IGIHE

Ikiganiro na Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu ijoro rya nyuma i Kigali

3 27-02-2019 - saa 15:39, Philbert Girinema

Ambasaderi George Nkosinati Twala wari umaze imyaka itandatu ahagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019 yasubiye mu gihugu cye nyuma y’uko manda ye yari isojwe.

Ni imyaka yaranzwe n’ibibazo byinshi bya Politiki bishingiye ahanini ku Banyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo bakurikiranwe n’ubutabera, barimo Kayumba Nyamwasa wahamijwe uruhare muri grenade zatewe mu bice bitandukanye bya Kigali zigahitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Amb. Twala yagiranye na IGIHE ikiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi zirimo ibibazo mu mubano w’ibihugu byombi. Nubwo ashimangira ko adasoje imirimo kubera ibibazo ibyo ari byo byose, nta musimbura asize ndetse u Rwanda ntiruramenyeshwa izina rye.

Uyu mudipolomate yahishuye ko mu gihe cye Afurika y’Epfo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick bayivire ku butaka ariko bikarangira itabigezeho. Hari n’ibihugu byasabwe kubakira ariko bimwe bigaragaza imbogamizi z’uko nta mikoro bifite.

Yagarutse ku bibazo biheruka byakuruwe n’ibitutsi bivugwa ko byatutswe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, biturutse mu Rwanda, byangije byinshi mu mubano wari uri kuzahuka, anavuga ku magambo yanditswe ku rukuta rwa Twitter na Amb. Olivier Nduhungirehe anenga ikiganiro Minisitiri Sisulu yagiranye na Kayumba Nyamwasa.

IGIHE: Watubwira muri make uko wabonye u Rwanda bwa mbere ukirugeramo?

Amb. Twala: Inshuro yanjye ya mbere mu Rwanda ntabwo hari mu 2012, nari nsanzwe nza nkongera ngasubirayo. Bwa mbere nageze mu Rwanda mu 2000. Muri icyo gihe u Rwanda ntabwo rwari rumeze uko rumeze ubu. Ikigereranyo naguha ni uko muri icyo gihe Ambasade ya Amerika yari hafi ya Hotel Mille Collines.

Ubwo nagarukaga mu 2012, cyari igihugu gitandukanye ndetse Ambasade ya Amerika yari yarimutse.

Mu 2000 ubwo nazaga bwa mbere, nabonye u Rwanda ruri kwiyubaka cyane, rwari u Rwanda rw’icyaro rutagira imihanda, nta bikorwa remezo. Urwo nabonye mu 2012, iyo nza kuva mu ndege bamfunze amaso nyuma bakaza kumfungura ngeze i Kigali, sinashoboraga kubyemera. Rwari u Rwanda rutandukanye burundu, imihanda imeze neza, umujyi uri ku murongo, u Rwanda rwihuta mu iterambere.

Nabonye u Rwanda ruri kwiyubaka, rwisanzuye, ahantu heza ho kuba, ahantu woroherwa no kugenda mu cyerekezo icyo aricyo cyose.

Ndibuka ko KCC (Kigali Convention Centre) yuzuye nyireba, ndibuka ko hariya hahindutse muri weekend imwe.

U Rwanda rwa none rurashimishije, ubwo nazaga bwa mbere umuriro waburaga inshuro nyinshi ariko ubu byarakemutse, hari uburyo buhamye bujyanye no gusakaza amashanyarazi. Ndetse no gushaka Gaz mu kiyaga cya Kivu byatanze umusaruro mwiza. Ibyashoboraga kwangiza ubuzima bw’abantu biri mu kuzimu kw’i Kivu, byahindutse isoko y’ubuzima bw’iterambere mu Rwanda.

Turi kubona u Rwanda ruhagaze bwuma rufite abantu bayoboye benshi mu ntekerezo nka Perezida Kagame wayoboye AU, Kaberuka wayoboraga AfDB na Mushikiwabo uyobora OIF.

Uyu munsi mufite u Rwanda rugwije igitinyiro. Ntabwo ndi bujye kure ngo mvuge u Rwanda rugira uruhare mu bikorwa bya Loni cyangwa indi miryango mpuzamahanga. Ariko turi kubona u Rwanda rwahindutse igicumbi cy’ibiganiro aho Isi yose ihurira kugira ngo yungurane ibitekerezo.

Ndavuga u Rwanda rwakiriye inama ya AU inshuro ebyiri, ibindi bihugu nta na rimwe birayakira. U Rwanda rugiye kwakira Commonwealth, ibindi bihugu nta nubwo byabirota cyangwa ngo bibivugeho.

Mu myaka 24, ndakeka u Rwanda rwarateye intambwe ikomeye udashobora kugaya cyangwa ngo ube wakwihunza kureba. Ni u Rwanda rutumbiriye kujya imbere. Ubuyobozi bwanyu bwaravuze buti mugomba kuba abaturage bishimye, mukagira ubumwe, ‘Ndi Umunyarwanda’.

IGIHE: Mu myaka itandatu wari umaze mu Rwanda wajyaga ugerageza kuvuga Ikinyarwanda?

Amb. Twala: [Aseka] Nshobora gusuhuza, ntabwo nshobora gusonza ndi mu Rwanda. Ndibuka umunsi umwe, hari ku munsi w’Intwari, twese twari dutegereje Perezida Kagame. Ahageze yasuhuje buri umwe, ku bw’amahirwe make angezeho ansuhuza mu Kinyarwanda ambaza ikibazo, akomeza guhagarara imbere yanjye. Ntabwo nari niteguye.

Yarambajije ngo "amakuru?" [abimbaza] mu Kinyarwanda, nabuze aho mpera, nananiwe kumusubiza.

IGIHE: Iyo usubije amaso inyuma ku bihe byawe mu Rwanda, ni gute ubona umubano w’ibihugu byombi?

Amb. Twala: Ubwo nazaga mu Rwanda hari urujijo ruto. Abantu bamwe bibazaga igihe nzahamara.

IGIHE : Urwo rujijo rwaterwaga n’iki ?

Amb. Twala: Ndatekereza ko ibihe byari bikomeye. Urabizi hari Nyamwasa [Kayumba] wari umaze igihe gito muri Afurika y’Epfo. Hari ibibazo bijyanye n’ishingwa rya RNC… amabuye menshi yaturukaga mu byerekezo bitandukanye. Twari hagati duterwa amabuye aturutse impande zose.

Mu buryo bugaragara, buri wese yashakaga ko Nyamwasa na Karegeya [Patrick] bagaruka hano bakaburanishwa ku byaha byose bakekwagaho cyangwa se bakarangiza ibihano bahawe.

Ariko aba bombi bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo ndetse hari ubusabe bw’abayobozi bw’uko bakoherezwa mu Rwanda gusa kuko Afurika y’Epfo yari yabahaye ubuhungiro, ntacyo yashoboraga kubikoraho.

Amakuru yari hose. Afurika y’Epfo yashakaga kubohereza mu bindi bihugu. Kuba aba bagabo bari muri Afurika y’Epfo byangije umubano wacu. Twakoze ibishoboka byose, twagerageje kubimurira mu bindi bihugu ariko nka Guverinoma turananirwa.

IGIHE: Kubimurira mu bindi bihugu?

Amb. Twala : Yego, kubohereza ahandi aho ariho hose. Ntabwo twari tubishimiye. Ntabwo twigeze dushaka ko Afurika y’Epfo iba igicumbi cy’impunzi, dufite ibibazo byinshi byacu.

Rero twashakaga kubimura, nicyo kintu cyiza cyagombaga gukorwa ni yo mpamvu twashatse kubimura gusa ntibyakunda. Twagerageje no kwegera Loni, twakoze ibiganiro n’ibindi bihugu by’inshuti.

Ibihugu bimwe byashyizeho amahame yo gukurikiza ariko ntitwayashobora bituma tubagumana mu gihe ku rundi ruhande u Rwanda rwabashakaga. Ntitwashoboye kubohereza kuko twasinye amasezerano ya Loni agendanye n’impunzi. N’ubu turacyazitiwe. Twagombaga gushaka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo.

Muri make naje hano muri uwo mwuka kandi byari ngombwa ko tugerageza uburyo butandukanye tugakemura ikibazo mu buryo bwiza bushoboka. Ndatekereza ko twagerageje.

Hari ubushake bwo kugerageza kumva ku rundi ruhande nk’uko byagaragajwe n’ibaruwa y’ubuyobozi bukuru bwanjye kuri bariya babiri, ibabwira ngo ’mwabonye ubuhungiro, rero ni muceceke’. Ubwo nazaga mu 2012 twagerageje ibiganiro n’uburyo bushya kuri iki kibazo. Twatangiye gushaka uko twashyiramo umucyo.

Kuri njye, umubano wacu wari kuba mwiza kurushaho iyo hatazamo ibibazo bya Karegeya na Nyamwasa bari muri Afurika y’Epfo. Karegeya yarapfuye, Nyamwasa aracyahari hamwe n’abandi bantu bake. Twagerageje gufasha mu gukusanya amakuru, uvuganye n’Ubushinjacyaha bakubwira ko nabafashije mu kureba ibisabwa kugira ngo boherezwe mu Rwanda.

IGIHE: Mukomoje ku cyo kubohereza mu Rwanda, kuki bitakozwe?

Amb. Twala: Nta nubwo ari bariya babiri gusa, hari n’abandi. Twari dufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo ndetse ndatekereza ko byari mu murongo mwiza kugeza ubwo twumvaga urupfu rwa Karegeya hanyuma hakaza ibibazo mu mubano tukirukana Abadipolimate babiri b’u Rwanda n’Umurundi hanyuma u Rwanda mu gusubiza rukirukana batandatu ba Afurika y’Epfo.

Twihuse, nyuma y’imyaka itatu, twagize impinduka muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Zuma aregura asimburwa na Cyril Ramaphosa. Ibintu byongera kubyuka, hazamo uburyo busa n’aho ibintu byihutirwa kugira ngo dukemure ikibazo cyari kimaze imyaka ine.

Abayobozi bacu bahuriye mu nama nyinshi zo ku rwego mpuzamahanga, batangira kubiganiraho.

Kugeza ubwo iki kibazo cyaje ejo bundi kijyanye n’ibitutsi byatutswe Minisitiri wanjye w’Ububanyi n’Amahanga, Lindiwe Sisulu; ibintu bitari bikwiye na mba. Ntabwo bishyirwa kuri Minisitiri Olivier Nduhungirehe ahubwo ni kuri Rushyashya, ikinyamakuru gikorera mu Rwanda.

Byazambije uburyo ibintu byatekerezwaga. Ni ibintu byabaye mu gihe twizihizaga isabukuru y’imyaka ijana ya Nelson Mandela na Albertina Sisulu.

Ntabwo mvuga ko byakozwe na Guverinoma ahubwo ni undi muntu mu Rwanda watukanye. Byasubije ibintu inyuma ariko ndakeka tuzongera gusubukura ubushake bwacu gusa ngomba kongera ho ko kuba nsubiye muri Afurika y’Epfo, ntaho bihuriye na kiriya kibazo.

Manda yanjye yararangiye kandi iki ni cyo cyagombaga gukurikiraho. Nari maze imyaka itandatu, twemererwa imyaka ine ishobora kongerwa, nongerewe kabiri, umwaka umwaka. Kuba nsubiye muri Afurika y’Epfo nta na hamwe bihuriye na kiriya kibazo [ibitutsi]. Manda yanjye yari irangiye.

Umubano wacu uri mu murongo muzima, ahari wenda mu buryo butandukanye, ariko uburyo ubwo aribwo bwose tugomba kugendera hamwe nk’umugabane umwe, hari byinshi byo gukora nubwo ako kazi gashobora guhura n’ibyo bibazo by’igihe gito ariko tugomba kubirenga.

IGIHE: Hari amagambo yanditswe kuri Twitter n’umwe mu bayobozi b’u Rwanda kuri Minisitiri Sisulu akivuga ko yaganiriye na Kayumba, hari ibitutsi wavuze, ndetse nyuma yabyo wahamagajwe i Pretoria. Wadusobanurira uko byagenze?

Amb. Twala: Ubwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga [Olivier Nduhungirehe], yasubizaga, twaravuganye. Twaricaye tuganira aho tudahuza ku byavuzwe, ntitwemeranya ku buryo bwari kuba bwiza mu kugira icyo umuntu abivugaho.

Kubera ko nari ndi mu Rwanda, ikibazo cy’iryo jambo nticyazamuwe kandi byari kuba byiza iyo ampamagara akambaza ngo wasobanura ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wawe arimo kuvuga, ubundi nkagenda nkasaba icyo gisobanuro nkagaruka nkakimushyikiriza.

Icyabaye ni uko yahise yandika kuri twitter kubera ko yabirebaga kuri televiziyo nk’uko nanjye nabibonye. Twaricaye ntitwabona kimwe uburyo bwari kuba bwiza, kandi byari ukuvuga ngo ‘nawe wabaye ambasaderi, washoboraga gushyira kuri twitter iki kibazo mu bundi buryo’ ariko nta buryo ntakuka bugaragaza uko byagombaga gukorwa.

Nahamagajwe mu gusobanura ibyari birimo kuba kandi ntekereza ko ubwo buryo navugaga ari nabwo bwatumye mpamagazwa mu gusobanura ibiri kuba ndetse n’icyo kibazo cy’igitutsi.

Nagombaga kwicara nkagaragaza uko ibintu biri, ngasobanura ko atari Umunyamabanga wa leta [watukanye], ko ari ikinyamakuru cyo kuri internet. Twaricaye tugaragaza itandukaniro hagati ya guverinoma n’ibyandikwa n’icyo kinyamakuru. Nyuma rero nagarutse hano, ariko ku bw’amahirwe make manda yanjye hano yari igeze ku musozo.

IGIHE: Minisitiri Sisulu na Kayumba Nyamwasa ubundi baganiriye iki niba warabimenye?

Amb Twala: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagombaga kugendera ku byo Perezida yavuze. Uribuka mu nama ya AU [muri Werurwe 2018], perezida wanjye yabajijwe n’umunyamakuru uburyo avuga ubucuruzi muri Afurika kandi hatari urujya n’uruza rw’abantu, muzi ko hari ibibazo ku banyarwanda batabasha kujya muri Afurika y’Epfo.

Perezida wanjye yasubije ko ikibazo gisa n’icyakemutse kuko yari yabanje kuganira na Perezida Kagame, Minisitiri Mushikiwabo kandi Minisitiri Sisulu na we yari ahari. Uko ari bane baricaye baganira kuri icyo kibazo. Perezida wanjye rero yasubije ari ibyo agendeyeho.

Nyuma y’ibyabaye, minisitiri (Sisulu) yaricaye aravuga ngo kuki hano hari abanyarwanda, arabahamagara ngo ababaze impamvu bari muri Afurika y’Epfo kandi ntekereza ko kugira ngo witegure ibiganiro, ari ikintu gisanzwe wakora.

Ashobora kuba yarumvise uruhande rumwe, yari kumva n’icyo urundi ruvuga. Kugira ngo yicare aganire ku bibazo kandi bikemuke, yagombaga kuba azi neza ahari ikibazo. Ntekereza ko ari ibintu buri wese yari gukora.

Niba ugiye mu biganiro runaka ugomba kuba witeguye kuko bitabaye ibyo watungurwa. Yari afite inshingano agomba kuzuza. Bishobora kuba bitarishimiwe na Guverinoma y’u Rwanda cyangwa n’abantu muri rusange, ariko yagombaga gutega amatwi akumva ikibazo neza kuko bitagomba kuba uruhande rumwe gusa.

IGIHE: Wakomoje ku byo kwimura Kayumba Nyamwasa akava muri Afurika y’Epfo n’uko ibihugu bimwe byagaragaje imbogamizi. Zari izihe?

Amb. Twala: Navuga kimwe nzi neza. Hari ibihugu twabonye byavugaga ko bishobora kumwakira ariko bivuga ko bikennye, ngo ‘ubukungu bwacu bumeze nabi, turimo guhangana n’ibibazo byacu ntabwo dushaka kwinjira mu bibazo by’abandi’.

Nababwira ko nta nyungu dufite muri Kayumba Nyamwasa, ntabwo tumushaka. Afurika y’Epfo ntizigera ikoreshwa nk’indiri y’ibikorwa binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’ibindi bihugu, ntituzigera! Twanyuze mu muriro utazima kugira ngo tugere aho turi uyu munsi. Ntabwo rero twifuza ko ibyo twanyuzemo byaba ahandi.

Ntabwo tugambiriye guhungabanya umutekano, turi kureba uburyo bwiza bwatuma icyerekezo 2020 kigerwaho, icyerekezo 2063 cy’uko Afurika igomba kuba ifite aho igeze, hari urujya n’uruza, ni ibyo dushyigikiye. Kuba dufite abasirikare mu Burasirazuba bwa Congo si ukwishimisha, ni ikigaragaza ko dushaka gutanga umusanzu wacu muri icyo cyerekezo.

IGIHE: Reka tuvuge ku kibazo cy’itangwa rya Visa, uyu munsi usize gihagaze he?

Amb. Twala: Ikibazo cya visa na cyo kiri mu bikomeje kugenda biguru ntege nagarutseho. Dukeneye kwicarana nk’ibihugu byombi tukakiganiraho.

Uyu ni umwanzuro wafashwe na Perezida, rero Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga agomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Mfite icyizere ko muri iki gihe turi gusatira ibihe by’amatora, tuzagera ku munsi w’amatora nyirizina iki cyarakemutse. Nk’abantu bireba dukwiye kwicarana tukabiganiraho, rero reka dutegereze uru rugendo rurangire. Hari imbaraga nyinshi zashyizwemo n’abaperezida b’impande zombi.

IGIHE: Bisa n’aho mu gihe wamaze mu Rwanda, ibibazo bya politiki bifitanye isano na Kayumba n’abandi biri mu byahawe umwanya munini. Watubwira ku birebana n’aho usize ubuhahirane mu bucuruzi ku mpande zombi?

Amb. Twala: Urabizi nyuma y’igihe gito ntanze impapuro zinyemerera guhagarira igihugu, nabwiye Perezida ko kimwe mu byibanze biri muri gahunda zanjye ari ukuzamura urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu uko ari bibiri kandi dushaka kurushaho gushimangira imibanire.

Nta gihe cyashize ntanze ziriya mpapuro, nahise ntegura amahugurwa muri Serena hano i Kigali aho natekerezaga gushinga Ihuriro ry’abacuruzi bo muri Afurika y’Epfo no mu Rwanda.

Ntibyakunze kubera ko ibikorwa by’ubucuruzi by’abaturage bo muri Afurika y’Epfo byari bike, ahanini kubera imyumvire y’uko u Rwanda rwari igihugu kivuga Igifaransa muri kiriya gihe, ariko abantu bose batunguwe no kubona atari igihugu cya “Comment ça va?”.

Ikindi ni uko igihe nazaga mu Rwanda abantu benshi bumvaga ko hari intambara. Nyuma ariko abantu baje kubona ko nta ntambara ihari. Abacuruzi ariko ntibiborohera kumva ko umubano w’abantu n’abandi ari wo uzana impinduka nziza kurusha ushingiye kuri politiki.

Ntekereza ko twese twagakwiye kwemeranya ko abaturage bakwiye kubyaza umusaruro ububasha bahawe. Guverinoma ziraza zikagenda ariko abantu bahoraho, rero bagakwiye guhaguruka, bakunga ubumwe ndetse bagahindura imikorere ya za guverinoma zabo.

Ni muri ubu buryo umuco wo guceceka bigaragara ko wagize uruhare mu gutuma ibi bibazo bimara igihe kirekire wagakwiye guhashywa, kandi ibi bishobora gukorwa gusa igihe abaturage bahaguruka bagasaba abayobozi babo gutanga ibisubizo. Abantu nibabirekera abanyapolitiki bizakomeza gutya ubuziraherezo.

IGIHE: Ni Abanya-Afurika y’Epfo bangahe bakorera ubucuruzi mu Rwanda ukuyemo PPC yashoye imari muri CIMERWA?

Gusa hari abantu bake baje, hari n’abandi bagerageje kuza. Hari abantu nzi batangiye ibiganiro na bamwe mu Banyarwanda ku gushyiraho ikigo gitanga inkingo mu Rwanda kandi ubu bigeze ahantu hafatika.

IGIHE: Mu myaka itandatu wamaze mu Rwanda ni iki gikomeye wavuga ko wagezeho?

Amb. Twala: Ndakeka bigoye kuri wowe kuba wambaza iki kibazo. Ariko ibikorwa bishobora kwivugira cyangwa ubwawe ukaba wakora isesengura.

Ariko nasubiza nshize amanga ko umubano hagati y’ibihumbi byombi utangiritse burundu. Navuga ko byo ubwabyo ari ikintu cy’ingenzi cyagezweho.

Nagiye mbasha gukusanya inkunga n’ubufasha, aho navuga ko Minagri yadufashije ku bikorwa twakoze ku munsi witiriwe Mandela, dufasha abatishoboye kubasha kwigira nk’uko ubuyobozi bw’u Rwanda bushishikariza abaturage kwigira.

Ku bufatanye na Minagri twatangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko i Gahanga, aho abana dufasha muri uyu mushinga bafite Virusi Itera Sida uyu munsi babasha kurya indyo yuzuye. Ibi bibaha amahirwe menshi yo kuramba, ni ikintu nshyizemo ubushake cyane kandi nizeye ko no mu bihe bizaza kizakomeza.

IGIHE: Nihe wumva uzagusimbura yashyira imbaraga?

Amb. Twala: Sinjye ugena ibikwiye gukorwa. Uzansimbura azaza afite inshingano ze bwite. Nta muntu wigeze arondora ibintu nkwiye gukora. Inshingano zose naje mfite, nakoze ibyari mu bushobozi bwanjye bwose kandi nagerageje kuzigeraho.

Bimwe mu bibazo byarakemutse, urugendo rushobora kuba rwaragiye biguru ntege ariko ntekereza ko ari intambwe ishobora gukomerezwaho.
Nshobora kuba hari aho ntitwayemo neza ariko se ni nde miseke igoroye?

IGIHE: Wagereranya gute Guverinoma ya Zuma n’iya Ramaphosa mu gukemura ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo?

Amb. Twala: Nta gereranya rihari, bombi ni abanyamuryango ba ANC. Umwe yahoze yungirije undi, muri make ni akazi kakomeje. Ni gute wabagereranya? Ntabwo uri kugereranya umwana na se, uri kugereranya abantu babiri bari gukora inshingano zabo.

Kandi kuri njye, ubutumwa bwanjye ntibwigeze buhinduka. Rero nta gereranya rihari, guverinoma iracyari ya yindi, ANC iracyari ishyaka riyoboye.

IGIHE : Ni iki wumva uzakumbura mu Rwanda?

Amb. Twala : Umutekano ahari, rimwe na rimwe nkunze kwibagirwa gukinga umuryango igihe ngiye kuryama, n’imibereho y’igihugu muri rusange. Iterambere ryihuse rishobora gusobanurwa n’u Rwanda gusa, ntekereza ko u Rwanda ruri mu ngero nziza z’ibihugu byabashije kwikura mu bibazo bikomeye, rukomeje kuba urugero rwakurikizwa, u Rwanda ruri kubaka amateka.

Nshobora kuzakumbura ubuyobozi ahari, ariko nanone nzakumbura ubufatanye bw’Abanyarwanda babashije kwiyunga, bose bagahuza imbaraga mu kugerageza kubaka ejo hazaza heza.

Kuba uri igihugu kidakora ku nyanja ariko uka uteye imbere. Nigeze kuvuga ku kuba u Rwanda rukomeje kubakwa, muri gushaka kugera kure harenze aho mwagakwiye kuba muri kandi rwose murabikorana ishema. Yego rwose muzanengwa, ariko ibi nibyo bituma murushaho kugira imbaraga.

Na Perezida Kagame yabahaye umukoro ubwo twari mu birori agira ati “mu myaka irindwi iri imbere ntimuzaze mumbwira ngo ntimufite uwo kunsimbura. Mumushake nonaha!”

Nzaba nkurikirana u Rwanda, nzaba ndukurikirana mfite amatsiko. U Rwanda iteka rutuma uhora wibaza ibigiye kuba.

IGIHE: Ni iki utekereza ku kuba uvuye mu Rwanda?

Amb. Twala: Iyo umaze ahantu igihe kinini, ushobora kubabara ugiye kuhava. Kugenda ntabwo bijya byoroha. Iyo ubaye ahantu igihe kirekire urahakurira naho hakagukuramo. Yego ndagiye ariko ntabwo ariyo maherezo yanjye n’u Rwanda. Nzagaruka, nzagaruka ndyoherwe n’u Rwanda nk’uko naryohewe.

IGIHE: Mu Rwanda ni ibihe biryo wakundaga?

Amb. Twala: [Aseka] ntabwo ndibubikubwire ariko hari byinshi nakundaga.

IGIHE: Ni he hantu wageze mu Rwanda ukahishimira?

Amb. Twala: Byangora kukubwira ariko nashimishijwe na Nyungwe. Harakunezeza cyane. Nageze mu Akagera, harashimisha naho. Muri make nageze henshi mu Rwanda. Muri make ibihe namaze mu Rwanda byari byiza. Narishimye.

Mu 2012 nibwo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Afurika y'Epfo mu Rwanda
Amb. Twala yishimira ko mu myaka yamaze mu Rwanda, umubano w'ibihugu byombi utasibanganye burundu
Ambasaderi George Nkosinati Twala avuye mu Rwanda ariwe wari ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bomm 2019-02-27 12:45:45

Nyine umubano uboneka aho hejuru twebwe bohasi ntutujyereho ijyihe cyose ahubwo mumubwire bashake umutekano mubyaro byabo umunyamahanga ubiyobeyemo ntagaruka kubera abaturajye babo bijyize ashwi baragukubita ntujyire ahurejyera bafite abaturajye bafite imitima mibi ubanza ariho hasigaye ubugome bwokwanga abanyafrica bajyenzi babo

2
Nkurunziza william 2019-02-27 10:28:58

Uyu mugabo ni umu diplomate kabisa wujuje ibisabwa. Uwamuduha akaduhugurira ba minisitiri na ba ambassadeurs akabageza ku kigero HE abashakaho.

3
celestin 2019-02-27 08:31:31

Iki kibazo tuzagiharire imana yonyine kuko ntikiziroha nabusa namaze kubibona, ahubwo u Rwanda nk’igihugu tuzagishakire ubundi buryo ubwo aribwo bwose kibonerwe umuti uboneye dore ko namaze kubona ko kinateza umwuka mubi muri rubanda kikaba cyazana n’amacakubiri.

Kwamamaza