Kwivanga muri Politiki y’ibihugu Kiliziya Gatolika ibikura kuki?

19 7-01-2017 - saa 14:07, Ishimwe Israel, Jean Pierre Tuyisenge

Kiliziya Gatolika ikunze kugaragara mu bikorwa bya Politiki n’imiyoborere y’ibihugu ku Isi ndetse ikagira uruhare mu byemezo bifatwa bikanashingirwaho mu buzima bwite bw’ababituye.

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika ni Umuryango w’Abizera Kirisitu, gusa byarenze ukwizera kwa gikiristu binjira no muri politiki z’ibihugu.

Mu mwaka ushize, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 31 Ukuboza, hasojwe ibiganiro byari biyobowe n’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika (CENCO) ndetse byabyaye umusaruro kuko hemejwe amasezerano y’uko Perezida Kabila azava ku butegetsi mbere y’uko amatora aba muri uyu mwaka.

Siho gusa kuko no mu Rwanda, muri Repubulika ya Kabiri, byari bigoye gutandukanya Kiliziya Gatolika na Leta kuko wasangaga bisobekeranye, ku buryo nta n’uwabashaga guhana undi, ndetse bikaba byaranagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni inenge Kiliziya Gatolika iherutse gusabira imbabazi ku mugaragaro n’ubwo zitavuzweho rumwe.

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko nk’uko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi akunze gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe n’abapadiri, akwiye kuzisabira n’Abapadiri b’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Tom Ndahiro, Umushakashatsi akaba n’Umusesenguzi kuri Jenoside, yavuze ko ibyo kiliziya ikora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakabaye n’ubundi ibikora ahubwo ko byakabaye byiza iramutse ikoze ibyiza ntijye mu bibi.

Avuga ko nta kibazo abona ku kuba Kiliziya Gatolika igira uruhare muri politiki. Ati “Nk’iyo Papa Francis avuga ku bijyanye no kurengera ibidukikije, ntabwo aba ari muri gahunda y’ubuzima nyuma y’urupfu. Ni ubuzima bwiza bwo ku Isi buba bumuhangayikishije.”

Yakomeje agira ati “Kiliziya yakunze kugira umubano wa hafi na za Leta, ari iz’ibi bihe ndetse n’Abami ba kera uhereye ku Mwami w’Abami Constantine w’i Roma. Mu Rwanda Kiliziya yagize umubano wihariye n’abayobozi bo mu Rwanda, by’umwihariko urebye guhera mu gihe cy’ubukoloni, mu gihe cyo guca Umwami Musinga, icyo gushinga ishyaka rya Parmehutu, igihe cyo gushyirwaho kwa Kayibanda wakoraga muri Kinyamateka, urumva ko aho hose yabaga iri mu buyobozi inagenda hafi yabwo.”

“Ibi rero byagiye bigaragara no muri RDC, kuko rero bafite ijambo muri rubanda nyobokamana, bituma banagira iryo jambo mu baturage basanzwe, sinabyita rero ko ari ukwivanga, ahubwo baba bakora ibintu bagombye gukora, bakoze neza nta kibazo, bakoze nabi na none ni byiza kubivuga.”

Yavuze ko Ibikorwa ikora muri Congo ari byiza, ko iyo baza gukora nkabyo mu Rwanda, byari gushoboka ko bakora ibikorwa bikumira jenoside.

Ati “Iyo Abasenyeri bahanika ijwi ryamagana Jenoside, bakabwira abayoboke babo ko uzivanga mu bwicanyi bazamufungira amasakaramentu burundu, hari kurokoka benshi cyane.”

Ndahiro avuga ko Kiliziya Gatolika idateye nk’andi madini kuko yo ngo ari idini ariko ikaba nk’igihugu kuko ifite na Leta yigenga ya Vatican ifite uturere n’imirenge ku Isi.

Ubu budasa kandi bugaragarira no mu kuba ari ryo dini ryonyine rifite ambasade mu bihugu bitandukanye kuko kugeza uyu munsi izifite mu bihugu 113 byo ku migabane yose igize Isi ndetse ibindi bihugu 84 bikazigira i Vatican.

Ndahiro yatangaje ko hari aho Abasenyeri Gatolika bamaganye akarengane bakabizira. Urugero yatanze ni urwa Arikiyepiskopi Oscar Romero wa San Salvador muri El Salvador wishwe azira kwamagana ubugome yabonaga.

Undi ni Arikiyepiskopi Helder Camara wo muri Recife muri Brazil warwanyije cyane ubukene n’akarengane kugeza ubwo ubutegetsi bumushyira mu kato ndetse n’abamuyobora ntibamwishimire. Helder Camara abarwa ko ari we wabaye isoko ya tewolojia yo kwibohoza (Liberation Theology).

Uku gukorana hagati ya Kiliziya na Politiki z’ibihugu si ukwa vuba gusa, imbaraga n’ijambo bafite byagiye bituma hari aho bakorera hamwe bikagira ingaruka mbi cyangwa nziza mu Isi.

Perezida Joseph Kabila ubwo yakirwaga na Papa Francis
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
habyarimana moussa 2017-03-17 08:24:27

AFRIKA tu ace ujinga wakutumiwa na bible unajuwa bible ina manisha nini BIBLE B BUREAUX I INTELIGENCE B BY L LORD OF E ENGELAND MUSISAHAWU KUWA CONGO RWANDA BURUNDI WAZANGU WA BELGIUM BELGIQUE YIKAMATE MATEKA KWA UKOLONI COLONISATION NA ILIKUWA NI INCI MOJA WALITUMOYA BIBLE NA PADIR PASTEUR AMBAWO WALIKUWA NA MA BUNDUKI NA WANA INGIYA INCINI BILA VISA NA MUFUMO WAKUTAKA TUSI ENDEREYE ETI WA TUFUNZA MA ENDELEYO CIVILISATION ? WA ME TU IBA YA KUTOSHA KWA HIYO BIBLE MA KANISA WASI HUSIKE NA SIYASA NA MAMBO YA INCI RDC BURUNDI RWANDA ????? ATA HELA WANAZO TOZA KANISANI MUMA EGLISE MPAKA WANA SEMA ETI 10% UZILIPE KWA UCUMI WAKO HELA ZAKO UNAZO KWENYE BANK SAWA WANAZIDAYI KONDO ZA JESUS LAKINI ZILIPE USHURU TAXE RWANDA AUTHORITY REVENUE 35% NA RDC HIVO NA BURUNDI HIVO SIYO ZILIPWE NA WALAYIYA WA INCI YETU ALAFU ZITUMWE VATCAN ITALIE NA BADAYE NJO ZIRUDI ETI WATUSAYIDIYA WA ACE U ESCROTQUERIE C . STE PAS QUATOLIQUE CAS

2
olia @yahoo.Fr 2017-03-08 10:27:15

olia

3
enock bwirayesu 2017-01-31 13:32:20

ESE muvunyi emanwel ibibazo byakarengane twahuye nabyo birenze kubura imiryango bihurirahe nibibazo byibihigwa ngandurarugo abo bantacyo batunenga bataradufashije gukemura amakimbirane mubanyarwanda rero nkekako ubu urwanda ntacyo tutabonye ntidukwiye kugarurirwa amahoro na kiriziya keretse Imana yonyine ndeste nubumwe bwacu abanyarwanda kdi dukwiye kwihesha agaciro ndakeka urumva ntuzasubire kuvuga ibyimyaka tukirera twarabuze ababyeyi baraguye muri zakiriziya nahandi

4
muvunyi Emmanuel 2017-01-23 14:26:21

Ko mutavuze na Mgr.Mwizihirwa Wa Bukavu nawe wazize kwamagana ubwicanyi!

5
Kagina 2017-01-17 23:49:33

Iyo Kiliziya Gtolika ikebura abategetsi ibasaba kuzana amahoro mu gihugu ntabwo iba ikora Politiki, ahubwo iba yubahiriza ijambo ry’Imana. Iyo Kiliziya Gatolika isaba abategetsi kudakandamiza rubanda ntabwo iba yinjiye muri politiki, ahubwo iba ivuga icyo Imana ishaka. Iyo Kiliziya Gatolika isaba abategetsi kwirinda ivangura iryo ariryo ryose ntabwo iba yinjiye muri politiki, ahubwo iba yubahiriza amategeko y’Imana.

Ahubwo byaba bigayitse kubona Kiliziya Gatolika iceceka mu gihe ubutegetsi burimo buhonyora abaturage babwo. Ndetse ubu hari bamwe banenga Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda kuba yicecekeye kandi hari ibibazo by’akarengane gakomeye gakorerwa bamwe mu banyarwanda, urugero: nko kubona abategetsi bamwe babuza abaturage guhinga ibihingwa ngandurarugo birwanya inzara, nko kubona abategetsi bamwe bategeka abaturage kurandura ibihingwa mu mirima yabo ngo ni uko Leta itabishaka, n’ibindi.......n’ibindi.

6
Emmauel 2017-01-10 01:50:16

Bavandimwe rero ndabashishikariza kwiga Bibiliya mwicishije bugufi kandi musenga. none se ni iki kiliziya gatulika yakoze mu myaka yashize 538-1798? (akarengane gakomeye) papa ubwe yabisabiye imbabazi nk’uko twabisomye kuri iki kinyamakuru. ndabingingira gushaka ubusobanuro bw’Ibyahishuwe 13:1-18. (inyamaswa yavuye mu nyanja no mu gitaka) ibyanditswemo bigenda bisohora umunsi ku munsi mu maso yacu. byahanuwe ko kiliziya gatulika izongera igasubirana ubutware yahoranye maze igasubizaho amahame yahoranye arwanya Imana nk’uko bibiliya ibivuga neza. (tugomba kugabanya impaka rero no kuba abarwanashyaka b’amadini ahubwo tukigana ubwitonzi) none se akarengane kakorewe abakristo bahowe iki? ni uko bakurikizaga ijambo ry’Imana kubirutisha amahame y’abantu. none se kiliziya yahinduye ibyo yangije mu ujambo ry’Imana cg iri gukinga ikarito mu maso y’abatagize icyo bitayeho? Ibyah. 14:9-12 "Umuntu naramya ya nyamaswa, agashyirwho ikimenyetso cyayo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, uwo ni we uzamywa ku nzoga ariwo mujinya w’Imana wateguwe udafunguyemo amazi(ibyao by’imperuka)" kandi byahanuwe ko abenshi bazayitangarira ndetse bazanayiramya keretse umuntu wese izina rye ryanditse mu gitabo cy’umwana w’intama watambwe. KUDASOBANUKIRWA KWACU NTABWO KUZATUBERA URWITWAZO NSHUTI. BITEKEREZEHO?

7
NIYIGENA 2017-01-09 02:50:41

Ariko iyo mwirirwa musakuza mwitana bamwana ngo Kiriziya Gatorika nisabire ibihano Abpadiri bayo bahunze bakoze genocide irindi dinicg itorero ryabikoze nirihe abagatorika nibo bayikoze bonyine? ntimukabe injiji bigezaho ntaba Pasteur bayikoze barihanze se? nabo basengeraga muri Gatorikase? mwagiye muvana amatiku aho ahubwo mugashaka umuti watuma dusana ibyangiritse

8
Maneno 2017-01-08 06:16:40

Jean Pierre aravuga ibyo atazi neza. Azashake ibaruwa yanditswe na Musenyeri Thadeyo Nsengiyumva wa Kabgayi yitwa " "Twivugurure tubane mu mahoro / Convertissons-nous pour vivre ensemble dans la paix, yasohotse mu kwezi k’ukuboza 1991, maze ambwire icyo azasanga muri pages 44 ziyigize. Kandi iyo baruwa yakwijwe mu gihugu hose. Kiliziya Gatolika y’u Rwanda na yo yagerageje uko ishoboye guhuza amashyaka ya politiki yari ahanganye ngo yumvikane anashyire mu bikorwa amasezerano ya Arusha, ariko abanyapolitiki ubwabo baranangira. Bahuye mu nama kenshi nashaka kubimenya azajye kubaza muri secretariat ya CEPR. Aravuga ko ngo hari igihe byari bigoye gutandukanya KIliziya na Leta. None se abagatolika b’abanyarwanda si n’abaturage b’u Rwanda nyine? Bahejwe se mu kwinjira muri politiki y’igihugu? Leta se yakora ibinyuranyije n’amategeko y’Imana KIliziya Gatolika igaceceka ngo itivanga muri politiki? Hejuru y’ibyo, Jean Pierre niyibuke ko Kiliziya Gatolika igira Leta yayo yigenga yitwa Vatikani, igira n’abayihagarariye mu bihugu byose ifitanye na byo umubano. Ikibazo kiri hehe? Icyo abantu bakwiye kureka, ni ukutujijisha: Igihugu cyatwitswe n’abanyapolitiki, babikwegeramo amadini, bagira ingwate n’ibitambo abanyarwanda bose, none bamwe barahindukira bakavuga ngo Kiliziya Gatolika yagombaga kubuza uwo muriro kwaka cyangwa kuwuzimya. Ariko ye! Utabusya abwita ubumera. Iyo iza kuba ifite ubushobozi muyitwerera, yari kubanza ikarinda abayobozi bayo bakuru kwicwa urw’agashinyaguro.

9
Umukunzi wanyu 2017-01-07 21:00:43

Ariko wazakoze impuzandengo y’amashuli ya kiliziya gatulika, amavuriro ndetse nibindi bikorwa byabo ko ari byo bibaha ubutwaye ko bihagaze ntacyakorwa mushatse mwatuza mukareka amagambo kiliziya ntawe yatumye kuko abenshi bapfuye nabo nabayo.

10
Tom? 2017-01-07 14:40:16

kiliziya gatorika ni amashuri angahe mu Rwanda? yigisha imico myiza? yigisha neza? havamo abanyarwanda b’ejo babi? amavuriro ya kiliziya babikorera guhangana na leta cg kuyunganira ku bushobozi buke? ibigo by abatishoboye? ibigo by’abasheshe akanguhe? Dear tom ugomba kwiyumvisha ko Kiliziya si umuntu cg abantu, kiliziya ni ukwemera,ni wowe ni ngewe, icyo yemereje imbere ni ivanjili. ntukavangavage ama dossiye, bituma rimwe twibaza icyo ugamije.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza