Amajyaruguru: Guverineri Musabyimana yasabwe kwigira kuri Perezida Kagame

5 26-10-2016 - saa 13:27, Uwishyaka Jean Louis

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude na Bosenibamwe Aimé ucyuye igihe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye uyu muyobozi n’abo bafatanyije gushyira imbere abo bayobora babarinda icyabahungabanya.

Minisitiri Kaboneka wayoboye uyu muhango w’ihererekanyabubasha, wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016, mu Karere ka Musanze, yagarutse ku byiza byinshi iyi ntara yagezeho nyuma y’intambara n’umutekano muke waharangagwa mu myaka ishize, harimo iterambere ry’imihanda, amahoteli, amashuri n’amavuriro, abasaba no kurandura umwanda ukihagaragara.

Yagize ati"Ibintu byinshi muri iyi ntara bihagaze neza ariko ntawabura kubasaba kurandura burundu umwanda uhagaragara kandi birashoboka."

Yakomeje abasaba kurushaho gukunda abaturage nk’uko umukuru w’igihugu, Paul Kagame abakunda babarinda icyabahungabanya cyose ndetse n’icyabadindiza mu iterambere.

Ati"Mugomba gukunda abaturage nk’uko umukuru w’igihugu abakunda, mukabarinda icyabahungabanya cyose ahubwo mukabafasha gutera imbere."

Musabyimana Jean Claude ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Musanze akaba asanga inshingano zariyongereye.

Yagize ati"Birumvikana inshingano ziyongereye ariko tuzakomeza kubakira ku byiza byagezweho kandi tuzagisha n’inama aho tuzabona bikenewe."

Bosenibamwe Aimé wari umaze imyaka ikabakaba umunani ayobora iyi ntara nyuma yo gusimbura Rucagu Boniface wari wahamagariwe kuyobora Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kugaragaza ubushobozi bwe ndetse n’umuryango RPF wamureze.

Ati"Ndashimira Perezida wa Republika, Paul Kagame, wampaye icyizere n’amahirwe yo kugaragaza ubushobozi mfite ndetse n’umuryango FPR Inkotanyi wandeze, kandi niteguye gukomeza gukorera igihugu cyanjye."

Abayobozi b'uturere tw'Intara y'Amajyaruguru bari bitabiriye umuhango w'Ihererekanyabubasha ry'umuyobozi w'Intara yabo
Abayobozi b'inzego z'umutekano muri iyi ntara nabo bari bahari
Bosenibamwe (iburyo) avuga ko nubwo atakiri umuyobozi azakomeza gukorera igihugu cye
Guverineri Musabyimana (ibumoso) ashyikirizwa bimwe mu bikoresho azakoresha mu kazi ke
Bosenibamwe yashimiye Perezida Kagame icyizere yamugiriye amuha kuyobora iyi ntara
Musabyimana avuga ko agiye kubakira ku byagezweho ateza imbere Amajyaruguru
Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi b'iyi ntara gukunda abaturage nkuko Kagame abakunda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bienvenu 2016-10-28 01:13:25

Thx gavernar warakoze rwose

2
2016-10-27 00:10:38

oreste

3
MANIRAGUHA Ladislas 2016-10-26 10:30:48

BOSENIBAMWE genda ndagukize nzapfa ikindi gihe gusa hasigaye ibibazo wanteye (imanza;...), Imana niyo nkuru nabyo bizashira.

4
Rwanda Kibagabaga 2016-10-26 07:24:50

Dear Aime, warakoze cyane
Abantu wirengagije abo wahemukiye muzabana amahoro nkuko ubumwe nu ubwiyunge nubworoherane bibidusaba.

Ariko yangeso uzayireke; ntuyizi?

5
kamana 2016-10-26 06:36:55

"ingendo y’undi iravuna!" umugani w’inararibonye nkuru. Dukeneye un Etat de droit. Leta igendera ku mategeko kuruta igendera ku Muntu.

Kwamamaza