IGIHE

Harabura iki ngo u Bufaransa bugire ambasaderi mu Rwanda?

13 22-07-2019 - saa 17:34, Ferdinand Maniraguha

Imyaka ibaye ine u Bufaransa budafite ambasaderi ubuhagarariye i Kigali. Uhaheruka ni Michel Flesch wagiye mu 2015, kugeza ubu hakaba hataratangazwa umusimbura.

Kugeza ubu imirimo ya ambasade y’u Bufaransa i Kigali ikurikiranwa na Chargé d’Affaires.

Flesch yagiye umubano w’ibihugu byombi utameze neza, ahanini hashingiwe ku mpamvu za politiki.

Mbere y’uko Ambasaderi Flesch agenda, Leta y’u Bufaransa yari yarahaye u Rwanda izina rishya ry’uwo yifuza ko yayihagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi mu Birwa bya Antilles na Guyane.

Ntiyaje koherezwa mu Rwanda kuko hashize igihe kirenga umwaka rutaramwemeza ajyanwa muri Guinée Équatoriale.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yakiriye mu biro bye Chargé d’Affaires mushya w’u Bufaransa i Kigali, Jérémie Blin baganira ku guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Blin asimbuye Etienne de Souza wari umaze igihe akurikirana ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Amb Nduhungirehe, imubaza impamvu u Bufaransa bukomeje kohereza ba Chargé d’Affaires, aho kuzana ambasaderi mushya.

Yagize ati “Igihe nikigera Abafaransa bazamushyiraho, natwe tukaba twiteguya kuzasuzuma ubwo busabe ariko ubu umubano umeze neza. Bivuze ko ibyabaye mu bihe byashize atari byo bizaba ubu.”

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye uba mubi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rushinja icyo gihugu uruhare mu gufasha Leta yakoze Jenoside, u Bufaransa nabwo bugashinja bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda guhanura indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana.

Umubano watangiye kuba mwiza mu 2017 ubwo Emmanuel Macron yatorerwaga kuyobora u Bufaransa, akazana impinduka mu bubanyi n’amahanga.

Umwaka ushize, ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwahagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.

Muri Mata uyu mwaka kandi Perezida Macron yashyizeho itsinda ry’inzobere rishinzwe gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IGIHE yabajije Nduhungirehe niba u Rwanda atari rwo rwaba rwanga kwemeza ba ambasaderi b’u Bufaransa, maze abihakana yivuye inyuma.

Yavuze ko nta muntu n’umwe u Bufaransa bwigeze bwohereza vuba aha busaba ko u Rwanda rwamwemeza nka ambasaderi ngo rumwange.

Ati “Oya ntawe twigeze twanga rwose. Ibyo ntabwo ari byo ntawe twigeze twanga. Ntawe bigeze bohereza. Na Perezida Macron yarabivuze umwaka ushize ko ubu turimo duteza imbere umubano kugira ngo ugaruke mu nzira nziza, ko igihe nikigera bazohereza ambasaderi.”

Yakomeje agira ati “Ambasaderi ni u Bufaransa bumushyiraho si u Rwanda rumushyiraho. U Bufaransa igihe cyose buzamushyiraho tuziga kuri ubwo busabe.”

Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa utangirira mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge.

Mu kwezi gushize Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément , AFD), yaje mu Rwanda yizeza gukomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere. Umuyobozi w’icyo kigo yahaherukaga mu 1992.

Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015.

Perezida Kagame (ibumoso) na Perezida Macron muri Gicurasi 2018
Chargé d’Affaires mushya w’u Bufaransa i Kigali Jérémie Blin yaganiriye na Amb Olivier Nduhungirehe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Bizimana 2019-07-23 11:35:24

Ngo haraburiki? "Ishusho y’umuntu siwe muntu, Umuntu n’ubumuntu".

2
Gaga 2019-07-23 03:49:18

Unwana wanjye iyo muhaye amata akayamena simwongera andi. Ategereza ko hazagers ikindi gihe cyo kunywa amata. Mbikora kuko mbona bigabanya akanyaro ( umugani w’ abarundi) kandi tutagiye mu nduru.

3
kagabo 2019-07-23 03:01:05

Ahubwo kubera icyo bita réciprocité, France nayo yashoboraga kwanga ambassadeue woherejwe n’u Rwanda ariko ntiyabikoze. Igitangaza ni ko abantu bibanda ku ruhare rwa France mu Rwanda bakibagirwa UK;USA,Canada ,Israel,Uganda ...

4
Mabano 2019-07-23 02:10:51

Umukino uzarangi umwe muri ibyo bibiri ahiritse undi. Umwe ntiyigeze yanga ambassedeur undi yaramwanze ubwo muba mwibazako nta mateka tuzi?

5
Gipfizi 2019-07-23 01:57:14

Arega ubufaransa ntabwo ari igihugu gishobora kwinginga u Rwanda: ibyo tujye tubimenya kdi tureke no kwihagararaho mu bidashoboka.

6
Gipfizi 2019-07-23 01:57:12

Arega ubufaransa ntabwo ari igihugu gishobora kwinginga u Rwanda: ibyo tujye tubimenya kdi tureke no kwihagararaho mu bidashoboka.

7
Umusaza 2019-07-23 01:33:58

@Gahiga uRwanda rwanze uwari woherejwe muri 2015 Kandi ntirubihakana. Buried gihugu cyemerewe kwiga Ku mukandida amassadeur kikamwemera cg kikamwanga. Nta kosa rero u Rwanda rwakoze ryo kwanga uriya. Icyo Nduhungirehe yavuze ko muri iyo myaka ntawe twanze ndumva ntacyo wabinenga.

8
kara 2019-07-23 01:15:33

Urumva nyene Urwanda rwisubiyeho rukomye amashi.

9
B. Ismael 2019-07-22 23:18:40

ubusanzwe hagomba kubaho inyungu bwite igihugu cyumva gifite mu kindi gihugu kugira cyohereze ugihagararira nka ambassadeur. ntabwo rero ubufaransa buriyumvamo ko inyungu yarwo nkigihuhu zari zagerwaho. dukosore uvuga ko u rwanda kuba rutaremeje ambassador waje mbere ko ariyo mpamvu nabndi france yashaka kohereza rwabanga sibyo? iyo igihugu gihawe umuntu nacyo kibanza kumwigaho, uko yabayeho, imyitwarire, nibindi byinshi. kuko mujye mumenya ko uwo munu abaje guhararira igihugu cye. kandi mwibuke ko anahabwa icyubahiro nuburenganzira budasanzwe mu kazi ke./ immunity diplomatic./ mutegereze rero france ifate umwanzuro kandi nu rwanda nkigihugu gifite uburenganzira busesuye nongere nti busesuye kumwemeza cg kumwanga hagashakwa undi. ntabwo mushikiwabo yagiye kuzana igifaransa mu rwanda kuko ntaho cyagiye. kirahari ntanaho kizajya.

10
Marcelline 2019-07-22 23:08:50

Bazashyira bamwohereze ndabona batangiye no kuvugurura umubano wabo n’u Burundi. U Rwanda rugomba kuba rufite ikibazo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda! Nagiraga ngo IGIHE muri bukomoze ku bindi bihugu nabyo bidafite ba ambasaderi mu Rwanda kandi barahahoze! Muri ibyo twavuga nka Kenya, Afurika y’epfo n’Ubudage.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza