IGIHE

Inyandiko nshya zagaragaje ukutumvikana mu bayobozi b’u Bufaransa kwagejeje Interahamwe mu buhungiro muri Zaïre

9 16-02-2019 - saa 01:10, IGIHE

Inyandiko nshya zagaragaje uburyo ubwumvikane buke hagati y’abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwaharuriye inzira Interahamwe zari zimaze gukora ubwicanyi, zigahungira mu yahoze ari Zaïre, RDC y’ubu.

France 24 yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaza uburyo Guverinoma y’u Bufaransa yabererekeye abagize uruhare muri Jenoside, bakava mu Rwanda nta nkomyi ahubwo bakajya kwisuganyiriza muri Zaïre.

Izo nyandiko zigaragaza ahanini uburyo Abayobozi bakuru mu Biro bya Perezida François Mitterand ndetse n’abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bananiwe kumvikana ku buryo bakemuramo ikibazo cy’Interahamwe zari zimaze kwica Abatutsi.

Kuki tariki ya 17 Nyakanga 1994, Abasirikare b’Abafaransa bihutishije ibikorwa byo guhungisha Guverinoma yari irangije gukora Jenoside ikerecyezwa mu yahoze ari Zaïre? Iki ni ikibazo cyakomeje kwibazwa ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko zashyizwe ahagaragara zisobanura uburyo uwari Ambasaderi w’u Bufaransa, Yannick Gérard, yandikiye abayobozi be abamenyesha ko Interahamwe ziri guhunga ko hakwiye kugira igikorwa.

Muri iyo baruwa, Ambasaderi Gérard yavugaga ko yaganiriye na Jenerali Jean-Claude Lafourcade wari Umuyobozi w’Ikirenga w’Ingabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise kuva tariki 22 Kamena kugeza 22 Kanama 1994,akamubwira ko abari bagize Guverinoma yakoraga Jenoside bari kwisuganyiriza i Cyangugu.

Muri iyo baruwa agira ati “Ndatekereza ko umwanzuro wacu kuri iki kintu ukwiye kuba uboneye bya nyabyo kandi uciye mu mucyo […] Turabizi ko aba bayobozi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, nta yandi mahitamo dufite, uko byagenda kose, umwanzuro ukwiye ni ukubata muri yombi cyangwa se kubashyira ahantu tukabagenzura mu gihe tugitegereje ko inzego mpuzamahanga z’ubutabera zibifitiye ububasha zigira icyo zivuga kuri iki kibazo.”

Ku munsi wakurikiyeho iyo baruwa, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byanditse ko u Bufaransa bwiteguye guta muri yombi abari abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo nkuru imaze kujya hanze, uwari Umunyamabanga Mukuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Hubert Védrine, yavuze ko ibyanditsemo byasomwe na Perezida ndetse atari byo byavuzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Icyemezo cyo kudata muri yombi Interahamwe cyafatiwe i Bukuru

Hubert Védrine wari Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995, yabwiye France 24 ko nta buryo u Bufaransa bwashoboraga gufatamo abari muri Guverinoma yakoze Jenoside.

Ati “Ntabwo mbona uko u Bufaransa muri kiriya gihe bwashoboraga kugira icyo bukora kuko nta mabwiriza ahamye aturutse mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano. Byari kuba byarahindutse iyo amabwiriza y’Akanama gashinzwe umutekano aza kuba avuga ko hazabaho ibikorwa by’ubutabazi hamwe no guta muri yombi abo bashobora kuba baragize uruhare mu byabaye.”

Védrine yakomeje avuga ko inshingano z’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda zari ibijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi aho kuba iby’ubutabera.

Védrine yari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa Perezida François Mitterrand, nyuma akaba yaraje kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse ubu ni umuyobozi wa Institut François-Mitterrand.

Afatwa nk’uwatambukije amabwiriza yo guha intwaro abakoraga Jenoside. Hari inyandiko yigeze kugaragaza ivuga ko “hakenewe kugendera ku mabwiriza yatanzwe”, ni ukuvuga guha intwaro Abahutu, yasinywe na Hubert Védrine ubwe.

Amiral Jacques Lanxade yabaye Umugaba w’Ingabo wihariye wa Perezida François Mitterand kuva muri Mata 1989 kugeza muri Mata 1991, nyuma aba umugaba w’ingabo (kuva Mata 1991 kugeza Nzeri 1995).

Yavuze ko icyo u Bufaransa bwakoze ari ukutagira uruhande na rumwe bubogamiraho.

Ati “Nta bubasha twari dufite bwo guta muri yombi abantu uyu munsi bafatwa nk’abagize uruhare muri Jenoside. Gukurikirana abakoze Jenoside ntabwo byari ikibazo cyacu, ndashaka kuvuga ko tutari dufite ubwo bubasha.”

Umunyamakuru Patrick de Saint Exupéry, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yandikira ikinyamakuru Le Figaro, yavuze ko muri icyo gihe Ambasaderi Yannick Gérard yakoraga ibishoboka byose kugira ngo u Bufaransa bugire icyo bukora.

Ati “ Ambasaderi w’u Bufaransa, Yannick Gérard, yari mu Rwanda ari ku ruhande rwa Politiki aho kuba urwa gisirikare. Yahatiraga Ingabo z’u Bufaransa kugira icyo zikora ngo zihagarike abo bakoze Jenoside kandi zibate muri yombi.”

“Muri icyo gihe mu Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Alain Juppé, yatanze icyizere ko abakoze Jenoside bazatabwa muri yombi ariko nyuma guhunga byarateguwe, ntibatabwa muri yombi.”

‘Opération Turquoise’, yari yaratumye Abasirikare b’u Bufaransa baza mu Rwanda, yari ubutumwa ingabo 2500 z’u Bufaransa zoherejwemo nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, wo ku wa 22 Kamena 1994.

Intego yari ‘uguhagarika ubwicanyi’. Izi ngabo zakoreraga hafi n’umupaka w’u Rwanda na Zaïre mu duce twa Cyangugu-Kibuye-Gikongoro.

Benshi mu bayoboke ba FDLR bavuye mu Rwanda mu kivunge cy’impunzi nyuma yo gukora amabi mu gihugu
Hubert Védrine wari Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gasake 2019-02-18 04:16:26

hhhh abantu nka kamegeri murasetsa ,ese ko mushima ubutwari bwabafaransa ngo barabarinze,ko bataburije indege byibuze ngo babajyane mubufaransa bakabasiga muri congo mumashyamba!!!!!!! ubwo nibwo butwari mubashimira,nikimenyimenyi abeshi barikwigarura ntawubatumyeho......
gusa birababaje kuba hari abantu bagifite imyumvire nkiyo abakoze ubwicanyi nibabyemere basabe nimbabazi tubane mumahoro nahubundi bashobora kuzabura ijuru nikuzimu bakabanga......

2
Mama 2019-02-17 23:18:18

Abo bicanyi bafashijwe n’Abafaransa gutorongera, bazagorana impagarara ariko kuko nta mutima bagira, baziberaho gutyoooo. Uzi kutajya iwanyu kandi ntawubibujijwe, bizabashengure barware urwagashya naho umutima wo ntibawurwara batawugira

3
Mutagatifu 2019-02-17 13:12:40

Akari k’umutima gasesekara k’umunwa. Izi comments, Ngibyo ibibitse mu mitima n’ubwonko by’abantu. Hari ababitsemo ifumbire, imyanda, uburozi, n’ibindi. Hari kdi ababitsemo iby’ingirakamaro byinshi. Njye nahitamo kubikamo umutwaro utandemereye, hato bitarinda binjyana muri Gehenomu. Abakozi b’amabi nibarambe!!!!!!!! kdi bazabona ishyano. kdi nta handi babikwepera byanze bikunze. Uretse kwihana bagasaba Imana n’abantu imbabazi. Ngayo nguko.

4
Kibuye 2019-02-17 02:22:01

Yego mama shenge mwabuzwa niki se gushima Operation turquoise yabafaransa kuba yarabafashije mumaze kurimbura abatutsi.
Ngo bahawe intumwa bwo gufasha? Mutubaze ibyo badukoreye twe abanya bisesero.
Twe tuzi ko baje mu Rwanda kugumishaho gouvernement yali iyabatabazi. Aliko se mbabaze bali gufata uwakoze genocide bigakunda ra? Na nubu baruzuye benshi, hali abasore benshi bajyaga kwica ahantu barazwi. Ubu mu Rwanda wese avuze ikili kumutima sinzi uko byagenda....

5
Toni 2019-02-17 00:48:47

Comments z aba Bantu 2 zirantangaje ! Ngo abantu bafite umujinya ko batabishe?!! Murishuka rwose ! Ntago ibyo bituraje inshinga kuko niyo mwapfa abatutsi mwishe ntibazuka! Ahubwo yaba Ari cadeau mubonye kuko gupfa ntibibabaza hababaza gufungwa ugahora wicuza icyaha wakoze. Ibyo Kandi byo ntaho muzabicikira kuko icyaha cya genocide ntigisaza. Ikindi kibabaza ni ugucirwa ishyanga n’amateka mabi watije umurindi. Ukajya ubona igihugu cyawe gitera imbere udashobora kugikandagizamo ikirenge. Ibyo nibyo muri kubaho ubu. Ni nayo mpamvu mwacitse ururondogoro muhora muvugaaa... Naho benemadamu bo nimubareke bajye bakomeza babashuke , bazi gusohora inyandiko zijyanye n’igihe bagezemo n’inyungu bashaka nyine. Naho twe tugahora ducagagurana kubera zo! Murambabaje !

6
Nzirema 2019-02-16 08:59:11

Harakabaho ingabo zibufaransa kuko abanyarwanda benshi bagihumeka kubera bo. Wamujinya nubu ukilya bamwe ngo baratubuze ngo bawutumaliremo.
Aliko kuki mukeka ko guhora mubeshya alibyo bizubaka igihugu. FPR yalinze igera i Kigali idahetswe na M7 na U SA na Uk etc.... Ko abo Bose ntacyo mubavugaho ? Hishamunda ni mwene Kanyarwanda

7
Dotbaho 2019-02-16 07:28:29

Ntimukikunde.
None wowe uri Ubufaransa wari kubigenza ute?

Bakoze ibyo bagombaga GUKORA.

Ibi byose biravugwa kuko Abakuru bapfuye. Hari ibyaha byinshi n’ubu bigikorwa birimo n’ubwicanyi kandi bitavugwa cyangwa bihakanwa.

Ibi byose ni politiki. Iyo umuntu amaze gupfa havugwa byinshi kuko nta bubasha aba agifite.
Mujye mwivugira icyo mushaka.

Ahari mutekereza ko ntacyo tuzi ariko turabizi.
Bakoze ibyo bagombaga gukora kuko batabaraga inshuti zabo
Ntawe nshima ntanuwo ngaya.

Uretse ko leta iyo iriho iba ikomeye naho ubundi leta yose iyo ivuyeho ibyaha byayo n’ububi bwayo bujya ahagaragara.

8
Kamegeri 2019-02-16 04:16:13

Mujye mwivugira ibyo mushaka. Abakijijwe n’ingabo z’Ubufaransa nitwe tuzi icyo Operation Turquoise yamaze. Kuba iminaba yo mu ishyamba rya Nyungwe yarabuze ifumbire yari iteganyirijwe, ubanza ari byo bikibarya mu mutwe kugeza ubu.

9
steve 2019-02-16 03:54:43

mbere yo gutanga comments zanyu mujye mubanza musome neza title y’inkuru mubone kugira icyo mubivugaho menya habwira benshi hakumva bene yo,nkuko umugani w’abanyarwanda bo hambere ubivuga. Amaherezo abafaransa b’inyangamugayo badashaka kugoreka amateka yakozwe n’abasaza babayoboraga ubu bamenye aho ukuri Kuri none batangiye gushyira hanze amabanga tutari tuzi yari hagati yabo kwa Mitterand na Leta yasize ikoze jenoside yakorewe abatutsi kuko abo ba vieux batangiye kujya muzabukuru

Kwamamaza