IGIHE

Imyaka ibiri iruzuye! Ijisho ku miyoborere ya Perezida Macron yahinduye byinshi mu mibanire n’u Rwanda

5 7-05-2019 - saa 14:39, Rabbi Malo Umucunguzi

Ku itariki nk’iyi mu 2017 nibwo Emmanuel Macron icyo gihe wari ufite imyaka 39, yatorewe kuyobora u Bufaransa ku majwi 66 % atsinze Marine Le Pen wagize 33,94 %, asimbura François Hollande muri manda y’imyaka itanu.

Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yo kubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije bubatse uwagereranywa n’umwana imbere y’umubyeyi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kuba mubi bishingiye ku ruhare bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere na nyuma yayo, bwo bukagaragaza ibisa no kwihunza ibyo bwakoze birimo ibirego bwashyiriyeho abayobozi bahagaritse Jenoside.

Ubutegetsi bwa Macron mu gukosora ibyagenze nabi

Mu Ukuboza 2018 abacamanza b’Abafaransa bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka 20, ryahoraga ku izingiro ry’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Ryahembereye umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Mbere gato y’uko u Rwanda rwinjira mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Emmanuel Macron yakiriye itsinda ry’ abayobozi b’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka-France.

Nyuma Perezida Macron yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Macron yanatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza abantu gukora ubushakashatsi kuri Jenoside.

Yagaragaragaje kandi ko adashyigikiye umuco wo kudahana, avuga ko agiye kongerera ubushobozi urukiko rukurikirana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera umubare w’abagenzacyaha “kugira ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside bakurikiranwe kandi bacirwe imanza mugihe gikwiye.”

U Bufaransa bwashyigikiye Mushikiwabo muri OIF

Kimwe mu bikorwa Macron yagaragaje mu mubano mushya, ni uko yashyigikiye byeruye kandidatire ya Louise Mushikiwabo wari umukandida w’u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Mushikiwabo yaje kwemezwa n’abakuru b’ibihugu ku bwumvikane busesuye, asimbura Michaelle Jean wari usanzwe muri uwo mwanya ndetse wifuzaga manda ya kabiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Gicurasi 2018, ari kumwe na Perezida Kagame, Macron yavuze ko umutima wa Francophonie uherereye muri Afurika, ko buri wese wifuza kugeza aheza uyu muryango atabigeraho atishingikirije urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika.

Ibyo ngo bituma ku bwa Macron "Kandidatire ku buyobozi bwa Francophonie yaba iturutse muri kimwe mu bihugu bya Afurika, niyo yaba ifite ishingiro cyane".

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF ndetse uyu muryango wanashingiwe kuri uyu mugabane.

Perezida Macron yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba Ibuka-France ari kumwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda, wamuhagarariye mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

U Bufaransa bwahagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka

Perezida Macron yatumiwe inshuro nyinshi ngo azasure u Rwanda, ndetse bamwe bari biteze ko azarusura muri uyu mwaka. Mu kiganiro yagiriye muri Ethiopie muri Werurwe, yabajijwe n’abanyamakuru kuri ubu butumire bw’u Rwanda.

Ati "U Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u Bufaransa buzaba buhagarariwe muri ibyo bikorwa byo Kwibuka."

Yahagarariwe na Depite Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda wifatanyije n’Abanyarwanda mu mugoroba wo Kwibuka wabereye kuri Stade Amahoro.

Kutiyizira ubwe byanenzwe n’abantu batandukanye ariko bigaragaza ubushake mu kunga ubumwe nyuma y’ibyabaye byose.

Mu muhango wo Kwibuka wabereye i Paris naho Macron yohereje Minisitiri w’imari n’ubukungu, Bruno Le Maire, unitabirwa n’umuyobozi w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo.

Hejuru y’ibyo byose Macron yagaragaje icyifuzo cy’uko itariki ya 7 Mata, mu Bufaransa yafatwa nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwinjiza uyu munsi mu yubahwa mu Bufaransa ni ikimenyetso gikomeye, harebwe ku mateka y’icyo gihugu mu Rwanda, mbere ya Jenoside ndetse n’igihe yakorwaga.

U Rwanda rushima imiyoborere ya Macron

Nyuma ya Jenoside, Perezida Nicolas Sarkozy ni we wa mbere uyoboye u Bufaransa wasuye u Rwanda, muri Gashyantare 2010. Icyo gihe yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, anemera ‘amakosa’ igihugu cye cyakoze.

Perezida Kagame nawe yagiye i Paris muri Nzeri 2011, ashimangiraga ubushake hagati y’ibihugu byombi mu kuzahura umubano. Nyamara Sarkozy avuyeho mu 2012, ibyari bitangiye kujya mu murongo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa byongeye gukonja.

Ubwo Macron yatorwaga, ubutegetsi bwe bwazanye icyizere n’itandukaniro ry’abayoboye u Bufaransa bose nyuma ya 1994. Ni nawe Perezida u Bufaransa bwagize nyuma ya 1994, utari mu buyobozi ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga.

Nyuma y’imyaka yose yari ishize, muri Gicurasi 2018 Perezida Kagame yasuye u Bufaransa aganira na Perezida Macron bemeza kunoza umubano.

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko muri iki gihe nta gushidikanya ko hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa hari ubwumvikane ahanini bitewe n’imikorere ya Perezida Emmanuel Macron. Yavuze ko “Perezida Macron yazanye imitekerereze mishya muri politiki y’u Bufaransa” ndetse ko ari guhindura “Politiki y’u Bufaransa n’amateka yabwo”.

Hategerejwe intambwe ikomeye mu mubano

Mu kiganiro yagiranye na TV5 i Erevan muri Arménie umwaka ushize, Perezida Kagame yabajijwe niba nyuma y’igihe kinini u Bufaransa bushobora kongera kugira Ambasaderi mu Rwanda, asubiza ko usibye icyo hari n’ibindi bishoboka.

Ati “Ndatekereza ko icyo kigiye kuba umusaruro w’iyi mitekerereze mishya n’uburyo bwo gukorera hamwe. Hari ibintu bigiye kuba birenze na Ambasade kuko ibi birajyana n’umubano mu buryo bwagutse aho ibintu byinshi biba harimo n’icyo.”

“Icy’ingenzi ni uko tugomba gusa n’abavugurura uyu mubano tugatuma uba mwiza ukajyana n’imitekerereze mishya.”

Aya magambo yasaga n’agiye guhindura amateka yari amaze imyaka itatu u Bufaransa butagira Ambasaderi mu Rwanda kuko uheruka ari Michel Flesch. Mbere y’uko agenda mu 2015, u Bufaransa bwahaye u Rwanda izina rishya ry’uwo yifuza ko yayihagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi mu Birwa bya Antilles na Guyane.

Ntiyaje koherezwa mu Rwanda kuko hashize igihe kirenga umwaka rutaramwemeza, ajyanwa muri Guinée Équatoriale.

Mu gihe u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda, Chargé d’Affaires, Etienne de Souza, ni we ukurikirana ibikorwa bya Ambasade. Mu ntangiriro z’umwaka ushize yabwiye IGIHE ko hari icyizere ko hazaboneka ambasaderi mushya.

Ati “Ntabwo nakubwira igihe bizabera, ariko urabizi biterwa n’ubushake bw’ibihugu byombi, tuzareba icyo ahazaza haduhishiye. Igikenewe ni ukureba mu buryo bw’igihe kirekire.”

Mu ruzinduko i Paris, Perezida Kagame na Macron bashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo

Macron i Paris

Izina rya Macron rirubashywe ku rwego rw’Isi ariko iwe mu gihugu amaze amezi atandatu hanganye no kwigarurira icyizere afitiwe n’abaturage, nyuma y’imyigaragambyo irangajwe imbere n’abaturage bambaye akenda k’umuhondo buri muntu aba ategetswe kugendana mumodoka ye, ari naho hakomoka izina ‘Gilets Jaunes.’

Ubwo Macron yiyamamazaga ndetse akanatorwa mu 2017, yatangaga icyizere cyo kuzaba umuyobozi ukiri muto uzanye impinduka muri politiki y’u Bufaransa akazana n’impinduka mu bukungu zizatuma imibereyo myiza izamuka n’ubushobmeri bukagabanyuka.

Ibintu byatangiye neza ariko nyuma abantu batangira kugenda bagaragaza icyuho, ku buryo hagendewe kuri politiki y’ubukungu mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/2019, abasesenguzi bavugaga ko abakennye n’ubundi bazarushaho gukena cyangwa ntibagire icyo biyungura.

Imyigaragambyo ya Gilets Jaunes yatangiye mu Ukwakira 2018, ku ikubitiro iba iyo kwamagana imisoro yari yashyizwe ku bikomoka kuri peteroli.

Agahinda k’abaturage kazamutse kuko igiciro cya lisansi cyiyongereye kuri 23 %, mu gihe abenshi batuye kure y’imijyi bashakiramo ubuzima bityo bagakoresha imodoka cyane, ku buryo kuzamura uwo musoro byafashwe nk’ibizanye ubusumbane mu mibereho bijyanye n’amafaranga bakorera n’ibiciro by’ibindi nkenerwa byazamutse.

Impamvu z’imyigaragabyo zaje kwaguka noneho zigera ku kiguzi cy’ubuzima cyatumbagiye mu Bufaransa, bituma n’igihe leta yemereye kwisubiraho kuri wa musoro itabasha kuneza bose, maze gahunda z’ubukungu za Perezida Macron zitangira kwinubirwa.

Mu kwezi gushize Perezida Macron yijeje ‘Gilets Jaunes’ amavugurura arimo kugabanya imisoro ku mishahara y’abakozi, kongera pansiyo hitawe ku guta agaciro k’ifaranga n’amavugurura mu mirimo ya leta, hakabaho gahunda zishishikariza abantu gukora bakarenza imyaka 62 yagenewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari kandi gukuraho ishuri rizwi nka ‘Ecole Nationale d’Administration, ENA’ rinyuramo abo mu miryango ikomeye ari nabo bavamo abayobozi bakuru muri Leta, na Macron ubwe akaba yararyizemo. Ibi ngo byakorwa hagamijwe gutanga amahirwe ku bantu bose.

Yavuze ko yumva akababaro k’abaturage babona ko birengagijwe, ko azakora ku buryo ubutegetsi bwegerezwa abaturage, uturere tugahabwa ububasha bwisumbuye, kuko wasangaga “hari abantu benshi i Paris bafata ibyemezo batazi uko ibintu byifashe mu baturage”.

Iyi myigaragambyo ikomeje kugenda icogora nyuma yo kuba ku minsi ya gatandatu 23 yikurikiranya ndetse ikaba yarakunze kurangwa n’ubugizi bwa nabi ku buryo hari benshi bayifatiwemo ubu bafunzwe ndetse abandi bagejejwe imbere y’inkiko.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Bufaransa kuva mu 2015 asubirayo mu 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Natasha 2019-05-25 05:58:44

President Macron ni umugabo cyane. Rwose azasure u Rwanda kuko yakoze neza cyane.

2
Kenisi 2019-05-11 13:58:06

Kenis

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-08 17:37:01

Macron arasobanutse ariko ntazamara igihe kirekire k’ubutegetsi.
Twari dukwiye rero gutera intambwe yo gusasa inzobe n’Ubufaransa agihari.
Kubona agira Mushikiwabo umukuru wa Francophonie ariko twe tukaba tutarasubiza igifaransa mu mwanya wacyo mbona ari ukudindiza umubano wacu n’Ubufaransa.
Ntiwahora uhabwa kandi wowe ntacyo utanga!

4
De Gaule 2019-05-07 12:29:40

Nonese ambassadeur w’u Bufaransa ko ataza kandi twe dufite ambassadeur muri France.

5
Emmy 2019-05-07 12:12:07

Uyu mubano w’ibihigu byombi turawishimiye. Kandi uzakomeza byinshi hagati y’ibihigu byombi.

Kwamamaza