Iturufu nshya ya CMI mu guhisha isano ifitanye na RNC no gusebya u Rwanda

9 16-02-2018 - saa 09:16, IGIHE

Umubano w’akadasohoka w’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) n’abagize Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ukomeje kugarukwaho cyane kubera ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo ndetse no gushaka abajya muri uyu mutwe.

Imikoranire ya CMI na RNC, iri mu ibanga ribumbatiye umugambi mubisha wo gushaka icyahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uretse gukingira ikibaba RNC mu bikorwa byo gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare, gushimuta Abanyarwanda bakorera muri Uganda no kubakorera iyicarubozo, CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda no kuyobya uburari kuri uwo mubano mubisha ifitanye n’abatavuga rumwe narwo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ivuga ko uru rwego rw’ubutasi muri Uganda rufite urubuga nsakazamakuru rwitwa ‘Soft Power’ ruyoborwa na Sarah Kagingo, umugore ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda.

Uru rubuga ngo runyuzwaho amakuru ya RNC n’abaterankunga bayo, rusohora kandi amakuru mpimbano arimo ibirego bisiga icyasha u Rwanda.

Igice kimwe cy’ibyo birego ni ubwicanyi bw’abantu bakomeye ngo bwakozwe ku bufatanye bwa Polisi ya Uganda n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Bivugwa ko ngo umuntu wo mu rwego rw’umutekano rwa Uganda yivugiye ko umugambi w’ubwo bwicanyi wacuriwe i Kigali mu nama yahuje Herbert Muhangi wo muri Polisi ya Uganda n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano mu Rwanda.

Ibi ariko biteza urujijo ariyo mpamvu abasesengura politiki yo mu Karere bagaragaza ko niba koko iyo nama yarabayeho, iki kirego cyakabaye gikurikiranwa n’inzego z’umutekano zifite ubutasi bukora neza, kuko ikibazo cy’ubutasi bwo kuri uru rwego kidakemurirwa mu binyamakuru kandi hari inzego z’umutekano zikora neza.

Ibi bibonwa nk’uburyo bwo guhimba ibinyoma no kubishyira mu binyamakuru kuko hari ikindi kintu kibi kibyihishe inyuma.

Abasesenguzi bavuga ko ukuri kw’ibi ngo ari amayeri ya CMI n’abafatanyabikorwa bayo mu gushaka kuyobya uburari bw’inkunga ihabwa RNC, burimo no gukomeza kuyikingira ikibaba ngo ikorere muri Uganda ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri Uganda, Abanyarwanda benshi bagiye batabwa muri yombi ndetse bagakorerwa iyicarubozo na CMI ifatanyije na RNC, ibi bigashimangira uburyo uyu mutwe ushyigikiwe cyane n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Iki kibaba kandi kigaragarira no mu gushaka abajya mu gisirikare cya RNC bikorwa ku mugaragaro cyane cyane mu nkambi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Bamwe mu bo muri RNC bazwi muri ibyo bikorwa ni Dr Sam Ruvuma, watawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda ariko akarekurwa nyuma y’iminsi mike agasubira mu bikorwa bye. Uwo bareganwaga ndetse n’abandi 43 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati, bajyanwe Minembwe muri RDC mu myitozo ya gisirikare bategereje kuburanishwa.

Ibi bikorwa Dr Ruvuma abikorera mu Burengerazuba bwa Uganda, kimwe n’abandi nka Pasiteri Deo Nyirigira, umuhungu we Felix Mwizerwa ndetse na Mugisha Charles Sande. Nyirigira afite urusengero Agape Church i Mbarara rwabaye inzira yo gushaka abajya mu gisirikare cya RNC.

Hari kandi Mukombozi na Kayumba Rugema bo muri RNC bashimuta Abanyarwanda babashinja kutaba muri uyu mutwe.

Mu bandi harimo Sarah Kagingo uyobora ikinyamakuru Soft Power akaba umuntu ufitanye umubano wa hafi na Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Lt. Gen Henry Tumukunde.

Lt. Gen Tumukunde kandi yakunze kuvugwa mu bikorwa byo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda bashimuswe ndetse akaba azwiho kugirana umubano ukomeye na Kayumba Nyamwasa.

Nta watandukanya rero RNC na Soft Power kuko ibyo itangaza bibanza kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za RNC uko byakabaye.

Uganda imaze iminsi ishyirwa mu majwi ku kuba indiri y'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda, bagakingirwa ikibaba n'Urwego rw'Ubutasi mu ngabo zayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rina bideri 2018-03-05 07:44:00

Karima we amaraso yabanyarwanda ntago azongera kumeneka kuko dufite intumwa imana yatwohereje ariwe HE paul kagame ibyo urimo kutekereza nibyifuzo byawe uzapfana nabyo .ahubwo se museven uvuga yatagira ingabo za RPA yarigufata Uganda .cyakora uzashya wumve ubugome ufitiye abanyarwanda

2
mumy 2018-02-18 03:43:00

ngo bateye baturutse uganda baramaze bari bafite icyo barwanira gofitiye igihugu nabcyo akamaro ,bariya se wmabwira barwanira iki?mwashakaga ko abanyarwanda bamwe bahora mukarengane gusa?imana ntiyari kubyemera yahaye umugisha FPR iratsinda kd izahora istinnda kubera ibyiza yifuriza abanyarwanda iteka.turamukunda muzahe wacu paul kagame [DICTIONARY FLAG]

3
Masabona 2018-02-16 15:39:10

Urasetsa wa muntu we ngo ingabo za nde zizagira zite?
Ngo bateye bava Uganda? Wifuzaga ko batera bavuye he?

4
Ruta 2018-02-16 06:42:55

ahubwo iritorero Agape bakurikiranire hafi iby’ Inama ririmo gukorera Igikondo barebeneza bitaba arimitwe yo gushaka abo bayobya bakabajyana muri uwomugambi mubisha,kuko amakuru ndayafite neza barimunama Igikondo

naho kuruyu uvuga ngo M7azarekura ingabo ze zizegutera urwanda izo nindoto zawe pe kandi niyo zaza zirabizi ko ntacyo zakora kabona niyo zakwiyongeraho izindi nkazo ndetse nawe ubivuze nta nakagali mwamaramo icyumweru, ibyo nukwifuza kwanyu kabsa.

5
Kanyarwanda 2018-02-16 06:10:52

Bekuzongera kubabeshya RNC yitoreza mu Burundi

6
Mzamu 2018-02-16 06:01:53

Wowe sha Karima, ibyifuzo bya burimuntu bibaye impamo isi yashira, ariko ndagira ngo nkubwire, uretse nizombwa zimoka, nabo baziragiye ntabwo batinyuka! Ntibapima! Barabizi cyane. Uretse injiji nkawe nizo zitabizi. Inyama nimwe gusa: kubyibagirwa. Impanvu twari dufite nimuzibona muzatere. Inda nini nubugome bu

7
Inkuba yo Mukyi 2018-02-16 05:02:33

Karima Wee
Wabwiye uwo musaza uvuga se akaba ibyo byuma maze ukareba uko tubigenza ko numva Imiturika yacu ikeneye kuziburwa sha!!! Utazi Izamarere arazisaba ngo bahure muri iyo gahunda. Dukeneye ikindi gitero cy’Imigogo sha

8
manirafasha claude 2018-02-16 03:27:20

ntibikajye bibera ubugande nibaragiza babiza murwanda ntitubishaka kbx

9
Karima 2018-02-16 01:27:08

Kikarya abandi bajya kukirya kikishaririza! Mwateye u Rwanda muvuye Uganda ibafashije namwe reka mwumve ariko muzabyumva neza umunsi Mu7 yarekuye ingaboa zihaye ibyuma byose bigezweho.

Kwamamaza