IGIHE

Amashyaka mashya mu Nteko: Bivuze iki kuri politiki y’u Rwanda?

27 6-09-2018 - saa 09:39, Ferdinand Maniraguha

Imyaka icumi yari ihagije ngo Dr Frank Habineza n’ishyaka rye Democratic Green Party of Rwanda babone imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni imyaka icumi yo kwihangana no guhatana, imyaka Habineza yahunzemo, yashatse kwiyamamaza akabona ibyangombwa igihe cyamurangiranye, yaburanye na Leta ikamutsinda, akiyamamariza kuba perezida agatsindwa, agashaka kuva muri politiki bikanga, akagwatiriza imitungo ye kugeza ageze kucyo yifuzaga.

Ni urugendo rujya gusa gato n’urwa Mukabunani Christine n’ishyaka rye PS Imberakuri.

Mukabunani yahawe ishyaka mu minsi yaryo mibi, ririmo ibice bibiri kandi rimaze imyaka ibiri gusa rivutse; ni ishyaka yatorewe kuyobora konti za banki zigasigara mu ntoki z’uwarishinze, ryiyamamaje mu 2013 rigatsindwa, ryatunguranye kuko ritaherukaga kugaragara cyane.

Ni amateka akomeye kuri ayo mashyaka abiri yabonye imyanya ine mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko bikaba amateka y’umwihariko k’u Rwanda rugize ishyaka rya mbere mu Nteko ryemera ko ritavuga rumwe na Leta.

Ibyegeranyo bitandukanye by’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, igika kitajyaga kibura muri raporo zayo ni inigwa ry’urubuga rwa politiki mu Rwanda kubera ko abatavuga rumwe na Leta nta myanya ifata ibyemezo bagaragaramo.

Impuguke zihamya ko ibi birerekana ko ibyo bavuga ataribyo.

Ni intambwe ikomeye muri Demokarasi

Umwarimu wigisha politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rubereye isomo ibindi bihugu bya Afurika aho gusaranganya ubutegetsi bikigoranye.

Yagize ati “Muri make ibi nibyo bita demokarasi kandi bikaba intambwe ikomeye mu mateka y’u Rwanda ndetse no muri Afurika. Bivuze ko gusaranganya ubutegetsi mu bihugu bya Afurika bikunze kuba ikibazo gikomeye aho usanga abandika cyangwa abavuga ko mu Rwanda nta demokarasi, noneho ibyo bandika ndizera ko bigaragaye.”

Dr Buchanan yavuze ko amatora y’abadepite aherutse agaragaza neza ko abanyarwanda bamaze kugira imyumvire yo hejuru.

Inzobere muri politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, Dr Kayumba Christophe, yavuze ko ari amateka kuba bwa mbere hafi amashyaka yose yemewe mu Rwanda agiye guhagararirwa mu Nteko.

Green Party na PS Imberakuri ni amashyaka yanyuze mu bibazo bitandukanye ariko akomeza guhanyanyaza.

Kayumba asanga kuba yageze kubyo yifuzaga nacyo ari ikimenyetso cy’uko kwihangana muri politiki bitanga umusaruro.

Ati “Bivuze ko kwihangana muri politiki bitanga umusaruro kuko PS-Imberakuri yaragerageje mu 2013 biranga none birakunze. Na Green Party yanyuze mu bibazo byinshi ariko none iratsinze.”

Nta mpinduka mu mikorere y’Inteko

Aya mashyaka mashya yinjiye mu Nteko, yiyamamaza yagaragaje imigabo n’imigambi itandukanye, igamije guteza imbere abaturage.

Ahanini kuba barasezeranyaga abaturage kuzabakemurira ibibazo bidakunze kugaragazwa n’andi mashyaka nko kubakuriraho imwe mu misoro, kongeza imishara n’ibindi, biri mu byatumye batorwa.

Nubwo mu migabo n’imigambi yabo basezeranyije impinduka, impuguke ntizemeza ko hari impinduka koko aya mashyaka azazana.

Dr Kayumba avuga ko abantu bane badashobora guhindura imikorere y’Inteko imaze imyaka 15.

Ati “Nta na kimwe (bahindura). Inteko Ishinga Amategeko yagiye ikora kimwe guhera mu 2003 ubwo habaga amatora y’abadepite ya mbere nyuma ya Jenoside. Abadepite bane bavuye muri Green Party na PS Imberakuri ntabwo babihindura.”

Dr Buchanan we asanga imikorere izakomeza kuba imwe kuko n’ubusanzwe mu Nteko habagamo amashyaka atandukanye ariko mu Nteko agahuriza ku cyemezo kimwe.

Yagize ati “N’ubundi abari mu nteko bavaga mu mashyaka atandukanye, sinumva rero ko hari ibyo batagaragazaga ngo bigiye kugaragara kubera ko amashyaka abiri aje mu nteko.Nta gishya rwose gihari.”

Uretse Green Party na PS Imberakuri zaje ari nshya mu Nteko, Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nibo baje ku isonga n’amajwi y’agateganyo 74%, begukana intebe 40 muri 53, PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5.

Dr Frank Habineza na Mukabunani Christine babonye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
keza 2018-09-09 09:37:44

muraho rwose niba bashaka ko hari ibizahinduka mbere nambere bazabanze batuvuganire abacu bafunzwe bazira ubusa kugirango natwe turuhuke ingendo dukora buri wa gatanu tubashyiriye ingemu murakoze

2
Ismael buchanan 2018-09-08 12:35:55

Yes Chris nibyiza ko watanze igitekerezo cyawe Ariko ujye ubanza usome neza ibyo umuntu avuga cg analysis aba yakoze nge nabuze ko gusarsnganye ubutegetsi muri afurika bikunze kuba ikibazo

3
ukuri 2018-09-08 05:29:49

ariko muransetsa cyane kugirango ibyemezo byafashwe byemerwe nuko majorité ibitora. none se aba ba Frank bazaba bafite irihe jambo kandi ishyaka riri kubutegetsi rifite hafi imyanya 98% ngereranije. mwituyobya ntacyo bizahindura na gato

4
Manzi 2018-09-08 01:30:22

Ni byiza gusaranganya ariko muri démocratie si ugusaranganya ahubwo n’uguhatana hakayobora uwatsinze gusaranganya rero bivuga kwicara mu kumvikana, mugahana...none rero ubwo bibaye gusaranganya nanjye munsaranganyeho numve uko biryoha ! Inteko nshashya tuyihaye ikaze i Kigali kandi tuyifurije gutekereza byagutse burenze ubuzima bwari bumenyerewe. Ni karibu muri bridal showers, muri anniversaires, mu mashops, parkings mu maetages, mu ma deals no muri events zitandukanye. Green tea, african tea, hamburger, chicken n’inkoko. Congs to you all....

5
Manzi 2018-09-08 01:30:15

6
Fororiyana 2018-09-08 01:03:20

mwa Bantu mwe aba bane bashobora kubera rubanda ijwi! niba uruvugiro ruhari bazature bavuge ibyo bijeje abanyarwanda, naho kuvuga ko inteko Imaze igihe idhobora kuba yari ibuze aya maraso ya opposition bigatuma hari ibyo idatekerezaho. courage Dr, Frank et al

7
mami 2018-09-07 23:44:35

Kuvuga ko abantu ntacyo bahindura ñi ikimenyetso cyo kwiheba. Ntimugace abanyarwanda intege mu gihe buri wese akora atikoresheje ngo igihugu kijye mbere. Murakoze

8
Manzi 2018-09-07 16:43:46

Ni byiza gusaranganya ariko muri démocratie si ugusaranganya ahubwo n’uguhatana hakayobora uwatsinze gusaranganya rero bivuga kwicara mu kumvikana, mugahana...none rero ubwo bibaye gusaranganya nanjye munsaranganyeho numve uko biryoha ! Inteko nshashya tuyihaye ikaze i Kigali kandi tuyifurije gutekereza byagutse burenze ubuzima bwari bumenyerewe. Ni karibu muri bridal showers, muri anniversaires, mu mashops, parkings mu maetages, mu ma deals no muri events zitandukanye. Green tea, african tea, hamburger, chicken n’inkoko. Congs to you all....

9

10
Manzi 2018-09-07 16:43:45