Guillaume Ancel yavuze abo atekereza bahanuye indege ya Habyarimana bagahisha n’agasanduku k’umukara

8 6-04-2018 - saa 07:45, Karirima A. Ngarambe, Rabbi Malo Umucunguzi

Uwahoze ari umusirikare w’u Bufaransa mu ngabo zari muri Opération Turquoise mu Rwanda, yunze mu ry’abahamya ko abahanuye indege ya Habyarimana bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’abasirikare ba leta yariho.

Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari kumwe n’uw’u Burundi Cyprien Ntaryamira ku wa 6 Mata 1994 mbere y’uko Jenoside itangira, ryakunze kuvugwa kwinshi ndetse rikorwaho na raporo zitandukanye, n’ubu abacamanza b’u Bufaransa bakigerageza gushakisha uwayihanuye n’ubwo bivugwa kenshi ko bwigiza nkana.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Guillaume Ancel wahoze ari Lieutenant Colonel mu Ngabo z’u Bufaransa, yagarutse byimbitse ku butumwa yagiriye mu Rwanda muri Operation Turquoise guhera ku wa 22 Kamena 1994 igahera mu gice cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Nubwo ubu butumwa bwari bwahawe inshingano yo kurengera abicwaga, Guillaume Ancel agaragaza bari bafite n’inshingano yo kugumisha ku butegetsi ubuyobozi bwakoraga Jenoside, ku buryo ngo bari baniteguye “guhangana n’abasirikare ba FPR”, akavuga ko bitumvikana uburyo abantu bari abicanyi, ariko u Bufaransa bugakomeza kubatera inkunga.

Yakomeje agira ati “Ibyo ni nabyo biteza ikibazo. Ntabwo uba ugomba kurengera umunyabyaha, bitabaye ibyo uhita uba umunyacyaha. Zone Turqouise yari igamije kubuza ingabo za FPR kurangiza gusenya ibirindiro by’abajenosideri. Habayeho kudebekera abakoraga Jenoside hanabaho gushidikanya ku kubambura intwaro. »

Uretse ibyo ngo habayeho kubareka bagahunga nyuma yo kwica abatutsi, hiyongeraho ko banabahaye intwaro ubwo bari bageze mu nkambi bahungiragamo nyuma yo gutsindwa.

Ku kibazo cy’uwahanuye indege ya Habyarimana, Ancel yavuze ko adafite amakuru yuzuye kuko yari ataragera mu Rwanda ariko agenda yifashisha raporo y’impuguke zari zashyizweho n’ubutabera bw’u Bufaransa, yasohotse mu 2012.

Iyo raporo yakozwe n’impuguke zirimo Marc Trévidic, Guillaume Ancel avuga ko yanyuzwe n’uko iteye ariko icyamutunguye ari uko nta mwanzuro urimo kuko ntawe yatunze agatoki, agaruka cyane bisasu byakoreshejwe bya SAM 16.

Yavuze ko ibyo bisasu byo muri icyo gihe byashoboraga kuboneka nko ku
bihumbi 100 by’amadolari, ku buryo kumenya ubwoko bwabyo bidahagije ngo uhite umenya aho byakomotse kuko kubibona bitari bigoye.

Yagize ati “Tuzi ko byari SAM 16, ariko igikomeye ni uburyo bwo kuzirasamo, kuko bitewe n’uko hari nijoro, biba bigoye gupima neza intera irimo kugira ngo uhamye. Haba harimo intera ngufi nibura hagati y’iminota ibiri n’itatu. Bari ahantu hafi kandi barinzwe neza kuko ntabwo bigeze bababona. Bari abahanga cyane. Barashe baturutse mu kigo cya gisirikare cy’aba Paracommando b’u Rwanda."

Yahamije ko nta gushindikanya gukwiye kubaho ku hantu umuntu warashe yari aherereye, kuko iyo umuntu arashe nijoro ibishashi bya missile bishobora kugaragara kugeza muri metero 100, ku buryo kuba nta muntu wabonye abarashe, ari uko bari mu kigo.

Nk’umuhanga mu gukoresha missiles, Ancel avuga ko bisaba nibura iminsi ngo ahazarasirwa hatunganywe cyane iyo bikorwa mu bwiru. Ngo ni nako byagenze ku kurasa indege ya Habyarimana kuko ababikoze nta bimenyetso bigeze basiga inyuma.

Yakomeje agira ati “Kuri njye urujijo rwo kwibaza abarashe indege ntirubaho, barashe baturutse mu kigo cyabo. Hari mu kigo cy’abahezanguni b’abahutu."

Ngo nta wundi muntu atekereza wabikoze, yaba FPR cyangwa undi uwo ari we wese nk’uko hamwe bivugwa.

Yavuze ko guhanura indege ya Habyarimana, uburyo byakozwemo bigaragaza ko byari byarateguwe kandi bikitozwa inshuro nyinshi, ndetse ikigaragara ari uko “Abafaransa bafashije muri iyo myitozo”.

Guillaume Ancel yunze mu ry’abahamya ko abahanuye indege ya Habyarimana bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’abasirikare ba leta yariho

Agasanduku k’umukara kajyanwe na nde?

Guillaume Ancel avuga ko mu mezi yakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Mata 1994, hagiye habaho gusesengura bagendeye ku cyerekezo cya missile kugeza kuri raporo yo mu 2012, ariko ako gasanduku k’umukara kaba kabitse amakuru yose y’indege atereza ko ari Abafaransa batumye kabura.

Yakomeje agira ati “Kubera ko indege imaze kugwa bahawe itegeko, hari umwe mu basirikare ubu ni General mu Ngabo z’u Bufaransa arahita yimenya, wari uhari. Mu bigaragara ni nawe warigishije agasanduku k’umukara."

"Si ukuvuga ko bigaragaza ko Abafaransa bari inyuma y’icyo gitero, ahubwo byerekana ko bakoze ibishoka byose kugira ngo basibanganye ibimenyetso. Ikindi ni uko mu byumweru byakurikiye, ubuyobozi bw’inzego z’iperereza z’u Bufaransa bwashyize ahagaragara ifoto y’ibisasu bibiri bya SAM16, bifite nimero zijya guhura n’izari mu bubiko bwa FPR. "

Ni ibintu Ancel avuga ko byafatwa nk’umugambi wari ugamije kuyobya uburari, cyane ko muri icyo gihe ibisasu bya SAM 16 byashoboraga gutungwa n’umuntu wese wabasha kubyigurira.

Guillaume Ancel mu kiganiro hamwe n'Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habimana J Baptiste 2018-04-29 00:23:43

Kuki Baretse Abatutsi Bagapfa None,bo Babona Ko Batazapfa.None Baratanga Ubuhamya Bwi Byabaye Impitagihe

2
Ntareyakanwa 2018-04-09 10:38:23

Nanjye ndi impuguke mu bijyanye n’ibisasu bihanura indege ( missile), nanjye ndashaka kuzareba aho byarasiwe nkagira icyo ntangaza kdi birakwiye ko natwe abanyarwanda tugaragaza ubuhanga bwacu kuko ntituri abaswa. ariko buriya ubwo ndi umunyarwanda wasanga ntawuzabiha agaciro bibaza ngo ni inde,wahe,mwene nde, yabyizehe, afite impamyabushobozi yihe,yakuyehe etc.. nyamara nubwenge karemano burakora kdi bugatanga umusaruro.

3
Seramunda Jacques 2018-04-08 03:38:28

Aliko iliya ndege niyo yambere yali ihanuwe bihuliyehe se nabatutsi bamazweho imihoro yaguzwe nimiheto babiguze kubera indege cg Habyalimana yatoje interahamwe aziko azahanurwa noneho zikamuhorera mwijijisha diiiiiiiiii umuliro urabategereje

4
aimable 2018-04-07 05:44:35

Banyarwanda 1994 yar’imeruka kbs. Thank God some of us survived bcoz of acts of courage of others...nabo mubibuke

5
seka 2018-04-06 16:21:19

sinari nzi ko hari abazungu badakunda igihugu cyabo. Ariko uyu Ancel we ubanza aba anishakira agafranga

6
kiki 2018-04-06 09:24:59

ibyo uyu mugabo avuga sinjya mbyemera na gato

7
AMACO YINDA 2018-04-06 05:11:10

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh harya ikigo cyibamo abasirikare bangahe??? kuburyo gikorerwamo kurasa missiles maze abasirikare bose bari mukigo bakaryumaho bose!!!! imyaka 24 irashize!!!!! hanyuma ati abafaransa bari bashyigikiye reta y’abicanyi maze bica perezida wabo bicanyi n’abapirote ba bafaransa hhhhhhhhh!!!!!

8
GILBERT 2018-04-06 02:03:51

umusirikare nkuyu wo kurwego rwohejuru aba azi ibyo avuga kandi rwose nigeze kubivugako nange mfite umuntu tujya tuganira wahoze mugabo zo kwa Habyarimana ndetse wabaga ikanombe yambwiyeko bitashobokako inkotanyi zari buhanure iriya ndege bitewe na position bayirasiyemo bityo rero yaje kumbwirako ntakabuza indege yahanuwe nabasirikare bari bafite ibirindiro kwa HABYARIMANA . Uzamukenera ngo amuhe ubwo buhamya azambwire mumwereke kuko yambwiyeko nawe ubuhamya yabutanga ntakibazo

Kwamamaza