IGIHE

Faki Mahamat yashimye imikoranire ye na Perezida Kagame muri AU

0 10-02-2019 - saa 16:11, Ferdinand Maniraguha

Tariki 30 Mutarama 2018 ubwo Perezida Kagame yahabwaga inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat, yari amaze amezi icyenda atorewe kuyobora Komisiyo y’uwo muryango.

Bombi basa n’abaje mu gihe AU yasaga n’isinziriye nkuko umwe mu bigeze kuyiyobora wari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yigeze kubivuga ko uwo muryango umeze nk’ahantu ‘abantu baza kuruhukira’.

Akiza ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU, Mahamat yinubiye uburyo hatorwa imyanzuro myinshi ariko ishyirwa mu bikorwa rikaba mike.

Mahamat na Perezida Kagame basanze hashize imyaka ine abakuru b’ibihugu bya AU bemeje icyerekezo cy’uwo muryango cy’imyaka 50 ariko nta nzira igaragara y’uburyo kizashyirwa mu bikorwa.

Mu 2016 nibwo Kagame yahawe kuyobora itsinda ry’inzobere zagombaga kwerekana ibigomba kuvugururwa muri AU. N’ubu amavugururwa aracyaganirwaho ariko iby’ibanze byarakozwe birimo no guhindura imikorere ya Komisiyo Mahamat ahagarariye.

Mu mwaka bamaranye bayoboye AU, Mahamat yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere yagaragaje n’ibitekerezo bye bidatezuka mu guteza imbere Afurika.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nyakubahwa Perezida, muvandimwe Paul Kagame ndifuza kwerekana uburyo nishimiye gukorana nawe ubwo wari uyoboye. Imiyoborere yawe idasanzwe ihuye no kureba imbere no kudatsimburwa ufite.”

Yakomeje agira ati “Umwaka ushize, ni umwaka twese twahurijemo imbaraga ngo dukorere umugabane, ni umwe mu yaranzwe n’amasomo y’ingirakamaro. Ku bw’ibi byose, ndagushimiye cyane ku bwo kuyobora umuryango.”

Mahamat w’imyaka 58, ku buyobozi bwe na Perezida Kagame nibwo hasinywe amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yari amaze imyaka isaga 30 yarananiranye aho ibihugu 44 byayasinyiye i Kigali muri Werurwe 2018.

Ni ikintu gikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyerecyezo 2063, gisaba ko umugabane wishakamo ubushobozi bw’ubufatanye, iterambere no kwibeshaho.

Muri uyu mwaka ushize kandi nibwo bivuye muri raporo y’amavugurura, hemejwe ko buri gihugu mu bigize AU gitanga 0.2% by’umusoro ku bituruka mu mahanga agamije gushyikira ibikorwa by’uwo muryango ugatandukana burundu n’inkunga z’amahanga.

Mahamat yinjiye mu buyobozi bwa AU hari ibibazo by’umutekano muke mu bihugu byinshi bya Afurika mu gihe abakuru b’ibihugu bari bariyemeje ko mu 2020 nta mbunda zigomba kuba zikivuga ku mugabane by’umwihariko mu bihugu byari byisabiwe n’intambara nka Sudani y’Epfo, Somalia, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Centrafrique, u Burundi, Guinea Bissau na Libya.

Mahamat ni we byari ku mutwe kuko manda ye y’imyaka ine izarangira 2021.

Afatanyije na Perezida Kagame mu miyoborere, umwaka ushize hamuritswe ikigega cy’amahoro kigamije gushaka inkunga yo kugarura amahoro ahari imvururu n’intambara muri Afurika hatabayeho gutegereza inkunga z’amahanga.

Moussa Faki Mahamat yashimiye Perezida Kagame bakoranye ku buyobozi bwa AU
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza