IGIHE

Kouchner yanenze amahitamo ya Macron yo kutitabira ibikorwa byo kwibuka mu Rwanda

6 31-03-2019 - saa 22:42, IGIHE

Uwigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, yanenze kuba Perezida w’igihugu cye, Emmanuel Macron atazitabira ubutumire yahawe n’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 07 Mata 2019, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uyu mwaka ni igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 25.

U Rwanda rwari rwahaye ubutumire Perezida Emmanuel Macron muri iki gikorwa, gusa yatangaje ko atazitabira agena Hervé Berville, Umudepite w’Ishyaka rye rya En Marche! nk’uzamuhagararira.

Hervé Berville w’imyaka 29 y’amavuko yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa baramurera. Mu 2017 yatorewe guhagararira Umujyi wa Dinan mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.

Journal du Dumanche dukesha iyi nkuru yatangaje ko Bernard Kouchner yanenze amahitamo ya Macron yo kuba yaragennye umuhagararira avuga bishobora gufatwa ukundi ndetse bikanatera impaka zitari ngombwa.

Yagize ati “ Perezida Macron ntabwo azajya i Kigali ku wa 07 Mata mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bizatungura Abafaransa benshi bari bategereje kumenya ukuri ku ruhare rw’igihugu cyacu muri Jenoside iherutse mu kinyejana cya 20 ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa by’ingabo muri Operation Turquoise.”

Kouchner yavuze ko Perezida Macron yari amaze iminsi agirana ibiganiro byiza na mugenzi we w’u Rwanda anamutumira mu Bufaransa undi nawe aboneraho kumutumira gusura u Rwanda.

Yakomeje agaragaza ko magingo aya umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ariwo watumye u Bufaransa bushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Bernard Kouchner wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, yanenze amahitamo ya Macron yo kutitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kouchner yakunze gushyira mu majwi Guverinoma ya François Mitterrand ko yagize uruhare mu gutera inkunga leta yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba abatutsi kugeza abayigizemo uruhare bahungiye muri Zaire.

Yigeze kuvuga uburyo yaje mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abadepite b’u Burayi barimo uwitwa Bernard Stasi, ubwo yagarukaga mu Rwanda muri Kamena 1994, ryifuza guhurira i Goma na Gen Jean-Claude Lafourcade wari uyoboye Ingabo z’u Bufaransa muri Opération Turquoise.

Ati “Nahisemo njye kujya i Kigali guhura na Paul Kagame. Ubwo nongeraga guhura na Bernard Stasi, yarambwiye ati ’Lafourcade arinze ahantu guverinoma y’inzibacyuho yari iri, akanayemerera guhungira i Goma!’”

Kouchner avuga ko u Bufaransa bwakoze ikosa rikomeye ryo kuba butarashatse kubona ko Guverinoma bwitaga inshuti ari abajenosideri nubwo hatangwaga inama zitabarika.

Kouchner avuga ko u Bufaransa bwatekerezaga hafi ku buryo byabonaga ibikorwa byabwo mu Rwanda nk’amahirwe yo gusimbura u Bubiligi mu kugira ijambo muri iki gihugu. Byatumye bufasha Perezida Habyarimana kandi ngo Mitterrand atamuzi neza, ku buryo ngo bari barahuye inshuro ebyiri gusa.

Ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa muri Gicurasi 2007, Kouchner ngo yashatse kumenya kuri amwe mu madosiye iyi minisiteri yari ibitse ku Rwanda ariko ngo bamuhaye inyandiko zidafite icyo zimumariye.

Yakomeje agira ati "Bansezeranyije ko bazanzanira n’ibikurikira. Ntabwo byabaye. Bantesheje igihe mu buryo bugaragara.”

Kouchner yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu 2007 - 2010 ariko mu gihe cya Jenoside mu 1994 yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kugeza mu 1997.

Uyu mugabo w’imyaka 80 ni umwe mu bashinze imiryango ikomeye y’abaganga mpuzamahanga nka Médecins Sans Frontières (MSF) na Médecins du Monde.

Ubwo Bernard Kouchner yari i Kigali ku wa 18 Kamena 1994
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Henry Ndengejeho 2019-04-02 12:02:52

Koutchner yabaze ayo azakura mu rugendo rwa Macron none amuciye mu myanya y’intoki! Kuva kera habaye kwumvikanako Ubufaransa buzemera uruhare muri jenoside noneho U Rwanda rukabiheraho rwaka indishyi ruzasaranganya n’abazaba barufashije kugera ku ntego yo gupfukamisha Ubufaransa. Nguko uko Koutchner na Sarkozy babonye ikiraka kizabinjiriza. Ntacyo abo bombi batakora ngo uyu mugambi ugerweho. Nta rundi rukundo bakunda U Rwanda!

2
Maya 2019-04-02 10:00:28

Mucyo wabyumvise hehe abivuga???
Nukuri ni gusebanya niba ari bimwe bya you tube sibyo na gato
Umwamikazi akunda Harry nu umugorewe Maghan gusa abongereza bo bakamugirira ishyali ko ari umugore ushoboye kurusha kate wabo naho uriya mukecuru uramubeshyeye ni we umushyigikiye cyane
Uhere kunzu nshya yabahaye urebe nuko ejo bundi yavuzeko uzongera ku mukorera mobbing azajya agungwa
Hoya mujye mutanga amakuru mwasomye

3
Ruto 2019-04-02 03:21:50

Kouchner niba bimubabaje yazitumiye i Kigali?

4
Rwema 2019-04-01 16:43:56

Yewe @Akeza we, ibyo bitekerezo byawe birafutamye rwose. Ariko niba ari uko ubyemera ntitubipfe. Gusa ndakumenyesha ko urukundo rutagira ibara ry’uruhu cyangwa aho rukomoka honyine kw isi kandi umenye ko umuntu ari nk’undi. Maze uzasobanuze nezaaa . Sibyo muvandi. Numenya ukuri uzagaruke hano usabe imbabazi.

5
Mucyo 2019-04-01 04:31:10

numvise ukuntu umwamikazi w’ubwongereza yababajwe n’uko umwuzukuru we yashats’umugore ufite inkomoko ku birabura(nyirakuru )ndumirwa nanjye nta wanjye nakwifuza ko abashakamo

6
Akeza 2019-03-31 16:21:28

Aba bicanyi ariko ninde ubakeneye koko?njye nibaza impamvu amateka y ubugome abazungu badukoreye atigishwa mu mashuri,kuki amateka y ubugome bw abakoroni atigishwa koko ahubwo mukabataka ngo inzu za kandit n ibindi n ibindi,leta yarikwiye gukora igitabo gikubiyemo ubunyamaswa bw abakoroni bukajya bwigishwa kimwe n ubunyamaswa bw abafaransa.

birababaje kuba hari umunyarwanda utashakana n undi kubera akomoka mu ba mwiciye ariko akarenga agashakana n umuzungu kandi aribo bazanye ubwo bugome bwose nkibaza nti ni gute wakwanga uwigishijwe ubugome ugakunda uwabumwigishije?izo ni ingaruka zo kutigisha ubunyamaswa bwa aba bazungu kugeza naho bamwe mu birabura bumvako kubana n umuzungu ari ikintu kiri hejuru ibyo byose ni ukwiyanga kandi bikanaterwa n uko ubugome bw abazungu butigishwa,njye numvise liza kamikazi avuga ngo yasenze asaba umuzungu ndumirwa nti ni gute umwana w umunyarwanda yiyanga gutyo akifuza gushakana n uwo badasa akifuza kubyara abo badasa ibaze nukuri narumiwe pe,aho umuntu yiyanga gutyo ntiyibuke ko ari kwirimbura ku isi kuko azabyara abo badasa,ni gute wishimira kugira abana mudasa koko?sha kweri hari abakwiye kwigishwa kwikunda,ubwo kandi ubibabwiye batangira gusobanura impamvu zidafatika sha nta mpamvu nimwe yatuma udashyigikira kwibyara kereka kwiyanga gusa,narebeye kuri mama sonia miss france ubu abuzukuru be ni abazungu kuko umwana we yashatse mubi kwa se none ubu mama we ntagira uwo basa mu muryango,abo buzukuru ni ubundi bwoko kuri we ni abanyamahanga no kuri bo ni umunyamahanga,burya gushakana n umuzungu cg undi mudahuje uruhu ni ubuswa nta munyabwenge wabikora kuko umunyabwenge anezezwa no kwibyara akazasiga mu isi abasa nawe.kereka injiji nizo zibikora kandi benda kukurya iyo bumvise ko wowe udashobora kuyoboka iyo nzira bagatangira kuzana ngo abantu bose ni bamwe nkaho hari umuzungu ubyara umwirabura cg umwirabura ubyara umuzungu,byonyine kuba dutandukanye byakabigishije ko ari ishyano gushakana nabo kuko utazibyara.

Kwamamaza