Ibaruwa ifunguye uwari umusirikare Mukuru w’u Bufaransa yandikiye Perezida Hollande

38 13-10-2016 - saa 14:45, Philbert Girinema

Guillaume Ancel wahoze ari Umusirikare Mukuru w’u Bufaransa ku rwego rwa Lieutenant-Colonel by’umwihariko akaba yarakoreraga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida François Hollande, amusaba kugira ubutwari akemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside.

Guillaume yatangiye amwibutsa uko Abafaransa batereranye abaturage b’Aba Harkis mu ntambara yo muri Algeria mu 1961, bakicwa kandi bari babizeyeho ubufasha ari nabo babashoye mu ntambara.

Ibaruwa igaragara mu kinyamakuru Le Monde, Guillaume abwira Perezida Hollande ko asa n’uri gukererwa akwiye kugira icyo akora ku ruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside nubwo mu bababanjirije bose nta wigeze agira uwo muhate wo kubikora.

Guillaume Ancel yari Umusirikare Mukuru w’u Bufaransa ku rwego rwa Lieutenant-Colonel

Agira ati “Mu 1994 ubwo hari hashize imyaka 33 ubwicanyi bw’Abaharkis bubaye, u Bufaransa bwongeye kugira uruhare yaba urwa gisirikare na politiki muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari nayo ya nyuma mu kinyejana cya 20.”

“Kugeza ubu hashize imyaka 22, twebwe abaturage b’u Bufaransa, ntituramenya uruhare igihugu cyacu cyagize muri biriya bikorwa bibi ndetse bikaba n’ibyaha byibasiye inyokomuntu...bitagomba kwirengagizwa.”

“Njyewe wahoze ndi umusirikare ku ipeti rya Lieutenant-Colonel mu ngabo z’u Bufaransa, n’ubu sindabasha gusobanura ukunyuranya hagati y’ibyo abayobozi babwira abaturage bacu ku bikorwa bya kimuntu, n’ukuri ku bikorwa bya gisirikare nakoreye hariya bifitanye isano ya hafi no guha ubufasha abakoraga Jenoside.”

“Mu gihe twashoboraga guhagarika abakoraga Jenoside, twashishikajwe no guhagarika abanzi babo. Mu gihe twashoboraga gutabara abarokotse mu Bisesero, ntitwigeze nibura tunasaba kubatabara. Mu gihe twashoboraga gutambamira abakoze ibyaha, ntitwabikoze ahubwo twabahaye inzira barahunga tunabaha intwaro aho bari mu nkambi z’impunzi.”

“Ko bisa n’aho ari igihe gikwiye cyo kugira icyo utangaza gifatika, uzagira imbaraga zo gutangaza ko Komisiyo y’abanyamateka noneho ihawe ububasha ku nyandiko zose n’ubuhamya kugira ngo bamenyeshe abaturage bagenzi bacu uruhare nyarwo rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi?”

“Uzagira ubutwari bw’uko iri tangazo rizakurikirwa n’ukuri kandi ntitwongere guhangana n’abashakashatsi tuvuga ko inzandiko zihari ariko zidakoreshwa cyangwa ngo zagizwe ibanga mu rwego rwo kurwana ku byemezo biteye isoni n’ikimwaro?”

“Uzagira imbaraga z’uko iyo Komisiyo itazahagararirwa n’umunyapolitiki kuko intego yayo y’ibanze izaba atari ukurengera imitwe ya politiki ibiri y’ingenzi ibanye neza na Guverinoma?”

“Muzatanga ubwisanzure ku Bafaransa ubwabo bicire urubanza ku bijyanye n’ibikorwa byo hanze bagiyemo no ku bikorwa bya gisirikare bikorwa mu izina ry’u Bufaransa?”

“Perezida, duhe amahirwe yo kumenya ibyabaye muri aya mahano tudategereje ko abayagizemo uruhare bakomeza kuducika. Hesha igihugu cyacu ishema niba kirifite kimenye ibyakozwe mu izina ryacyo, cyiheshe icyubahiro kinagihe miliyoni y’inzirakarengane zizeraga u Bufaransa ariko ntitugire icyo tubamarira.”

Perezida François Hollande yasabwe kugira ubutwari akemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Rwakagara Charles 2018-04-12 07:04:07

Birimo biraza kuva uyu musirikare mukuru w’ubufaransa atangiye asaba perezida w’ubufaransa ko yakwemera uruhare ubufaransa bwagize muri jenoside, yakorewe abatutsi mu Rwanda; nk’umusirikare mukuru yateye intambwe ndamureba, yongere atere indi ya kabiri avuge ibyo agasanduka kaba mundege bivuga n’aho karengeye tumenye ibirimo; araba ashatse ubumwe n’ubwiyunge ku Imana n’abantu; azaba yeretse perezida w’ubufaransa inzira azanyuramo avuga uruhare ubufaransa rwagize mu Rwanda muri 1994.

2
Eric 2016-11-27 05:54:13

uyumusirikare nintwari

3
Felico 2016-10-30 11:33:16

Ngewe abantu baransetsa nigute uwari umusirikare kandi ukomeye yemera uruhare bagize hanyuma undI nawe ngo abanyarwanda turitana bamwana, ubushakashatsi burenze bifuza burenze ubuhamya nubuhe? Ahubwo abafaransa bazasabe abanyarwanda twese imbabazi naho ubundi Imana izababaza byinshi

4
kamanzi joseph 2016-10-14 02:27:41

Nibyo birakwiye ko atinyuka akemera kumugaragaro uruhari rwa retaye muri genocide ya korewe abatutsi , arijose ubu France buxagira ngarukaki hanyuma yi cyokemezo?

5
2016-10-14 01:32:19

Iyo nintambwe nziza ateye yo kwemera kuvugasha ukuri byari kuba byiza nka President nawe wabafaransa yumvise urwo ruhare igihugu ayoboye cyagize muri genocide ubundi ONU nayo igashyira ikemera amakosa nayo yakoze,erega ONU ntiyabyemera abafaransa batarabyemera kuko yaba yihamije icyaha kuberako ingabo zayo zari mu Rwanda zari iza bafaransa

6
Habineza 2016-10-13 19:08:53

Guillaume Ancel nk’umusilikare mukuru waje mu Rwanda yoherejwe n’igihugu cye nashyire ahagaragara amarorerwa we ubwe yakoze mu rwanda bayahereho bishinja nka Leta y’ubufransa.Biraba bibaye urugero ati:Nkanjye ubwanjye mw’izina rya Leta ya France nakoze aya marorerwa mu Rwanda.

7
Forgetantoine 2016-10-13 18:53:11

Mu minsi mike ko ari Juppé uzaba Président wa FRANCE?Ibyo u Rwanda rurega France nukuba yaragize uruhari muri Génocide, ntabwo ari uko la France atakijije abantu .So, Uyu Ancel yari Officier Supérieur(Lieutenant Colonel tout de même ).Par conséquent il reconnaît implicitement ko yakoze Génocide.Azagende rero I Rwanda bamucire urubanza, wenda nabandi bazakurikira.

8
sibo Max 2016-10-13 17:35:38

Uyu mutype ndamwemeye
Ahubwo yagombye gufata iya mbere akemera ko ariwe warashe indege afatanyije na Les FAR
Ibindi byo biramenyerewe ntawe utabizi

9
Mishayi 2016-10-13 16:28:01

Njye hari ikintu njya mbona kintera confusion ahari ari nacyo iyi debat yose ishingiyeho: ubundi "Hakagombye kwandikwa ngo uruhare rw ’Abafaransa cg uruhare rwa Leta y’ubufaransa" kuko nkeka ko bitandukanye.ahari. Ibyo aribyo byose kunihakama bizagora kuko hari ibimenyetso gusa ahubwo kuko abazingu bazi ubwenge kandi bubaha abo aribo mbona bazagerageza amaherezo gushyira icyaha kuri Leta y’Ubufaranda y’icyo gihe.naho ubundi iyi debat yazahoraho kugeza tuvuye ku isi.

10
Japhet Rudasingwa 2016-10-13 15:59:42

Baza nabuze umufaransa wali ufite ipeti rya Major witwa Collier wayoboraga ahitwaga Climinologie uko byagenze njye yaramfunze nyuma yigitero kitiliwe le 8.a hali zukwa kabili nzira amafoto yasohotse mu kinyamakuru le Flambeau yali amafoto agaragaza ingabo zabafransa ku rugamba mu Rwanda uyu Major niba akiliho azi byinshi

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza