IGIHE

Bite bya Green Party nyuma yo kugera mu Nteko?

5 15-01-2019 - saa 07:35, HABIMANA James

Ishyaka Democratic Green Party ritangaza ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi bitavuze ko abantu bafata intebe ngo bazikubite hasi ahubwo ko ibitekerezo bishobora gutangwa mu buryo bw’amahoro.

Hirya no hino ku Isi, mu Nteko zishinga amategeko usanga abadepite bari mu mashyaka atandukanye, bafatana mu mashati kubera ko hari ibyo batumvikanyeho.

Ingero zitari kure ni nko muri Afurika y’Epfo aho abadepite bo mu ishyaka rya Julius Marema n’iriri ku butegetsi, bafatana mu mashati bagakubitana intebe kubera kutavugwa rumwe.

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda naho abadepite barimo uwahoze ari umuhanzi Bob Wine baherutse kurwanira mu nteko.

Mu 2018, amashyaka abiri ataravugaga rumwe na leta mu Rwanda, Democratic Green Party rya Dr Frank Habineza na PS – Imberakuri rya Mukabunani Christine yinjiye mu Nteko ku nshuro ya mbere.

Dr Habineza yabwiye IGIHE ko abantu bagomba gutanga ibitekerezo batarwana cyangwa ngo bakubitane intebe kubera ko hari ibyo batumvikanyeho.

Ati “Icyo nabwira abantu ni uko tutagomba gutanga ibitekerezo turwana, tugomba kubitanga mu buryo bwemewe n’amategeko, twe nka Green Party ntabwo turwana, yego ntabwo tuvuga rumwe n’ubutegetsi ariko ntabwo turwanya ubutegetsi, ni ukuvuga ngo ibiterekerezo byacu ni ukugira ngo tubigaragaze.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tuzakorana n’abandi barwana ngo tujye mu mihanda cyangwa dukubite intebe hasi, oya, ahubwo tuzabitanga mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyo dushoboye gukemura tuzabikemura, ubu kandi dufite uburenganzira bwatanga igitekerezo ikintu kikaba cyahinduka tudasabye abandi ngo babikemure, mbere byasabaga ko dutuma ariko ubu nshobora nanjye kubyikorera.”

U Rwanda rukwiye kwigirwaho

Umwarimu wigisha politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan, aheretutse kubwira IGIHE ko u Rwanda rwabereye isomo ibindi bihugu bya Afurika aho gusaranganya ubutegetsi bikigoranye.

Ati “Muri make ibi nibyo bita demokarasi kandi bikaba intambwe ikomeye mu mateka y’u Rwanda ndetse no muri Afurika. Bivuze ko gusaranganya ubutegetsi mu bihugu bya Afurika bikunze kuba ikibazo gikomeye aho usanga abandika cyangwa abavuga ko mu Rwanda nta demokarasi, noneho ibyo bandika ndizera ko bigaragaye.”

Dr Buchanan yavuze ko amatora y’abadepite aherutse agaragaza neza ko abanyarwanda bamaze kugira imyumvire yo hejuru.

Inzobere muri politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, Dr Kayumba Christophe, yavuze ko ari amateka kuba bwa mbere hafi amashyaka yose yemewe mu Rwanda ari mu Nteko.

Green Party na PS Imberakuri ni amashyaka yanyuze mu bibazo bitandukanye ariko akomeza guhanyanyaza.

Kayumba asanga kuba yarageze ku byo yifuzaga ari ikimenyetso cy’uko kwihangana muri politiki bitanga umusaruro.

Ati “Bivuze ko kwihangana muri politiki bitanga umusaruro kuko PS-Imberakuri yaragerageje mu 2013 biranga none birakunze. Na Green Party yanyuze mu bibazo byinshi ariko none iratsinze.”

Mu rugendo ruganisha aya mashyaka mu nteko, yakunze gusezeranya abaturage kuzabakemurira ibibazo bidakunze kugaragazwa n’andi nko kubakuriraho imwe mu misoro, kongeza imishahara n’ibindi.

Dr Frank Habineza yatangaje ko kurwanya mu Nteko yo mu Rwanda bitazigera bibaho kabone n'iyo hari ibintu bitaba byumvikanyweho
Abadepite muri Uganda bafatana mu mashati bakarwana kubera ibyo batumvikanyeho
Depite Habineza Frank yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sadiki 2019-01-15 13:27:15

Frank we! Nugira icyo ukora kuriyi misoro y’umurengera iri mururu Rwanda ikagabanuka, na Prezida uzamuba! Kuko iki nikimwe mubibazo by’ingutu bibangamiye abanyarwanda. Gusa ikibabaje kurusha ibindi niko iki kibazo cyazanywe n’abayobozi bitorewe n’abanyarwanda nyamara aribo bagakwiye kuturengera.

2
Gisa 2019-01-15 10:15:52

Ariko namwe nimugasebye ibindi bihugu kbs Uganda numuturanyi Kandi kirazira gusebya umuvandimwe kbs mubisubiremo ntabwo ari byiza

3
Barakati 2019-01-15 05:25:36

Nuko bizajya birangirira mukwamagana gusa bidafite icyo bihindura naho imisoro iri gusabwa ntijyanye n’ubuzima bukakaye abanyarwanda benshi bahanganye nabwo muri ibi bihe. Wgirango nukunyaga nka cya gitutsi ngo kanyagwe. RDB mumyaka yashize yakanguriye abana barangizaga ayisumbuye gufungura company ngo bazabe ba rwiyemeza mirimo, ibereka ko ari ibintu byoroshye gufunguza iranabafasha, ariko ibahisha ikibyihishe inyuma kuko ntamategeko yaberetse, icyo gihe yababwiragako nyuma bazasaba TIN number nibakenera gusora, abanyeshuri barangije kwiga abenshi ntibabona akazi babura n’igishoro ngo bikorere, bamwe bigira mubyaro barituramira, naho ntibamenyeko Rwanda revenue yafashe byabipapuro numero zabyo ikazihindura TIN number igatangira kubabarira Hahhhhhhh bashidutse amakuru agera kuri buri wese ko buri mwaka kuva aho yagiriye kuri RDB awubarira ibihumbi ijana kuko ngo ntibamenyesheje ko batungutse!!!! Bungukaga se hari uwigeze afungura igikorwa??? Rwanda Revenue se ibyo bipapuro nibwo buryo igira bwonyine bwo kumenya niba umuntu akora cyangwa adakora???? Ubworero noneho sasa ngo gufungisha icyo kintu nukubanza ukishyura ayo mamiliyoni bagushinja nako ngo amategeko agushinja, warangiza ukiruka imisozi utumagizwa ibyangombwa ngo byuko izina wafubguye ntaho rikorera, niba ari muri polisi, niba ngo ari muturere no mumirenge? ntimubaze ako kavuyo!!!! Hahhhhh ahubwo se izo miliyoni abo bazishinja ni bantu ki? Niho hahandi umuntu aba ari kuburara akabihima akabyima amatwi waba utunze umurima ugize imana ukabona uwugura bakakwima ibyangombwa, IBI NABYO NI IHOHOTERWA rishyigikiwe n’amategeko. Murakoze.

4
HHAHAHA 2019-01-15 02:37:53

Ariko uyu ngo ni Dr. Ismael Buchanan iyo doctorat yayikuyehe koko. Umuntu utanga ibitekerezo gusa bigendeye kubufana bwe cg amarangamutima ubwo yize he? Keretse niba ari byabindi bya Evode byo gushyira ubwonko mugifu! Naho ubundi aba Doctors nkaba niba aribo bari mu Rwanda, Mutegereze gato nibindi bizaza mba ndiga nkomokomo. Keretse nanone niba ari Doctor mugucinya inkoro nabyo bya makinga sense!

5
mujyambere 2019-01-15 01:43:55

imisoro kumitungo itimukanwa yatubereye ikibazo cyingorabahizi, nibikomeza nkunko bimeze u Rda n’abanya Rda sinzi ejo hazaza uko tuzaba duhagaze, ubwo abasaza n’abakecuru bazasanga babana bo mumihanda bibanire muri za ruhurura. gutanga imisora ndabyemera pe,ariko haraho bigera inzego zibishinzwe zigakabya. abaturage benshi bimaze kutugiraho ingaruka mbi pe. muzaperereze muzasanga abanya rda benshi ibyemezo bibafatirwa kubijyanye n’imisoro ikakaye bitabashimisha ariko bakabura uruvugiro ngo badahondwa inkonji nababifitemo inyungu

Kwamamaza