Amb.Kavaruganda yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Australia

6 25-11-2016 - saa 08:19, Uwishyaka Jean Louis

Ambasaderi Guillaume Kavaruganda yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Australia, aho azaba afite icyicaro muri Singapore.

Izi mpapuro Ambasaderi Kavaruganda yazishyikirije intumwa nkuru y’iki gihugu Sir Peter Cosgrove, ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo, mu biro bye biherereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu Canberra.

Ambasaderi Kavaruganda yari aherekejwe n’umugore we ndetse n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi Ambasade, Lucas Murenzi, nkuko The New Times ibitangaza.

Mu biganiro byabereye mu muhezo bagiranye nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Kavaruganda yagejeje kuri uyu muyobozi intashyo za Perezida Kagame ndetse banaganira ku buryo barushaho kwagura no guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibi bihugu, binyuze mu guteza imbere ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n’ibindi.

U Rwanda rwohereza muri Australia cyane ikawa n’icyayi ndetse rukaba rukomeje no gufungurira amarembo amasosiyete atandukanye yo muri iki gihugu akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iziteza imbere umusaruro mu by’ubuhinzi, ikoranabuhanga yifuza kuba yakorera imirimo yayo mu Rwanda.

U Rwanda na Australia kandi bifitanye ubufatanye bukomeye mu bijyanye n’uburezi, aho mu myaka myinshi ishize, abanyarwanda benshi bahabwa buruse zo kujya kwiga mu makaminuza yo muri iki gihugu.

Kugeza ubu, muri iki gihugu habarirwa abanyarwanda basaga 3000, mu gihe buri mwaka ba mukerarugendo bo muri Australia basura u Rwanda baje kwirebera ibyiza nyaburanga.

Amb. Kavaruganda, asimbuye kuri uyu mwanya Ambasaderi Dr Charles Muligande, wari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu, afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani.

Ambasaderi Kavaruganda ashyikiriza Sir Peter Cosgrove impapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Australia
Ambasaderi Kavaruganda yari aherekejwe n'umufasha we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
emmandemezo 2016-11-28 07:28:54

Biranejeje cyane ko umuibano wacu nk’abanyarwanda waguka buri munsi. ahari amahoro haragendwa, ahari ubuzima bwiza hashakirwa ubuzima

2
chris 2016-11-26 13:04:52

Kunama ni geste de respect . Iyaba mwari muzi uwo kuvuga . Un homme fort et intelligent a jamais .

3
Gasabo 2016-11-26 01:48:00

Umucinyankoro.com . Mubazungu ntawunamira undi kuko iyo ni politique ishaje ya cyami nubukoroni. Nde Ndebera uwo ngo ni Ambassadeur utihesha agaciro. Ndikagame nahita mwirukana ataratangira imirimo.

4
Ukuri kwaka 2016-11-25 17:15:10

Slave mentality...kwunamira GG!

5
Daily Dose 2016-11-25 07:03:04

Ariko ibi byo kwunamira abakuru b"ibihugu iyo ba Ambassaderi batanga impapuro byaje bite ? Hari ukundi wagaragaza icyubahiro utagombye gukubita umutwe hasi. Mbona bigayitse ku gihugu cyigenga, keep your head up ntibizakubuza kugira umubano mwiza n’icyo gihugu.

Kwamamaza