IGIHE

Uko Habyarimana na Mobutu batabaje Amerika kubera ubucuti bwa Cuba n’u Burundi

19 19-01-2019 - saa 10:06, Ferdinand Maniraguha

Imyaka 45 nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi yose yabaye irya umugabo igasiba undi mu ruhando mpuzamahanga. Ni imyaka yaranzwe n’urwango rweruye ku wo mufite icyo mupfa, munyangire mu bihugu ikaza umurego, ibihugu biharanira ko bwacya kabiri.

Kuva mu 1947 Isi yinjiye mu yindi ntambara itagira amasasu, y’urwango no kurebana ay’ingwe, yarangijwe n’ihirima rya burundu rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu 1991.

Iyo ntambara itagira amasasu yiswe iy’ubutita, nubwo yari ihanganishije ibihugu bikomeye, ingaruka zayo zageze no ku bihugu bikennye nk’u Rwanda na Zaïre.

Nibyo byatumye mu mwaka wa 1978 Perezida Juvénal Habyarimana na Mobutu Sese Seko wa Zaïre bajya kurega muri Amerika Perezida w’u Burundi Jean Baptiste Bagaza, bamushinja gukururana n’abasoviyeti mu Karere kandi ari abanzi bakomeye ba Amerika.

Uko byatangiye

Intambara ya kabiri y’isi yose irangiye mu 1945, ibihugu byari bisigaye bikomeye ku isi byari Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti.

Ibyo bihugu nibyo byari bifite ijambo rinini ku bindi kuko nibyo byari bisigaranye ubushobozi bwo gufasha ibindi byiganjemo ibyari byarazahajwe n’intambara n’ubukene.

Nubwo ibyo bihugu aribyo byari bisigaye bihagaze, nabyo byarebanaga ay’ingwe. Amerika yagenderaga ku bitekerezo byo kwishyira ukizana kwa buri muntu (capitalisme), aho umuntu abeshwaho n’ibyo yakoreye ukoze cyane agakira, ukoze gahoro agakena.

Abasoviyeti bo bari bayobowe n’ibitekerezo by’uko abaturage bagomba kureshya, bagakorera hamwe umusaruro uvuyemo bakawusangira (Communisme).

Iyo myumvire yabaye intwaro ibyo bihugu byagendaga bikwirakwiza hirya no hino. Kugira ngo igihugu gihabwe ubufasha n’abasoviyeti cyagombaga kwemera umurongo wabo, igishaka gukorana n’abanyamerika nacyo kikagendera ku murongo wabo.

Ibyo byabyaye urwango rukomeye uko iminsi yagiye yicuma kuko n’ibindi bihugu bitari mu mugambi w’intambara y’ubutita byayisanzemo, byaba bibishaka cyangwa bitabishaka, waba inshuti y’abanyamerika ukaba umwanzi w’abasoviyeti n’abakorana nabo bose.

Mu mwaka wa 1978 u Burundi bwa Bagaza bwacuditse na Cuba, igihugu cyagenderaga ku matwara akaze ya gikomunisiti, kikaba n’inshuti y’akadasohoka y’abasoviyeti.

Ubucuti bumaze gukomera, Cuba yiyemeje gufungura ambasade mu Burundi kugira ngo umubano wabyo usagambe.

Ubwoba bwahise butaha ibihugu bituranyi by’u Burundi birimo u Rwanda na Zaïre. Nubwo ibyo bihugu byombi bitari inshuti ikomeye cyane ya Amerika, byari inshuti ikomeye y’u Bufaransa kandi u Bufaransa bukorana bya hafi n’abanyamerika.

Mu makuru yakusanyijwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe ubutasi (CIA) tariki 31 Werurwe 1978, avuga ko Habyarimana na Mobutu barakariye cyane ambasade ya Cuba i Burundi kugeza ubwo bitabaje Amerika.

Ayo makuru aherutse gusohoka mu madosiye CIA yashyize hanze, avuga ko u Rwanda na Zaïre byahise byitabaza Amerika, bivuga ko uretse ambasade, Cuba yanajyanye abasirikare i Burundi bo guhungabanya umutekano mu karere.

CIA yagize iti “Mobutu aherutse kubwira abayobozi ba Amerika ko kuba abanya-Cuba bari i Burundi babangamiye umutekano mu burasirazuba bwa Zaïre. Habyarimana na Mobutu nk’abanyafurika bafite imyumvire iteye imbere, ntabwo batekanye mu gihe abanya-Cuba bari kuza mu Burundi gahoro gahoro.”

“Ibyo bihugu uko ari bitatu byari bimaze iminsi bishaka guteza imbere umubano mu by’ubukungu, politiki no gusigasira umutekano, ariko amateka yabyo n’ibibazo by’amoko mu banyarwanda n’abarundi no mu burasirazuba bwa Zaïrebituma umutekano muke muri kimwe ugira ingaruka ku bindi.”

CIA ivuga ko icyo gihe u Rwanda na Zaïre byabwiye Amerika ko isa n’iyigize ntibindeba ku bikorwa by’abanya-Cuba n’abasoviyeti muri Afurika.

Amerika ivuga ko “Habyarimana na Mobutu bizeraga ko abanya-Cuba babishatse bashwanyuza umutekano wabo n’ubundi usanzwe utameze neza.”

U Rwanda na Zaïre byari bifite ubwoba bw’iki?

Bagaza akijya ku butegetsi mu 1976, ntiyacanaga uwaka na Habyarimana na Mobutu. U Burundi kandi bwari bucumbikiye impunzi z’Abatutsi b’abanyarwanda bari barameneshejwe mu 1959. Abo batutsi bahoraga basaba gutaha ariko Leta ikabyima amatwi.

Nubwo Leta itabyumvaga, yari izi ko isaha n’isaha bashobora kwisuganya bakayitera bashaka gutaha. Cuba ni igihugu cyari kimaze iminsi kiri gufasha imitwe yarwanyaga Leta z’igutugu muri Afurika by’umwihariko izikorana n’abanyamerika n’abanyaburayi, ndetse aho bishoboka igatanga n’abasirikare bo kurwana.

Nko muri Angola yafashije António Agostinho Neto kugera ku butegetsi, muri Ethiopia Cuba ifatanyije n’ibindi bihugu by’abasoviyeti, batsinze abanyamerika n’abanyasomaliya bashakaga kwigarura agace ka Ogaden.

Habyarimana yumvaga ko isaha n’isaha abanya-Cuba bari mu Burundi bashobora gufasha impunzi zishaka gutaha. Ibyo kandi byashoboraga kwenyegezwa n’uko u Burundi bwari buyobowe na Bagaza (umututsi), akaba yafasha impunzi z’abatutsi b’abanyarwanda gutaha iwabo kandi Habyarimana yaragaragazaga ko atiteguye kubakira.

Mobutu wa Zaïre na we impungenge zari nyinshi. Abanya-Cuba yari abazi neza kuko barwanye mu 1965 ubwo ingabo za Cuba zirimo Che Guevara zajyaga gufasha inyeshyamba za Laurent Desiré Kabila n’iza Pierre Mulele gufata ubutegetsi muri Congo, icyo gihe Mobutu ni we wari Umugaba w’ingabo.

Mobutu kandi yari azi neza abanya-Cuba kuko mu 1975 ingabo za Zaïre zarwanye nabo muri Angola.

Hari hashize umwaka umwe kandi Zaïre iciye umubano na Cuba, iyishinja gutera inkunga inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi muri Shaba (Katanga).

Kuba abanya-Cuba bari bakiri muri Angola, kuba bari baje no mu Burundi kandi ibyo bihugu byombi bihana imbibi na Zaïre, ntabwo byashoboraga gutuma Mobutu asinzira kandi azi neza ko hari imitwe imurwanya bashobora gufasha.

Nubwo u Rwanda na Zaïre byarakariye u Burundi, Cuba ntiyacitse intege mu gutera inkunga icyo gihugu. Mu 1984, CIA ivuga ko mu Burundi hari inzobere 20 mu by’ubukungu zaturutse muri Cuba. Icyo gihe kandi abanyeshuri 15 b’abarundi bigaga muri Cuba.

Umubano watangiye kuba mubi mu 1993 ubwo mu Burundi havukaga isubiranamo ry’amoko rishingiye ku butegetsi.

Habyarimana na Mobutu bari inshuti z'akadasohoka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Niyonzima baheza james 2019-02-25 21:31:03

nshuti bavandimwe, ndabashuhuje. Ayamakuru mwatanze nayakunze cane. Mukomerezaho, kuko yatwibutsa ibihe na mateka menshi ya bakurambere nabandi bose. Nabasabaga kudatezuka ahobwo mudufashe muje mutwigisha ibyachu bya Afrika kuko kwiga ibyo mu bihugu bya bazungu mbona kenshi arugutakaza igihe kandi bo ntibakunda kwiga ibyacu. Bishoka, muzanyohereze aya makuru yose nsomye aha kwiyi e-mail yanjye kandi muduhe agandi mateka yingoma zabayobozi watambutse bi bihugu bya afrika nko mu biyaga bigari , yepfo, hejuru na bandi bose. Murakoze, mugire ibihe byiza!

2
Ntac 2019-01-22 10:56:13

Nta na rimwe byabaye, ikimbabaje nuko mutabimenye bamenesheje umwami yagiye kwisunga aba communistes. Desolé mzee Ngurumbe yaratabarutse yarwanye iyo ntambara iyo za uvira hamwe na Chegevara. Numvise we ubwe yivugira ko ya murashe. Kabila desiré yali ikigwari kubera abagore nagatama. Le Che guevara ahita agenda. Nguko ngayo.
Ubwoko bumwe babufataga nkaba communistes niyo mpamvu ibyo byose mwabonye byabaye, america yali ihali genocide iraba. Mukurikire amateka yaho genocide yabaye muzumva communistes na capitalistes bisa nibihangana.

3
kubwanjye 2019-01-22 05:16:44

Abakuza ba Kinani na Sese Seko nibakomerezaho, mu gihe gito bazibonera abazimu babo

4
kubwanjye 2019-01-22 05:16:44

Abakuza ba Kinani na Sese Seko nibakomerezaho, mu gihe gito bazibonera abazimu babo

5
Mubwire 2019-01-20 12:36:21

Nzapfa
Uzapfa
Azapfa
Tuzapfa
Muzapfa
Bazapfa
Wabishaka utabishaka TWESE TUZAPFA buri muntu afite isaha ye????????

6
Umushishozi 2019-01-20 06:48:51

Iy’isi nyimazeho imyaka myinshi ariko mukuri naje gusanga ntakiza na kimwe kiyirambaho ... Urugero :1- : Nakuze numva ko Kungoma ya cyami abitwaga abanyiginya bahatse andi moko kuburyo bayakoreshaga uburetwa..Mpita numva ko abanyiginya ntakeza kabo 2-Nakuze numva ngo abahutu baje kwigaranzura abatutsi 1959 birangira babirukanye no mu gihugu .. Mpita mbona ko ntakeza kabahutu 3-Kayibanda yagiyeho yumva ko ufite ijambo ari umuhutu uvuka Butare na Gitarama abitwaga (abanyenduga) ... Mpita numva ko ntakeza kabanyenduga. 4-Habyarimana agiye ho yumva ko umuhutu w’umukiga ariwe ufite ijambo gusa mpita numvako ntakeza kabakiga ..kuko ho hanabaye Jonicide ku ngoma yabakiga.... 6-ubu noneho hari ikitwa gupfa umuntu ahagaze uti gute !! Ubu hari inzara iteye ubwoba hari ubukene bukabije hari ubushomeri bwiyongera kuko ubu ikoranabuhanga ryatumye abakozi basaga miliyoni bahagaritswe mu kazi basimbuzwa i machine mwibaze abari aba komvuwayeri ibyo bakora ubu nyuma yo gusimburwa ni machine .. Ukuri nuko ntacyo ubu bakora bari kwicwa ninzara nimiryango bari batunze 7-abari ba kigingi bamakamyo ubu amakamyo ntakigira ba kigingi 8-abakora ga mu murimo itandukanye basimbujwe za camera .... Ubu nuko abantu babayeho mubuzima bugoye ka dutegereze wenda ubuzakurikiraho Uko buzaba bumeze niba butazarangwa nirondakoko, ikimenyani , genocide, kwikunda, ...

7
Umushishozi 2019-01-20 06:44:48

Iy’isi nyimazeho imyaka myinshi ariko mukuri naje gusanga ntakiza na kimwe kiyirambaho ... Urugero :1- : Nakuze numva ko Kungoma ya cyami abitwaga abanyiginya bahatse andi moko kuburyo bayakoreshaga uburetwa..Mpita numva ko abanyiginya ntakeza kabo 2-Nakuze numva ngo abahutu baje kwigaranzura abatutsi 1959 birangira babirukanye no mu gihugu .. Mpita mbona ko ntakeza kabahutu 3-Kayibanda yagiyeho yumva ko ufite ijambo ari umuhutu uvuka Butare na Gitarama abitwaga (abanyenduga) ... Mpita numva ko ntakeza kabanyenduga. 4-Habyarimana agiye ho yumva ko umuhutu w’umukiga ariwe ufite ijambo gusa mpita numvako ntakeza kabakiga ..kuko ho hanabaye Jonicide ku ngoma yabakiga.... 6-ubu noneho hari ikitwa gupfa umuntu ahagaze uti gute !! Ubu hari inzara iteye ubwoba hari ubukene bukabije hari ubushomeri bwiyongera kuko ubu ikoranabuhanga ryatumye abakozi basaga miliyoni bahagaritswe mu kazi basimbuzwa i machine mwibaze abari aba komvuwayeri ibyo bakora ubu nyuma yo gusimburwa ni machine .. Ukuri nuko ntacyo ubu bakora bari kwicwa ninzara nimiryango bari batunze 7-abari ba kigingi bamakamyo ubu amakamyo ntakigira ba kigingi 8-abakora ga mu murimo itandukanye basimbujwe za camera .... Ubu nuko abantu babayeho mubuzima bugoye ka dutegereze wenda ubuzakurikiraho Uko buzaba bumeze niba butazarangwa nirondakoko, ikimenyani , genocide, kwikunda, ...

8
rurangwa 2019-01-19 12:27:47

Genocide yakorewe abatutsi murwanda ya tangiye gutegurwa kuva 1959 abatutsi bameneshwa abari bahawe ubuyobozi batangira kumenesha abatutsi barasahurwa, baratwikirwa, baricwa abandi barahunga bahungira mubihugu byabaturanyi abatarahunze bakomezwa gutotezwa babita inyezi,inzoka...,kayibanda akomeza atyo ati abatutsi bazasubire iwabo muri Abyssinia,kwimakaza amoko no kuyashyira mu ndandangamuntu nkikiranga uwo uriwe kandi ntawahisemo aho yavukiye yarasanze aruko,na Habyarimana nawe aza rikarundura asenya Urwanda abatutsi bamwe abirukana aho bari batuye muburengerazuba abohereza mu burasirazuba hatera haba ubutaka bukakaye hari isazi yatsetse umututsiutarahunze akagenda yihishe yubitse isura ye yicyeka ntakibi yakoze abandi bicinya icyara Ngo bagiye kunyaga niba Mara gupfa umugambi wabo barinamaranye imyaka 35bawushyira mubikarwa. Rero ntakuntu habyarimana atarikwikanga abanya Cuba kandi azi neza Ko hari abatutsi yamenesheje yanze Ko bagaruka anazi amateka ya babohoje Cuba nabo bagiye bafasha kubihoza ibihugu byabo yumbaga neza Ko nibagera I Burundi abo yamenesheje bazasaba inkunga Castro

9
Loulou 2019-01-19 10:43:39

Iruhuko ridashira barikura he?

10
Gashumba 2019-01-19 10:05:24

Harakabaho Mobutu seseko wa zambaga, nibura Zaire (congo yubu) yarifite Amahoro, none c ubu? namahano gusa................, naho HABYARA YAKOZE ISHYANO ATEGURA GENOCIDE NICYO KIBI YAKOZE NAHO IBINDI NIKIMWE NABANDI,NAHO UBUNDI INGOMA ZO MW’ISI NIZIMWE (BASABOSE)

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza