IGIHE

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

41 5-09-2018 - saa 10:14, IGIHE

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakunze kwigaragaza nk’inshuti y’impunzi yiyambitse uruhu rwo guharanira uburenganzira bwazo mu gihe ari uburyo bwo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Amateka yerekana ko Abanyarwanda bari biganje mu ngabo zamufashije gufata ubutegetsi mu 1986.

Ntabwo byaje nk’impanuka kuba Abanyarwanda barafashije Museveni ubwo yatangizaga urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Milton Obote.

Icyemezo cyo kubiyegereza nticyari mu mugambi wo kubahungisha Obote. Ku rundi ruhande yababonaga nk’intwaro yamufasha gukabya inzozi ze zo kwicara ku ntebe y’ubutegetsi.

Inyandiko igaragara mu kinyamakuru Greatlakes Watchman igaragaza ko Museveni yakoresheje Abanyarwanda agera ku ntego ye ariko nyuma abafata nk’abadafite umumaro na muke.

Nyuma Abanyarwanda barimo impunzi zari zarafashije Museveni kujya ku butegetsi , nibo bafashe Kigali mu 1994.

Inyandiko y’iki gitangazamakuru ivuga ko “Bahise babona ko ubufasha Museveni yabahaye budashingiye ku bucuti cyangwa indi neza y’amaraso bamennye bamurwanirira. Byagaragaye ko ubufasha bwa Museveni bwaganishaga ku myemerere ye yo kumva ko azatanga amabwiriza ku buyobozi bushya bw’u Rwanda.”

Nyuma ngo abanyarwanda banze kugaruzwa umuheto na Museveni mu kubahiriza icyifuzo cyo kuyoborwa na we, bituma atangira kubita ‘indashima’ n’abantu ‘bikakaza.’

Iyi nyandiko ivuga ko bitarangiriye aho kuko Museveni yatangiye ubukangurambaga bwo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yashyize imbaraga mu migambi yo gucogoza no gushaka gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, yumva ko azasimbuza ubuyobozi bwayo abandi bazagendera ku matwara ye n’icyerekezo ashaka.

Uyu Mukuru w’Igihugu yahaye ubuhungiro, anakundwakaza buri wese wagaragaje umugambi wo gushaka kudurumbanya u Rwanda.

Hashize igihe Uganda yarabaye indiri y’imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda, aho Museveni akora ibishoboka byose ngo aburizemo imigambi yose yo kuyica intege yitwaje ko ababarizwa mu gihugu cye ari impunzi, n’ibindi.

Ibi bikorwa bye byigaragaza mu buryo butatu ndetse buri bumwe bufite uko bushimangira ugushaka kwe mu buryo butandukanye.

Icyiciro cya mbere ngo kirimo abari impunzi, benshi muri bo bahunze mu myaka ya 1990 ndetse ubu bari mu bo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi risaba gutahuka.

Aba bashishikarizwa kuguma muri Uganda ahanini kubera za politiki ziri mu nyungu za Museveni.

Kuba bari muri Uganda bituma Museveni abona umutaka yitwikira nk’iturufu muri gahunda ye yo gusiga u Rwanda icyasha mu maso mpuzamahanga.

Ibi bimuha kuba yakoresha HCR nk’igikoresho mu gukusanya amafaranga birangira yifashishije mu bikorwa bye ku giti cye.

Iyi nyandiko ivuga kandi ko ikindi cyiciro cy’abantu Museveni akoresha kirimo abahoze mu Ngabo z’u Rwanda bagira uruhare mu gushaka abandi biyunga ku mugambi we wo guhungabanya u Rwanda.

Aba ubusanzwe begerwa bakiri mu Rwanda bakagenda binjizwa muri uyu mugambi, ku ikubitiro kugira ngo batange amakuru ajyanye n’igisirikare.

Bashishikarizwa kwimukira mu Mujyi wa Kampala, aho bafata aka gace nk’akababashisha kudatabwa muri yombi mu gihe ibikorwa byabo by’ubugambanyi bivumbuwe cyangwa byagaragaye ko inzego z’umutekano mu Rwanda zitangiye kubakeka.

Ingero zitangwa aha ni uburyo Lt Joël Mutabazi, Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Mudhathiru n’abandi barambagijwe, bakanafashwa kwinjira muri Uganda kugira ngo biyunge ku bandi mu mugambi wa Museveni ukorera mu bwihisho bw’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ku wa 9 Nyakanga 2017, Kayumba Nyamwasa afashijwe na Brig Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Iperereza mu Ngabo za Uganda, CMI; yohereje Abanyarwanda babiri bahoze ari abasirikare mu myitozo ya RNC yaberaga i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo bavuye mu gace ka Arua muri Uganda.

Ubwo bavaga Arua berekeza Kikagati ku mupaka, batwawe mu modoka yari irinzwe n’abasirikare ba CMI bari basabwe kwita ku kureba ko aba bagabo batari bugire ahantu na hamwe bahagarikwa na Polisi mu nzira yabo.

Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa ni abandi bishingikirijwe na Museveni, baza mu cyiciro cya gatatu.

Kigizwe n’abantu bakoze ibyaha mu Rwanda nyuma bakaza guhunga ubutabera. Bafata Uganda nk’ubwihisho bwabo ndetse ko bizeye uburinzi bwa Museveni mu gihe cyose bazaba bashaka kwambuka imipaka.

By’umwihariko, bumva ko bakingiwe ikibaba na Museveni baba batakiri abashakishwa ahubwo baba abantu bahunze ku mpamvu za politiki.

Mu Ugushyingo 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze ku mupaka wa Rwempasha. Uwari umutegerereje ku mupaka muri Uganda, yari Col (asigaye ari Brigadier) Leopold Kyanda. Icyo gihe yari Umuyobozi wa CMI.

Kyanda yatwaye Karegeya amugeza i Rubare, hanyuma akomereza i Mbarara aho yamuhishe iminsi mike yirinda ko hagira abavumbura ko uyu mugabo wari ukomeye unashakishwa ari i Kampala mu gihe habaga inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri Commonity Wealth.

Nyuma yaho, ku bufasha bwa Museveni, Karegeya yerekeje muri Afurika y’Epfo.

Ku wa 25 Gashyantare 2010, Kayumba Nyamwasa (wari umaze igihe kinini mu mikoranire na Saleh [Umuvandimwe wa Museveni] mu gihe undi yari akiri mu Rwanda no hanze); na we yateye ikirenge mu cya Karegeya.

Yinjiye muri Uganda na we yambukiye mu nzira zitemewe akomereza i Kampala.

Imodoka ebyiri za Land Cruiser zifite pulake za Uganda zamukuye i Masaka zimujyana i Kampala.

Muri imwe muri izo modoka harimo Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Museveni, bombi bafata inzira berekeza i Kampala.

Nyuma yo guhura n’abasirikare bakuru ba Museveni barimo Saleh; Kayumba yajyanywe ku mupaka wa Busia muri Kenya aho yavuye yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Iyi nyandiko ikomeza igaragaza ko umwanditsi wayo yabonye amakuru y’ibimenyetso byahurijwe hamwe n’urukiko ndetse n’ubuhamya bw’abarimo abahoze ari abasirikare Lt. Joel Mutabazi, Cpl Nshimiyimana Joseph na Cpl Innocent Kalisa; bose batawe muri yombi nyuma bagakatirwa.

Abahoze mu mitwe ya RNC na FDLR, iyo batahutse mu gihugu ni bo bahishura imigambi mibisha ya Museveni yo gukoresha igisirikare cya Uganda cyane (CMI) n’abandi bayobozi bakuru mu guhungabanya u Rwanda.

Usibye gukoresha abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abakoresha iterabwoba yanabahaye ubwugamo. Museveni yungukira bihambaye mu ishoramari rye yifashishije gucumbikira impunzi.

Ashyigikira abashoramari “yitwaje izina ry’impunzi zidashobora koherezwa mu Rwanda zitinya ko umudendezo wazo uhungabana ndetse ngo zikeneye ubwihisho bwe.”

Uganda yanahaye ikaze ibikorwa by’ubucuruzi by’umuherwe, Tribert Rujugiro, utera inkunga RNC, bikusanyirizwamo amafaranga yo gushyigikira ibikorwa birwanya u Rwanda.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni amaze igihe kinini yiyegereza impunzi z’abanyarwanda mu mugambi we guhungabanya u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
KKJ 2018-09-16 07:46:22

Burya rero iyutazi ibintu ariko ikihutira kubishyiraho comments iteka ukora amakosa kyane,kuko iyuvuze ko ibyanditswe arimunyangire kandi ntusobanure uwakubwiye kukwangira undi byerekana ko ariwowe uri unprofessional.
Ikyambere iyomuvuga ngo long live muzeyii , Binyereka ko mutazi amateka rwose nagake kuko iyomumenya amateka nibura kuva mu mugihumbi kimwe magana kyenda na mirongo inani narimwe kugeza muri mirongo inani nagatandatu ukongyera ukamenya intambara ya Alice Rakwena nibura wagyaga nokwibuka ibici byinshi intambara yasigaragaho abanyarwanda gusa abandi bamutaye ariko ntibamute.
Ikyakabiri wagyaga kwibuka kuva mugihumbi kimwe magana cyanda na mirongo kyenda abanyarwanda dutangiye kurwanirira kugya iwacu afunga imipaka ngonihagira uhungirayo bamwice wenda iyuba waruzi bike kuko ibyinshi ndabyihoreye wenda abantu bakunva.
Ndabasabye ntimukihutire kuvuga mutazi amateka kandi abayazi duhari twacecetse ariko mukanga mukadutera kuvuga.mugye musoma nibitabo byabanditsi babahanga nkuwavuze ngo Never judge a book by its cover.
Banza urebemo nibura uzigira kumateka.
Bless you all.

2
RKUS 2018-09-09 05:13:46

Jye ndabona ibi byose byakabaye bishyizwe hasi kuko uyu musaza afite ibibazo mu gihugu imbere . Umutekano wamunaniye . Ya nkunga mwamuteraga jye mbona muri iki gihe yaba yongeye kuyikenera rwose. Kuko iyo security byanze na economy ntibikunda , ibyo byose biba bishyira ku kurimbuka. Niba rero hari icyo twamufashije mbere , nawe akagira icyo adufasha, ubwo bufasha bwakagombye kugaruka muri iki gihe kuko jye mbona abukeneye. Kandi ubufasha bwa mbere burimo no kudakomeza kumwandika cyane, nyuma n’ibindi bigakurikiraho. Singombwa ko aduhamagara kuko muramuzi yihagararaho ,byakabaye inshingano yacu kumutabara aho bishoboka kuko turi abavandimwe kandi hariyo n’inyungu z’abanyarwanda nyinshi tuzaba turengera.

3
charles 2018-09-07 12:12:31

Nta mpamvu nimwe yatuma tubona museveni nkuko mumusebya munyangire ntago ikwiriye haribyo yafashije urwanda ndetse nabanyarwanda yanabiherewe umudali ntampamvu rero yo kumusebya bigeze aho live long muzeyii

4
Bugege 2018-09-06 08:46:35

Kera ku ngoma ya Habyarimana yavuzeko tudakora ku nyanja ko ibyo tudumiza mu mahanga bigera Majerwa byahenze ikibazo umuntu yibaza gute Magerwa idashyirwa Rusumo, Kagitumba? Kuko logistics ariko igomba kumera.Land Locked iryo jambo ntabwo ari iryanjye.Risa niryo undi yavuze mbere.

5
ukuri 2018-09-06 05:37:50

It is unfortunate. Uyu Musaza yari umuntu mwiza kandi yaradufashije. Niba tutakimukeneye mureke twoye kumusebya arisaziye. Politesse exige Please

6
mujuni alex 2018-09-06 05:10:27

ndabona nampamvu yamunyangire kuko museven na niba harabo bafitanye ibibazo nibyabo bonyine nampamvu ifatatika yatuma abantu bose banga museveni kandi nakigaragara yakoze kandi nimugahe agaciro kibibi ngo mwibagirwe ibyiza.

7
Andreya Rudatinya 2018-09-06 01:29:34

Mujye murekeraho kuvuga byinshi kuko mutwibutsa abavandimwe ninshuti bacu benshi cyane bashiriye mu rizo ntambara zo kubohora Uganda! Ese buriya umubare wabo wazamenyekana ra?
Yego Museveni haribyo yashimirwa aliko kandi natunganye ibyiwe mbere yuko yijandika mubyo guhungabanya umutekano w’Urwanda! Imana ibimufahsemo!

8
Peace 2018-09-06 00:50:59

there is no advantage of War

9
Peace 2018-09-06 00:45:15

Why africans prefer war rather than Working together to accomplish wide goals

10
Sakega 2018-09-05 21:11:47

mujye mwandika inkuru zifite akamaro, simperuka muminsi yashize ariho mwambikaga Museveni imidari y’uko yatumye u Rwanda rwibohora? Dukwiye kugira Diplomacie nziza , tukareka amatiku.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza