IGIHE

Abanyamategeko basabye umuryango mpuzamahanga gukurikirana ihohoterwa ry’Abanyarwanda muri Uganda

4 5-06-2019 - saa 13:57, Musangwa Arthur

Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda bafunzwe na Leta ya Uganda basabye umuryango mpuzamahanga kwinjira mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda gikomeje gutuma Abanyarwanda b’inzirakarengane batotezwa nta cyaha kigaragara bashinjwa.

Hashize imyaka igera kuri ibiri umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza. Byakajije umurego mu mwaka ushize ubwo amagana y’Abanyarwanda bafatwaga umusubizo bagatoterezwa mu bigo by’inzego zishinzwe umutekano bashinjwa ubutasi, ariko ntibagezwe mu butabera.

Umwuka warushijeho kuba mubi muri Werurwe uyu mwaka ubwo Guverinoma y’u Rwanda yagiraga inama abaturage bayo kudakomeza kujya muri Uganda kubw’umutekano wabo.

Bamwe mu banyamategeko bunganira Abanyarwanda bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko muri Uganda, bavuze ko abakiliya babo bakomeje gufatwa nabi n’icyo gihugu.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru, Umunyamategeko Gawaya Tegulle na Aboneka Michael bunganira abanyarwanda bafunzwe ndetse n’Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamategeko muri Uganda, Francis Harimwomugasho bagaragaje ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera.

Bavuze ko amagana y’Abanyarwanda basanzwe bakomeje gufungirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gereza z’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) ndetse n’iz’Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), nyamara ntibagezwe mu butabera ngo bisobanure.

Aba banyamategeko bavuze ko abo Banyarwanda bakorerwa iyicarubozo ku buryo hakenewe ko umuryango mpuzamahnga winjira muri icyo kibazo kugira ngo gihagarare kuko ‘kimaze kurenga igaruriro’.

Tegulle yavuze ko nk’abanyamategeko bunganira abanyarwanda bafunzwe, bababajwe n’amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa, aho yavuze ko Abanyarwanda bafatwa ari ababa bakoze ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Ibyatangajwe na Kutesa ni ibinyoma. Yagerageje guca hejuru y’ibibazo nyabyo birebana n’abantu bafunzwe n’imiryango yabo, abantu bangirijwe ubuzima n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.”

Yakomeje avuga ati “Hari abana batazi aho ababyeyi babo bari, abagore batazi aho abagabo babo baherereye n’ababyeyi batizeye niba bazongera guca iryera abana babo.”

Tegulle yavuze ko Abanyarwanda bafunzwe batemerewe guhura n’imiryango yabo, abanyametegeko babo cyangwa ngo bahabwe serivisi z’ubuvuzi.

Yavuze ko ahubwo bakorerwa iyicarubozo hagamijwe kubavanamo amakuru kugeza ubwo ugutakamba kw’ababunganira Leta ya Uganda yakwimye amatwi.

Inkiko zimaze kwandika inyandiko 12 zisaba ko Abanyarwanda bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagezwa imbere y’ubutabera, nyamara abagejejwe mu rukiko ni Claude Iyakaremye, Réne Rutagungira, Emmanuel Rwamucyo na Augustine Rutayisire bose bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare kandi ari abasivile nkuko ikinyamakuru The Observer cyabitangaje.

Tegulle ati “Mu minsi sihize, Robert Tumwine yarekuwe yarakorewe iyicarubozo hafi yo gupfa, ajugunywa i Mbarara mu rugo rwa mushiki we ameze nk’uwapfuye. Nyuma gato yaje gupfa. Niba hari itegeko ryishwe, ryishwe n’inzego z’umutekano ntabwo ari imfungwa.”

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamategeko muri Uganda, Harimwomugasho yavuze ko Guverinoma ya Uganda ikomeje kwirengagiza ibyemezo by’inkiko.

Yagize ati “Mu gihe urukiko rubifitiye ububasha rufashe umwanzuro, uba ugomba kubahwa. Twamaganye twivuye inyuma uwo ari we wese uhabwa amategeko ntayubahirize. Niba Guverinoma iba idashimishijwe n’ibyo byemezo byafashwe, ijye ijurira.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda basaga 900 bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Rwanda kandi rushinja icyo gihugu gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, ari nabo bivugwa ko bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu mu gufata no gutoteza Abanyarwanda badashaka gukorana nabo.

Gatsinzi Fidele ni umwe mu banyarwanda bakorewe iyicarubozo, wagiye muri Uganda ari muzima akagaruka atwawe mu kagare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kumiro 2019-06-06 04:25:23

Uwiyita Hakizayezu ndabona akataje mu gushyigikira Uganda mu mafuti yayo. Ni gute ushobora kwemeza ko abarasa abo bapolisi ari abanyarwanda aho kuba ubuyobozi bw’icyo gihugu bwapfuye buhagaze?

2
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-05 22:35:36

Erega iki kibazo nticyoroshye nk’uko mubitekereza. Benshi muri abo mwita abanyarwanda bafite n’ubwenegihugu bwa Uganda. Abandi nka Rene Rutagungira n’impunzi.

Ikindi kandi iyo hajemo umutekano w’igihugu amategeko asanzwe ntakurikizwa. Buriya se mwambwira Guantanamo izwi he mu mategeko y’Amerika?

Uganda n’ayo rero yafashe ingamba zikomeye kugira ngo igarure umutekano mu gihugu, abapolisi n’abadepite be gukomeza kuraswa ku manywa y’ihangu!

3
NIYONKURU 2019-06-05 15:56:29

NDI IRUTARE NKOTO DUFITE IKIBAZO CYIBISAMBO BYAKA ABANYONZI AMAGARE,

4
prophet 2019-06-05 11:15:43

Arega muzehe M7 afitiye ishyari His Excellence wayoboye amavugurura ya AU atinya ko bazanamuha aya UN mubihe bir’imbere ?? Abanyarwanda bikundira HE naho M7birirwa bamutera amabuye aho anyuze iyo différence niyo ituma ateza akavuyo mu karere ka EAC menya atazi ko dukunda umubyeyi wacu byo gupfa, niyo mpamvu akoresha ibigarashya nka Kayumba,Himbara, Rujugiro kugira basebye igihugu kugira iterambere ryu Rwanda ritihuta nawe reba FPR Inkotanyi yifitiye icyicaro gikuru Intare Arena ijyanye n’igihe tugezemo naho NRM imaze imyaka 30 ifite ahaciriritse kubera ruswa M7 na murumuna we bashize imbere bibagirwa umuturage wo hasi ko agomba gutera imbere, ndumva igihe Kigali Arena izuzurira bazatumira Kenyatta, Magufuli, Tshisekedi kuza kwifatanya natwe bireke M7 ko igihe cye cyarangiranye na système y’analogue. Ubufatanye bw’abayobozi ba karere nibwo butuma ubuyobozi buramba naho iyo witwaye nka Joseph Kabila uvaho nabi bikaba amateka. Vive Kagame, Vive Kenyatta, Vive Tshisekedi, Vive Magufuli, M7.and Nkurunziza should go bcse your are doing nothing to day in this great lakes region to make real delevolpment

Kwamamaza