IGIHE

Ishyaka rya Mpayimana ryahinduye izina, ritangira inzira yo kwemerwa mu Rwanda

2 15-01-2019 - saa 19:28, HABIMANA James

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yavuze ko bahinduye izina ry’ishyaka riharanira iterambere ry’abanyarwanda, PPR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais), ryitwa Ishyaka ry’Iterambere na Demokarasi mu Rwanda PPDR (Le Parti du Progrès et la Démocratie au Rwanda).

Mpayimana yatangaje ko iri shyaka ryamaze kubona abayoboke benshi mu gihugu, bityo ko bitarenze muri Gashyantare uyu mwaka bazasaba inzego zibishinzwe kubemerera gukora nk’ishyaka ryemewe mu Rwanda.

Mpayimana w’imyaka 48, mu Gushyingo 2018 nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yashinze ishyaka.

Uyu mugabo watsinzwe mu matora ya Perezida y’umwaka wa 2017, yavuze ko impamvu yo guhindura izina babyumvikanyeho n’abarwanashyaka, impamvu ikaba yari ukugira ngo bongeremo ijambo demokarasi.

Yavuze ko kugeza ubu abarwanashyaka 20 bashyize umukono ku masezerano y’uburwanashyaka, abenshi nta shyaka bari basanzwemo.

Mpayimana yavuze ko abandi bagera kuri 300 bategerejwe kuzashyiraho umukono mu nteko rusange ikomeje gutegurwa, ari nayo izabahesha ibyangombwa byo kwemerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Mpayimana yagize ati "Impamvu twahinduye izina tugashyiramo demokarasi ni uko dufite umurongo wo guharanira demokarasi kuko dukora mu buryo bwa demokarasi, gushyiramo iri zina byumvikana ko iterambere ridashobora kuba iterambere rirambye igihe ridashingiye kuri demokarasi."

"Ubundi ishyaka risabwa abantu 200, twamaze kubona ko na 500 twababona ubu nta kibazo dufite, igisigaye ni ugutegura ubushobozi kuko abenshi mu barwanashyaka baba badafite ubushobozi buhagije, twihaye igihe kitarenze amezi abiri kuba twasabye ko twakwemerwa nk’ishyaka ryemewe mu gihugu."

Mpayimana kandi yavuze ko nk’ishyaka rishya bateganya ko bashobora gutinzwa kwemererwa gukora, gusa ngo bibaye bazabyihanganira.

Ati "Byose umuntu aba abiteganya ariko ntawiyima umwima ahari, twe dutangiranye icyizere ariko niba bagenzi bacu bari mu nzego zifata ibyemezo batwakiranye amananiza tuzabyakira, ariko niba bagaragaza ubushake bwo gukorana n’abashaka gufatanya kubaka igihugu tuzahita twemerwa."

Mu matora y’abadepite aherutse, amashyaka atavuga rumwe na Leta arimo Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri yabashije kubona amajwi ayemerera guhagararirwa bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe mu bakandida bigenga nta n’umwe wabonye amajwi asabwa harimo na Mpayimana.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amashyaka 11 yemewe n’amategeko arimo FPR Inkotanyi, PSD, PL, PDI, PDC, PSR, UDPR , PPC, PSP, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri.

Mpayimana yavuze ko bagiye gusaba kwemerwa gukora byemewe n'amategeko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gatendo 2019-02-16 15:00:28

Ibibyose ari kwikirigita agaseka kuko nta muntu numwe uzamukodesha icyumba cyo gukoreramo iyo nama.

2
John 2019-01-15 12:15:31

Ariko se amashyaka yose aharanira democratie gusa ?Ndabona amashyaka asimbuye insengero. Ubuse nikoze mu Bufaransa nze ndishinge?

Kwamamaza