IGIHE

KTN Rwanda yahaye amahirwe abifuza gutura mu bice bigezweho birimo Gacuriro

5 3-09-2019 - saa 11:37, Baryaherezahe Léonce

Sosiyete nyarwanda ihuza abaguzi n’abagurisha, KTN Rwanda, yashyize ku isoko ibibanza 133 byo kubakaho inzu ziciriritse zo guturamo, birimo ibiherereye hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Mu mujyi wa Kigali iyi Sosiyete ifite ibibanza ahantu heza hatandukanye harimo i Gacuriro, kuri Azam, ku Irebero n’handi kandi bihendutse.

Mu Karere ka Gasabo, KTN Rwanda igaragaza ko ifite ibibanza 45 i Gacuriro munsi y’imidugudu y’icyerekezo aho kimwe kigura miliyoni 12.5Frw ikanagira ibindi 12 biherereye kuri Azam kimwe kigura miliyoni 13Frw gusa.

Mu karere ka Kicukiro hafi ya Gare ya Nyanza mu cyerekezo cyiza kireba mu Mujyi wa Kigali, KTN Rwanda ihafite ibibanza bikase biri hamwe 6 kandi kimwe kigura miliyoni 15 Frw.

Uretse mu Mmujyi wa Kigali KTN Rwanda yashyize hanze ibindi bibanza mu mujyi wa Nyamata hagati uyu ukaba ari umujyi urimo gutera imbere cyane ariko ikibanza kimwe kiri kugura 2.5 Frw

Ibi bibanza byose biherereye ahantu hatunganyije, hari ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi bya ngombwa buri wese ushaka gutura aba yifuza kwegera.

Aya ni amahirwe akomeye banyarwanda baba mu gihugu n’ababa hanze badashoboye kugura inzu zuzuye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibiciro byazo bihanitse cyangwa kuba zubatse mu buryo umuntu atifuza.

Ni n’amahirwe akomeye kugura na KTN Rwanda kuko ifite uburambe mu guhuza abaguzi n’abagurisha ibibanza, inzu zikodeshwa n’izigurishwa, ikabikora nta kiguzi.

Uguze ikibanza KTN Rwanda imufasha gushaka ibyangombwa by’ubutaka akabibona mu gihe gito cyane bitamugoye.

Ibi byose KTN Rwanda ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Downtown, ibasha kubikora kubera abakozi b’inzobere bari hirya no hino mu gihugu n’urubuga www.ktnrwanda.com rubarizwaho amakuru yose arebana n’ubutaka buri ku isoko.

Ibibanza bya Gacuriro birimo ibyangombwa byose nkenerwa
Ibibanza byo kuri AZAM nabyo ni binini kandi birahendutse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
[email protected] 2019-10-01 04:49:40

Urebye ukuntu abanyarwanda bakora speculation mu mazu no mu bibanza,wibaza aho ibi bintu bizagarukira.Nta kintu gifatika wabona baheraho,baha agaciro ibyo bibanza n’amazu.Umuntu yubaka inzu ya
miliyoni 15,akayigurisha miliyoni 40,akagura ikibanza cya miliyoni 5 akagishakaho miliyoni 15.Namwe banyarwanda duhuriye ku gihugu kimwe,nimumbwire niba koko ibyo bintu bikwiriye.Ikibabaje rero ni uko ni ibigo bya Leta bimwe bigenda muri izo gahunda zo guhendesha abanyarwanda:muzarebe amazu Rssb yubaka amafranga iyashakaho.Buriya se koko aba yarubakiwe abanyarwanda ?cg ni ay’abanyamahanga?
Muri make rero nisabiye Inteko Ishinga Amategeko gutora Itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe REGULATION
mu by’ibibanza n’amazu nk’uko batoye irishyiraho RURA .Mwibaze ubu iyo RURA itajyaho ukuntu abashoferi n’abanyamatagisi baba bishyiraho ibiciro.Leta n’Inteko nibatabare abanyarwanda babakize abashaka indoke zikabije mu mazu n’ibibanza.

2
Papias BAHIZI 2019-09-18 09:11:42

mwatubariza yiba mu murenge wa masaka akagali kambabe naho bazaduha ayo mahirwe?
murakozeba

3
Hafashimana Seleiman 2019-09-04 11:59:55

Ngo birahendutse million cumi na!!!! Bano baratera imana agahinda

4
Ndumiwe 2019-09-03 16:05:11

Publicité ikaba irahabaye da!

5
KANAMUGIRE SYLVAIN 2019-09-03 08:24:41

Hhhhhhhhhhh ngo birahendutse miliyoni cumi na ?

Kwamamaza