IGIHE

Inama y’abaperezida ba EAC yahawe indi tariki nyuma yo kwimurwa kabiri

0 15-01-2019 - saa 20:34, IGIHE

Abakuru b’ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bategerejwe mu nama ngarukamwaka ya 20 izabahuza, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 1 Gashyantare 2019.

Nk’uko ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzania cyabitangaje, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko yavuze ko abakuru b’ibihugu bose bemeje ko bazayitabira, nyuma yo gusubikwa ubugira kabiri.

Yagize ati “Ibihugu byose bigize umuryango byifuza kuzitabira iyi nama, ibihugu byose uko ari bitandatu byiteguye kugana mu cyerekezo kimwe mu bijyanye na politiki.”

Ntiyahise atangaza itariki nyirizina izaberaho. Gusa hari amakuru ko inama y’abaminisitiri bashinzwe EAC ari nayo itegura ibiganirwaho cyangwa bigafatwaho umwanzuro n’abakuru b’ibihugu, izaba hagati ya tariki 28-31 Mutarama. Izabimburira iy’abaperezida iteganyijwe ku wa 1 Gashyantare 2019.

Ku ikubitiro iyi nama yari iteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2018, iza gusubikwa yimurirwa ku wa 27 Ukuboza 2018. Icyo gihe yasubitswe kubera ko nta muyobozi uhagarariye u Burundi wayitabiriye.

Iyi nama yimuriwe ku wa 27 Ukuboza, mbere y’iyo tariki byemezwa ko nabwo yimuriwe igihe kitahise gitangazwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko “iyi nama yimuwe kugira ngo abakuru b’ibihugu bazabashe kuyitabira. Abenshi muri bo ntabwo bari kuboneka ku wa 27 Ukuboza 2018, kuko ari mu gihe cy’iminsi mikuru.”

Hategerejwe kureba niba iyi nama itazongera gusubikwa, nyuma y'inshuro ziheruka zatewe n'ibura ry'abahagarariye u Burundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza