IGIHE

Iby’ingenzi ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azitabirwa n’abasaga miliyoni icyenda

0 16-05-2024 - saa 16:23, Ntabareshya Jean de Dieu

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yatangaje ko ikomeje kunoza imyiteguro y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko mu rwego rwo kunoza kwitegura amatora hakozwe byinshi birimo guhuza ayo matora, kuvugurura itegeko ngenga rigenga amatora ndetse no gushyiraho iteka rya Perezida rya rigenga amatora.

Yagaragaje ko nyuma yo kuvugurura amategeko na lisiti y’itora yavuguruwe kandi ko mu mibare imaze gukusanywa bigaragara ko hafi miliyoni ebyiri z’urubyiruko ruzatora bwa mbere.

Kugeza ubu abazatora bose bangana na miliyoni 9,5 mu gihe abanyarwanda baba mu mahanga barenga ibihumbi 53, gusa ibikorwa byo kwikosoza kuri lisite birakomeje.

Ni amatora yahujwe, aho Abanyarwanda bazatora umukuru w’Igihugu n’Abadepite 54 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga kuko abandi bazaturuka mu byiciro byihariye.

Abashaka kuba abakandida bigenga bariyongereye

NEC yatangaje ko abifuza kuba abakandida bigenga biyongereye kuko kuri ubu hamaze kwakirwa abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu umunani n’abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite 41.

Kuri ubu bose bari gushaka imikono aho kandidatire zabo zizatangira kwakirwa ku wa 17 Gicurasi 2024 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024, kugira ngo hasuzumwe ko zujuje ibisabwa.

Abo bakandida basabwe kubahiriza amategeko n’amabwiriza no kwirinda icyatuma bamburwa uburenganzira bahabwa.

Ibisabwa ku muntu ushaka kwiyamamaza

Komiseri ushinzwe ibirebana n’Amategeko Mbabazi Judith yagaragaje mu buryo bw’incamake ibisabwa birebana n’amategeko ku myanya itandukanye.

Yagaragaje ko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

Ibyumba by’itora byarabonetse

NEC igaragaza ko hirya no hino mu gihugu hamaze gutegurwa ibyumba by’amatora birenga ibihumbi 17 kuko hifuzwa ko nibura muri buri cyumba hatorera abantu batarenze 500.

Ikindi kijyana n’icyumba cy’itora ni ibikoresho bizaba birimo ari byo by’amasanduku abiri muri buri cyumba; ni ukuvuga izatorerwamo umukuru w’igihugu n’izatorerwamo abadepite.

Kwikosoza kuri Lisiti y’itora birakomeje

Mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko hamaze kugaragara abantu miliyoni 9,5 bazatora, igaragaza ko igikorwa cyo kwikosoza kuri lisiti y’itora hifashishijwe ikoranabuhanga gikomeje.

Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo gufasha abantu kuba bakireba niba bari kuri lisiti y’itora, kwiyimura bitewe n’aho bari ndetse no kwikosoza muri rusange unyuze ku *169#.

Ku bijyanye n’ikoranabuhanga kandi indorerezi nazo zatangiye gusaba kuzakurikirana amatora ndetse kuri ubu byarorohejwe ku buryo abasaba bemererwa bidasabye ko baza mu Rwanda ahubwo byose bikorerwa kuri murandasi.

Gusesa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite

Itegeko nshinga riteganya igihe umutwe w’abadepite useswa kubera impamvu z’amatora, ariko kubera impinduka zabaye zatumye amatora ahuzwa byatumye igihe giteganywa n’amategeko kitarebwaho kubera ko manda yabo yarangiye umwaka ushize.

NEC igaragaza ko mu gihe cy’inzibacyuho itegeko ryerekana ko abadepite bariho mu gihe manda yabo yarangiraga, bakomeza kuyobora kugeza igihe inteko isheshwe ku mpamvu z’amatora.

Bitewe n’uko amatora yahujwe uyu mwaka, gusesa inteko bizashingira kuri manda ya Perezida wa Repubulika igihe izarangirira.

Amatariki y’ingenzi ku matora

NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z’abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko imyiteguro iri kugenda neza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Charles Munyaneza yagaragaje ko bizeye ko amatora azagenda neza
Komiseri Ushinzwe Amategeko muri NEC, yagaragaje ko hari amategeko asabwa ku bijyanye no kwiyamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza