AU yohereje indorerezi 30 mu matora y’Abadepite mu Rwanda

0 29-08-2018 - saa 08:02, Cyprien Niyomwungeri

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yemeje ko uyu muryango wohereza indorerezi 30 mu matora y’Abadepite mu Rwanda ateganyijwe kuwa 2 kugeza kuwa 4 Nzeri 2018.

Izi ndorerezi ziyobowe na Aichatou Mindaoudou Souleymane, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Niger, zizasoza ubutumwa bwazo kuwa 8 Nzeri 2018.

Itangazo rya AU risobanura ko intego zazo ari ugutanga amakuru y’ukuri, kandi atabogamye ku isesengura zakoze ku migendekere myiza y’amatora y’Abadepite, zireba ko yujuje ibisabwa ku rwego rw’akarere, umugabane n’Isi muri rusange.

Hari ugutanga ibyifuzo njyanama ku migendekere myiza y’amatora y’ubutaha hashingiwe ku busesenguzi bwazo n’ibyo zabonye no kugaragaza ko AU ishyigikiye demokarasi, amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza.

Muri Nyakanga, itsinda rivuye muri AU, ryari rihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Demokarasi no gutanga Ubufasha mu by’Amatora muri AU, Guy Cyrille Tapoko, ryari mu Rwanda.

Ryarebaga uko amatora y’Abadepite ateguwe bigendanye n’indangagaciro za AU mu bijyanye na demokarasi, amatora n’imiyoberere myiza.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika, yatsinzwe na Perezida Kagame, indorerezi za AU zashimye uko yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko indorerezi z’amatora zigera ku 2000 zitegerejwe mu matora y’Abadepite. Iyi komisiyo iherutse gutangaza ko imaze kwakira indorerezi 603 zisaba kwitabira amatora.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-depite byatangiye ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora ku myanya y’abadepite 53 ihatanirwa n’imitwe ya politiki n’abakandida bigenga azaba ku wa 2 Nzeri mu mahanga no ku wa 3 Nzeri 2018 imbere mu gihugu.

Ayo mu byiciro byihariye azaba ku wa 4 Nzeri 2018. Biteganyijwe ko nibura abasaga miliyoni zirindwi bazitabira amatora y’Abadepite.

Indorerezi za AU zanitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye umwaka ushize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza