IGIHE

Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

4 4-09-2018 - saa 22:14, Mathias Hitimana

Kamanzi Ernest na Maniriho Clarisse ni bo baje ku isonga mu majwi mu bakandida 26 bahataniraga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, bagahagararira urubyiruko.

Amatora yabereye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, hatora Komite z’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu turere twose no ku rwego rw’igihugu.

Muri aya matora, abakandida 26 nibo bashakwagamo babiri bazahagararira urubyiruko muri manda y’imyaka itanu izageza mu 2023.

Ibarura ry’amajwi ryakozwe saa cyenda zuzuye, rigaragaza ko hatoye abantu 223 kuri 257 bari gutora bingana na 87%.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ati “Abatsindiye imyanya ibiri mu buryo bw’agateganyo ni Kamanzi Ernest watsindanye amajwi 66.8% na Maniriho Clarisse watsindanye amajwi 52.9%.”

Kamanzi afite imyaka 28 y’amavuko naho Maniriho afite imyaka 23.

Uretse icyiciro cy’urubyiruko, amatora yabaye ku wa 4 Nzeri 2018 ni icy’abagore ariko Prof. Mbanda yatangaje ko ibyavuyemo bizatangazwa ku wa 5 Nzeri 2018.

Muri manda y’Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe, urubyiruko rwari ruhagarariwe mu Nteko na Uwiringiyimana Philbert na Mukobwa Justine.

Kamanzi Ernest yatorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko
Maniriho Clarisse ni uwa kabiri watorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Innocent 2018-09-05 10:53:54

Gusa komisiyo y’amatora izagenuzure imenye impamvu yatumye hitabira inteko itagezekuri 90% Kuko iwacu m Rwanda tumenyereye ko inteko itora iba iri hejuru ya 95 % ,uru rubyiruko rero ntirwitabiriye uko bikwiye kabisa.

2
kariza 2018-09-05 03:50:12

hahahahahah ubwo se kamanzi wimyaka 28 nurubyiruko? mumyaka 5 azaba afite ingahe? ubundi uyugejeje imyaka 30 ntuba ukiri urubyiruko c’est grave plus de 30 ans ubawavuye murubyiruko

3
Elysée 2018-09-05 02:31:05

Wowwwwwwwwwwwwwww, Niba hari umuntu unshimishije ni Clarisse, Congz mwana wo ku Kibuye komeza ukorere urwakubyaye. Ntago byoroshye ariko hamwe n’umurava nkuziho ndagushyigikiye kdi uzabigeraho.
Congz again!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

4
Sakega 2018-09-04 17:46:57

Bagize amahirwe yo kujya munteko bakiri bato , bazavugire urubyiruko kuko Chomage imeze nabi, akazi kabonwa n’umuntu ufite umusunika.

Kwamamaza