapadiri:

1. Bose bari Abatutsi (kandi hari hatangiye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994)
2. Bari bazi ammabanga menshi ya Habyarimana (uwabicishije yagiraga ngo hatazagira urokoka akavuga ibyo Habyararimana yari yarababwiye)
3.Bari babonye kandi bazi neza uwo Mufaransa wari umaze iminsi acumbika kuri Paruwasi Rambura (Yari yace kuneka no gucura umugambi wo kubamara Habyarimana akimara gupfa. Ibi bivuze ko uwo Mufaransa yari azi neza ibyo kwica Habyarimana)
4.Biravugwa ko Zigiranyirazo (alias Z) yavuganye n’aba GP bari i Rambura (bivuze ko Z (musaza wa Agatha Kanziga) yari azi neza iby’urupfu rwa Habyarimana ndetse n’umugambi wo kurimbura Abatutsi)
Umwanzuro: Habyara yishwe n’abantu be (intagondwa z’Abahutu) batifuzaga ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa (kuko yari avuye Dar-es-Salam abyemeye, kandi nyamara Bagosora yari yaramaze gutegura imperuka (appocalypse) ku Batutsi)

Umwanzuro:
1.Indege ya Habyara yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu bashakaga gukora jenoside(kuko zitifuzaga gusangira ubutegetsi n’Abatutsi bo muri RPF).
2.Abafaransa nibo batanze support mu kurasa indege (ex-FAR nta bushobozi technical cg practical bari bafite kandi twibuke ibya wa mumaneko wari kuri Paruwasi mbere y’iraswa ry’indege). Ibi rero birerekana ko Habyarimana yishwe na Leta y’Ubufaransa y’icyo gihe kuko itashakaga ko FPR igera ku butegetsi (kubusangira n’abo kwa Habyarimana).

N.B: Birazwi ko Habyarimana yari member wa "Opus Dei" (ntabwo bitangaje rero kuba yarajyaga kugisha inama mu bya roho kuri bariya bapadiri ba Rambura)

Murakoze.

10
seka 2018-04-15 12:17:03

ni uko uwayihanuye yiyizi akaba adashaka kwivuga

Kwamamaza