IGIHE

2018-2023: Abanyarwanda bitege iki ku badepite bashya?

6 8-09-2018 - saa 13:27, Emma-Marie Umurerwa

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ku buryo bwa burundu abadepite 80 batsindiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo baza ku isonga n’imyanya 40.

Harimo kandi abadepite 24 bahagarariye abagore bitabujije ko bari mu mutwe wa politiki runaka, ishyaka PSD rifitemo batanu, PL ifitemo bane naho Green Party na PS Imberakuri, buri shyaka ryabonye abadepite babiri.

Aho hiyongeraho abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, abakandida bo mu mpande zose bagiye bizeza abaturage ibintu binyuranye mu nzego zirimo iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, gusubiramo ibyiciro by’ubudehe, gukorera ubuvugizi abarimu, kugenzura guverinoma ku buryo bwimbitse n’ibindi.

Muri manda eshatu z’abadepite zabanjirije iyi, abanyarwanda bakunze kunenga abadepite kubizeza ibyo bazabakorera biyamamaza bikarangirira mu magambo.

Ubwo yafunguraga Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu muri Gashyantare 2018, Perezida Paul Kagame yibukije intumwa za rubanda ko zikwiye guhagurukira abanyamakosa.

Ati “Dutinya gushyira abantu mu myanya yabo igihe batujuje ibyangombwa, nta gukurikirana umuntu igihe atujuje ibisabwa…Kandi nimwe mwagakiwiye kudufasha muhereye mu bayobozi bakuru, nta we byagizeho ingaruka ndabona…”

Mu migabo n’imigambi y’imitwe ya politike wasangaga bose bagaruka ku mpinduka zikenewe ku bitaragenze neza no kubakira ku byiza byagezweho muri manda ishize.

FPR-Inkotanyi

Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite, biyamamaje basezeranya abaturage ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi bakagerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi, kurwanya ubushomeri n’ibindi.

Bagaragazaga ko bazita ku bikorwa bigaragara muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, binyuze mu nshingano zabo zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

FPR Inkotanyi ntiyiyamamaje yizeza ibitangaza abaturage, yagiye igaragaza ko izashyira imbaraga mu byari byaratangiye gukorwa ariko[ ikanakora ibishya bituma umunyarwanda aba umuturage wishoboye.

PSD

Iri shyaka ryatsindiye imyanya itanu mu Nteko Ishinga amategeko, ryiyamamaza ntiryahwemye kugaragariza abanyarwanda ko rishyize imbere ubutabera, ubwisungane n’amajyambere.

Ryanizezaga abanyarwanda kuzaharanira ko ubuhinzi n’ubworozi bitezwa imbere, hakibandwa ku bworozi bw’amatungo magufi, bagashimangira ko ibi aribyo bizatuma bihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.

Mu bindi harimo gutora amategeko yumvikenyweho n’ibihugu bya Afurika, bikazafasha kwishyiriraho amategeko abereye abatuye uyu ugabane.

PL

Ishyaka PL ryatsindiye imyanya ine mu Nteko ishinga amategeko, ryiyamamaje rivuga ko rizashyira imbere ibitekerezo by’abaturage.

Perezida wa PL Donatille Mukabalisa yanabwiye IGIHE ko bifuza ko ibyiciro by’Ubudehe byasubirwamo kuko byakunze kugaragaramo ibibazo.

Ikindi ni uko biyemeje guharanira ko umwana ahabwa amahirwe yose ashoboka kugira ngo abashe guteza imbere ubumenyi bwe maze nabwo bumugirire akamaro hamwe n’igihugu cye.

Harimo no kuba ibikorwa byose byashingira ku bushakashatsi kugira ngo umuhinzi azagere ku musaruro mwinshi, ubuso buto bw’ubutaka igihugu gifite bugakoreshwa neza kandi hakifashishwa ubushakashatsi mu kwerekana ibihingwa bibereye buri karere.

[Ikindi ni uko bijeje ubuvugizi kugira ngo hajyeho uburyo bufasha abahinzi n’aborozi kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa byabo kinyamwuga.

Green Party

Iri shyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, ryatsinze amatora ku majwi 5% ariha imyanya ibiri mu Nteko.

Mu kwiyamamaza ryasabaga abanyarwanda kuritora maze naryo rikazabaha urubuga, aho buri wese yaba umuntu ku giti cye, imiryango itegamiye kuri leta cyangwa ikigo runaka, bashobora gutanga igitekerezo ku itegeko bifuza ko rikorwa.

Ryavugaga ko ubu buryo bwajya busuzumwa hakarebwa abashyigikiye ubwo busabe, hanyuma inteko ikaba yakwicara igakora itegeko igendeye ku gitekerezo cy’abaturage.

Perezida w’iri shyaka Dr Frank Habineza yanabwiye IGIHE ko bazanakora ubuvugizi bwo kongerera ubushobozi abasirikare n’abapolisi, bashyiraho amategeko abafasha kubona inzu zo kubamo zifite amashuri, [ibitaro bakwivurizamo kandi zikaba muri buri karere.

Ati “Umusirikare akazajya abasha kubana n’umuryango we, kandi tukongera umushahara w’abapolisi n’abarimu”.

PS Imberakuri

Iri shyaka ryagukanye imyanya ibiri mu matora y’abadepite, ryiyamamaje rivuga ko rizakora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage, ireme ry’uburezi rikazamuka kandi mwarimu akongezwa umushahara.

Mu bindi niugukora ubuvugizi ku kibazo cy’ibura ry’amazi rya hamwe na hamwe no guhindura uburyo imitwe ya politiki ihagararirwa mu nzego z’ibanze.

Perezida w’iri shyaka, Mukabunani Christine, yakunze kumvikana agira ati “Iyo ari Meya akaba n’umuyobozi w’umutwe wa politike muri ako karere, yambara amakote abiri. Iyo hajemo inyungu za politike ajya cyane ku ruhande rw’abari mu mutwe we wa politike.”

Abakandida babiri batorewe guhagararira urubyiruko, uzahagararira urubyiruko hamwe n’abazahagararira abagore, bose icyo biyamamazaga bashyize imbere ni ugukorera ubuvugizi ibyiciro bahagarariye.

Inkuru wasoma:

- Amasezerano 10 akomeye FPR yahaye Abanyarwanda azibandwaho n’Abadepite

- Icyo PL ihishiye Abanyarwanda nitorerwa kujya mu Nteko

- PSD yijeje abaturage guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi

- Green Party ishaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko izanye iki?

Mu minsi mike iyi ngoro iratangira gukorerwamo n'abadepite bashya

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ddd 2018-09-10 10:55:18

@Willy rwose nanjye narabivuze ngo bage batora les députés en suffrage direct...kuko bashyira ingufu mu mashyaka ngo babashyire mu bazatorwa aho kuzishyira mubyo bakwiye gukora.muri make batorwa n amashyaka barimo.bakoze suffrage direct bajya batorwa n abaturage byatuma rero bashyira imbaraga gukora neza kuko baba baziko nibakora nabi batazongera kubatora. Rwose niba bashaka ko koko abaturage bitorera abayobozi amatora y abadepite nahinduke.kuriya batorwa n amashyaka yabo ntabwo batorwa n abaturage.ubu unabajije abanyarwanda abadepite batoye n icyo bazabagezaho 95% wasanga ntabo bazi nako ntiwasanga hari umunyamakuru wigeze kubaza abaturage icyo abadepite bashinzwe byarabananiye bose harimo n abize.None come on ni gute watora umuntu utanamuzi?? nicyo gituma bagerayo ntibakore ibintu bizima kuko baba baziko ari hahandi bazatorwa n amashyaka barimk kdi bigira ingaruka ku baturage cyane cyane.9

2
sa 2018-09-09 00:14:55

ntacyo

3
sa 2018-09-09 00:14:54

ntacyo

4
Kaberuka 2018-09-08 23:42:16

Ni byiza ariko abazemererwa kuba abadepite, bazarangize manda yabo byibuze, bamaze kuvugurura iriya nyubako bakoreramo

5
willy 2018-09-08 15:43:36

ntaco twiteze mugihe cose bahagarariye amashaka bazakora ibiri muri agenda zamashaka bazavugurure ingingo irebana namatora yaba depute batorwe muri suffrage universel direct..... nkuko dutora perezida wa republica nigute abantu bitwa intumwa za rubanda dutora ama list yama shyaka koko

we have still long journey to go....demoratie a la rwandaise..mbiswa

igihe muhitishe igitekerezo murakoze

6
ddd 2018-09-08 08:21:15

ubwo abashya ni nka 2%: green party, ps, urubyiruko n uhagarariye abafite ubumuga.andi mashyaka n ubundi yasubijemo abasaziyemo.bazavamo bagiye muri retraite

Kwamamaza