IGIHE

Ab’i Gisagara bacyereye kwakira Perezida Kagame mu kwamamaza abakandida ba FPR

0 23-08-2018 - saa 12:28, Mathias Hitimana

Abatuye Akarere ka Gisagara bakoraniye mu Murenge wa Muganza, aho biteguye Chairman wa FPR Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, witabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’iri shyaka.

Ni umunsi wa 11 wo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuba Abadepite, aho amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 3 Nzeri ku baba mu gihugu.

Abaturage bose bafite ibyishimo n’umunezero ko Perezida Kagame yahisemo kuza mu karere kabo.

Mukabaranga Joseline utuye mu Kagari ka Gikonko, Umurenge wa Gikonko yabwiye IGIHE ko bishimiye kuzatora FPR-Inkotanyi kuko iteza imbere imbereho yabo.

Ati “Ibyo mbitezeho ni byinshi kandi byiza, twiteguye kubatora. Mbere na mbere ni uko umugore akomeza kubona ijambo. Abana banjye bose uko ari batanu bariga, ndashimira Perezida Kagame.”

Avuga ko byabashimishije ubwo mu mpera z’icyumweru gishize abadepite baje kwiyamamariza mu Murenge wabo, bakababwira ko Umukuru w’igihugu azabasura.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi, byatangiriye mu Karere ka Rulindo, abaturage basabwa kuzabatora bafasha Umukuru w’Igihugu kuzabageza ku iterambere.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yababwiye ko intego ari ukuzamura imibereho myiza no kudategereza ak’i muhana.

Urutonde rw’abakandida 80 FPR Inkotanyi iyoboye igihugu ruriho 70 bayo n’icumi baturuka mu yindi mitwe ya poltiki itandatu yemereye ubufatanye. Iyo ni PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Muri manda ishize y’Abadepite, FPR Inkotanyi yegukanye imyanya 41, PSD yegukana irindwi naho PL yegukana itanu muri 53 ihatanirwa n’imitwe ya politiki.

Imyanya 53 y’Abadepite ihataniwe na FPR Inkotanyi n’indi mitwe bifatanyije, PSD, PS Imberakuri, PL, Green Party n’abakandida bigenga bane ari bo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier.

Amafoto: Serge Muhizi

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza