Icyo Kagame, Mugabe, Nyerere n’abandi bavuze ku mibanire y’u Burayi na Afurika

10 20-09-2016 - saa 11:28, Philbert Girinema

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kwikoma Politiki y’Abanyaburayi, babashinja ko akenshi mu bikorwa babateramo inkunga bashaka no gushyiramo andi mabwiriza, cyangwa bigahuzwa n’uko hari ibihugu bicyumva ko biri hejuru y’Abanyafurika, bigomba kubayobora uko bibyumva.

Abakuru b’ibihugu bakunze kunenga ubuyobozi bw’i Burayi na Amerika iyo bigeze ku bitekerezo batanga by’imihindagurikire y’ubutegetsi muri Afurika, ndetse no kuba ibi bihugu byose bitareshya iyo bigeze mu ifatwa ry’imyanzuro nko mu Muryango w’Abibumbye.

Robert Mugabe

Imbwirwaruhame ishobora kuzatinda mu mateka y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ni iyo Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yavuze ku nama ya 26 i Addis Ababa mu 2015, ku munsi wa nyuma ayiyobora mbere yo gusimburwa na Perezida wa Chad, Idriss Déby Itno.

Yavuze ko uyu munsi ucyumva “abantu bavuga ngo kuko turi abazungu mukaba abirabura ntitwabaha icyubahiro cyo kuringanira mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano”, asaba Ban Ki Moon wari witabiriye iyi nama ko agomba kubabwira ko ukuringanira gukenewe.

Ati ‘‘Ntabwo tugomba kuza mu nteko rusange kuvuga imbwirwaruhame zirimo ubusa, tugasubira mu rugo ntihagire n’umuntu n’umwe wita kubyo tuvuga. Oya. (Aritsa cyane) Ariko rero n’Icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kiri aho kitagomba kuba (yishima mu mutwe). Nihe mufite abaturage benshi? Hari miliyari 1.2 mu Buhinde, Miliyari 1.3 mu Bushinwa, muri Afurika naho turarenga miliyari y’abaturage.’’

“Zishyire hamwe zirarenga eshatu. Ubundi ushyire hamwe abo bafite amasura yera n’amazuru atukura. Bashyire hamwe ubagereranye natwe. Ni bangahe nibura ubaze umuntu ku wundi? Ese twemere ko iryo tsinda rikomeza kudusesereza kugeza no mu bihugu byacu byigenga? Ihinduka ry’ubutegetsi, Mugabe ntakwiye kuhaguma turashaka undi muntu…”

“Kikwete yahoze ambwira ko bigeze kumubwira ngo ‘Oya, ishyaka ryawe Chama cya Mapinduzi rimaze igihe kirekire ku butegetsi, mugomba kwemerera irindi shyaka rikayobora.’ Iyo ni demokarasi? Kandi ibyo byavaga i Burayi. (Areba Ban Ki Moon) Babwire bafunge iminwa yabo!’’

Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yigeze kuvuga ko Abanyarwanda bakora iyo bwabaga ngo bubake igihugu cyabo, ariko hari abanyamahanga bashaka kubagenera uko babaho kandi bo ntawe ubabwira uko bacunga ubuzima bwabo.

Icyo gihe hari mu ihuriro rya Karindwi ry’abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abayibayemo, baganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” tariki ya 8 Ugushyingo 2014.

Yagize ati “Uko ushaka kwiyumvisha Ubunyarwanda ubwo ari bwo n’uko abantu bakwiriye kuba babwubaka…haba hari abandi hanze na bo bavuga ngo Umunyarwanda ni ukwiriye kuba ameze atya batari n’Abanyarwanda, batari banakwiye kugira n’icyo bavuga ku Rwanda.”

“Hari abavuga ngo ariko biriya Abanyarwanda bihaye ni ibiki? Kandi baranabyandika…bati ibya ‘Ndi umunyarwanda’ buriya ni ibishaka gutuma igihugu gikomera, Leta ni inyagitugu, ni ugushaka kubumbira abantu hamwe ngo bagire imbaraga.”

“Bitwaye iki kugira imbaraga ko na bo bazigira? Barya utwabo bakarya n’iby’abandi; Imbaraga zirenze izo ni izihe se? Twe imbaraga dushaka ni izo kubaho, si izo kujya kurya iby’abandi. Kubaho kwacu ni cyo turwana nacyo turashaka kubaho uko bitubereye.”

Julius Nyerere

Julius Kambarage Nyerere wayoboye Tanzania kuva mu 1960 kugeza mu 1985, yigeze kuvuga ko hari ubwo Abanyafurika bumvaga vuba ibyo guverinoma muri Amerika ivuze, cyangwa izindi zo mu Burengerazuba bw’Isi, bakiyibagize ko Abanyafurika bo nta jambo bagira mu kugena uko ibyo bihugu byo bikora gahunda zabyo.

“Ibyemezo bifatirwa i Washington ntabwo ari ingenzi kuri twe kurusha ibifatiwe hano i Dar Es Salaam. Bitabaye ibyo ahari abaturage banjye nabo bakwemererwa kujya bitabira amatora ya Perezida wa Amerika.’’

Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi

Colonel Muammar Gaddafi, yishwe mu 2011, ariko mbere y’icyo gihe yakunze kwigaragaza nk’utavugirwamo, akerekana ko ahanini abazungu bungukira mu guhenda ubwenge Abanyafurika.

Mu ijambo yavugiye i Conakry muri Guinea kuwa 25 Kamena 2007, yavuze ko nk’ibihingwa bya Cola biba muri Afurika, ariko ugasanga ibinyobwa biyikomokaho birahenze cyane kuri uyu mugabane.

Ati “Iyo mbajije ibijyanye na Pepsi-Cola cyangwa Coca-Cola, abantu bahita batekereza ko ari ikinyobwa cyo muri Amerika cyangwa i Burayi. Ibyo si ukuri. Cola ni inyafurika. Bafata umusaruro wacu udatunganyije, bakawutunganya, bagakoramo ikinyobwa barangiza bakakitugurisha ku giciro kiri hejuru.’’

“Kuki Pepsi-Cola na Coca-Cola bihenze? Kuko batwaye Cola yacu, bakayitunganya barangiza bakayitugurisha.Tugomba kuyitunganyiriza ubwacu twarangiza tukayibagurisha.’’

Yoweri Kaguta Museveni

Mu minsi ishize ubwo ibihugu by’i Burayi byashyiraga igitutu kuri Uganda kubera ko yari itangiye kunoza itegeko rihana ubutinganyi, Museveni yabwiye ikinyamamakuru Spiegel cyo mu Budage ko byose bigize ubwirasi bw’Abanyaburayi.

Ati “Uru ni urundi rugero rw’ubwirasi bw’Abanyaburayi. Kuri twe, guhuza ibitsina ku batabihuje nibyo bisanzwe. Abadipolomate b’abanyaburayi baraza bakavuga ngo: igihe cyose utaremera gutekereza nkatwe, uri ikibi. Igisubizo cyanjye ni: Mujye mu kuzimu. Nimuturekere amahitamo yacu.’’

Thomas Sankara

Mu ijambo yagejeje ku Nteko rusange ya OUA mu 1987, Captain Thomas Sankara yabwiye abakuru b’ibihugu bya Afurika ati “Ubukoloni ni uburyo bwo kubyaza umusaruro abandi bitanyuze gusa mu buryo buhutaza bwa bano bitwaza imbunda ngo bigarurira ibihugu. Ubukoloni akenshi bunagaragara mu buryo butandukanye, inguzanyo, inkunga z’ibiribwa, no kugira icyo basaba ngo hagire ikindi gikorwa. Turi kurwanya ubu buryo buha icyanzu abantu bamwe bashaka kuyobora ikiremwamuntu cyose.’’

“Imyenda ni uburyo bwo kongera gukoloniza Afurika, hagamije kugenzura ubukungu bwayo n’iterambere binyuze mu mategeko mpuzamahanga. Ubundi buri wese muri twe agahinduka umucakara w’imari, umucakara nyawe…”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Niyonizeye 2017-02-08 02:20:03

Kimwe kibabaje n’uko abo bazungu banakoresha bamwe mû baperezida ba afrika iyo bagomba gusambura amareta ataborohereza mu mugambi wabo mubi wo kwiba ubutunzi bw’abany’afrika.
Ariko n’ubwo bir’uko abany’afrika ndabona bageze kuntambwe ihambaye yo kubona Kure.ubukoroni busigaranye igihe gito c’uko burangira.
Abarundi tweho twarabahinyuye.
Nibagende nta neza batuzanira,ntibadufasha ngo n’urukundo n’uko bashaka KO batwamiza hasi kubwagasuzuguro.

2
Amini 2016-11-25 01:40:25

Inzira n indende ariko icyo nishimira gusa nuko Abahagarariye Africa Bose bagenda bahindura uburyo bakoranaga nibyo bihugu. Nkareba ngasanga rwose ibintu bigenda bihinduka....neza.
Mureke twitegure Trump....

3
karekezi 2016-10-29 02:58:16

Buriya nikuki turberera ibisonga by’africa babakurahotugasigara tuvaga gusa nkahotwafatanyije r thamwe nkafurika yose tukarwanyA abazungu murabona ataragasuzuguro koko igihe cyose nwoya njye ndabyaze jye uwageza munama nkabonana nabayobozi bafrica nkuva icyobatekereza niki ki kibura nkafrica byose kotubifite kuvikana tugahuza nibyobibura cg harabura haraburay poritiki ubukuguse ko turambiwe umunyeshuri a
arava kwigira mubwogereza afite degree kimwe niy’uwigiye murwanda twaja kwisoko ry’umurimo bakamuha akazi jye kubera nigiye murwanda nkata agaciro muruva uubukoroni bwomumutwe busigaye mubitekerezo byabanyafrica

4
Mr B 2016-09-21 02:23:57

Hhmm, ibi ni nko kuguma twirahurira amakara ku mutwe, agahinda kakazatwica ubuziraherezo, abandi bakataje mw’iterambere.

Bavandimwe twisuzume...
Sasa, ni terambere ki ryakurikiye aya magambo yose.

Kwigenga imyaka 50, udashobora gukora ngo wihembe, wiyubakire umuhanda, wiyubakire ivuriro, wiyubakire ishuri,... Ni igisebo, niryo pfunwe duhorana.

Ikibazo:
Ibyo bavuga ko abazungu bakura muri Afrika, babitwarira ubuntu cg barabigura..? Kuki tugira ishyari ry’ibyiza babibyazamo?

5
Robert 2016-09-20 23:15:24

Isi niko ibaho.ufite ingufu ashaka ko abafite intege nkeya bumvira. Wubaha ukugaburira...Kumvira abera bizahinduka ari uko abafite intege nke zizamutse. Bizaturuka igike abanyafurika bavuze rumwe bagatera imbere

6
Sdyx 2016-09-20 13:55:33

Byibura iyo twese twarikuba dutekereza nkabo twari kugera kure cyane

7
neza 2016-09-20 10:28:27

ntanakimwe ubeshe byose nukuri ibyomuvuga nabatoya barabibona tukabyunva murakoze twese dutekereze kimwe tuzogiraho twikura umwazi wibiyaga bigari

8
KAKUNZE 2016-09-20 08:21:49

uammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi

Colonel Muammar Gaddafi, yishwe mu 2011,...........................

....Mu ijambo yavugiye i Conakry muri Guinea kuwa 25 Kamena 2017,........

9
Magorwa 2016-09-20 05:00:01

Uyu mugabo Thomas Sankara kimwe na Momar Kadhafi narabemeraga sana bari intwari n’impirimbanyi zacu muri Africa, bahoraga baharanira Iterambere rya Africa barwanya ba Mpatsibihugu, ntibaryaga indimi mu kubwira Mabebero wa Ulaya na America ). Uwabishe araka.......... ariko baribeshya cyane hapfuye Sankara na Kadhafi havuka abandi bityo bityo kugeza igihe tuzigobotora ubukoroni n’ubusahuzi bwabo!! Ariko rero natwe banyafurika twisuzume aho twe turi shyashya!!! Uyu munsi Libya yari igihugu kiza cyane cyakungahaje abaturage bacyo ndetse kigatanga ubufasha no mu bindi bihugu bya Africa ( ngiyo imihanda, amashuri, amavuriro, za Budget Support hamwe na hamwe, etc ) Abo baburagasani ntibakoresheje abanya Libya kugira ngo basenye Libya!!! None se bungutse iki? ubu igihugu cyabaye umuyonga, inzara yateye mu gihugu cyari gifite DGP iri mu za mbere ku isi!!! Isomo rero abandi banyafurika twakura ku Ntwari nka Kadhafi, Sankara, etc n’uko dukwiye kumva ko abazungu badateze kudukunda ahubwo baba bashaka kudusahura noneho bakagenda batwicira intwari ziturangaje imbere kugira ngo abandi bagire ubwoba. Tumenye ikirezi twambaye ko gihenda tugikomereho.

Kwamamaza