IGIHE

Inzira y’umusaraba u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 99 yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

4 10-04-2019 - saa 08:54, Nsanzabera Jean de Dieu

U Rwanda rwanyuze mu nzira zirimo amahwa, rwikorera umusaraba utamirijwe ingorane n’ubugome butisukirwa n’uwo ariwe wese w’ikiremwamuntu. Nyamara abarwikoreje uwo musaraba nabo bari abantu bafite umubiri n’amaraso, bagakwiye kugirira impuhwe ikiremwamuntu by’umwihariko Abanyarwanda bazengereje bakabacura bufuni na buhoro, bakababurabuza mu mashyi no mu mudiho.

Muri iyi nkuru tugiye kubatekerereza inzira y’umusaraba u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cy’imyaka 99, yashyizweho umusozo na Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” Cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, kidutekerereza ko insiriri y’inzira y’umusaraba u Rwanda rwanyuzemo ikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ifite ibirari bihera mu mwaka wa 1895, ubwo umudage Gustav Adolf Graf von Götzen yari akubutse mu Rwanda yageze ku wa 2 Gicurasi 1894, mu rwego rwo kumenya byimbitse igihugu cy’u Rwanda bari bagiye gukoroniza.

Mu kwinjira mu Rwanda baje kurukoroniza, baje bafite imigambi yo guhindura byose mu miyoborere y’igihugu, mu bukungu, mu mutekano, mu mibereho y’abaturage, mu myemerere n’ibindi. N’ubwo Abadage nta gihe kinini bamaze bakoloniza u Rwanda, ariko ntibabuze gusiga bakongeje umuriro w’ikibatsi cyaremye inzira y’umusaraba Abanyarwanda banyuzemo bikarundurira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari bimwe mu byo Abadage bakoze, byatangiye inzira y’umusarabara y’imyaka 99 (1895-1994) .

Umusanzu wa mbere Abadage basize mu mugambi mushya wo gusenya igihugu, ni uko basize babitsemo Abanyarwanda ubwoba no kwiburira icyizere.

Abanyarwanda bizeraga umwami wabo n’Ingabo zabo, zibahanganira ku rugamba, bakizera ubudahangarwa bw’igihugu cyabo ariko ku butegetsi bwa Musinga hagaragaye intege nke mu ngabo z’umwami, aho bitabaje Abasirikare b’Abadage bifashishaga imbunda. Ibyo bituma Abanyarwanda, babona ko igihugu cyabo cyagurishijwe mu buryo bugaragara.

Imitwe y’ingabo isaga 61 yaremwe n’umwami Kigeli Rwabugili, yose yari yarasenyutse ku buryo iyari isigaye ari mbarwa. Ikindi kiri mu byatumye u Rwanda rudakomeza kurema imitwe y’ingabo, harimo no kuba ibitero byo kwagura igihugu byashishikazaga abanyarwanda kwinjira mu ngabo z’igihugu, byasaga n’aho byasoje umugambi wa byo kuko ibihugu byagombaga kwigarurirwa no guhuzwa byari byarabaye igihugu kimwe.

Bihumira ku mirari ubwo Abasirikare b’Abadage binjiraga mu Rwanda bakarwana n’Abanyarwanda, bakabatsinda, nuko himakazwa ingabo mvamahanga iz’u Rwanda zibura ijambo.

Ikindi gikorwa Abadage bakoze kitazibagirana mu mateka yo gusenya umushinga wa Gihanga wo kubaka u Rwanda, ni uko u Rwanda barwambuye ubutaka bunini bakabwomeka ku bindi bihugu birukikije, ibyo bikaba byarakozwe guhera mu wa 1910 kugeza mu wa 1912.

Igice kimwe cy’ubutaka bacyomeke ku gihugu cya Zaire harimo kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, ikindi kijya kuri Uganda. U Rwanda barutwaye ubutaka bunini buri ku buso bwa Km² 142. 268, ni ukuvuga 5/6 by’uko u Rwanda rwanganaga.

Ntibyatinze ubwo Intambara ya mbere y’Isi yabaga mu wa 1916, Ababiligi birukanye Abadage mu Rwanda, noneho inzira y’umusaraba yaharuwe n’Abadage iragaragara, ku buryo buri wese wayinyuragamo yabonaga ko ari inzira irimo ibirushya byinshi kandi irimo iganisha u Rwanda ahatari heza.

Ababiligi bo baje beruye ko bagiye guhangana n’umwami Yuhi Musinga watwaraga u Rwanda muri ibyo bihe, cyane ko yagize n’uruhare rwo gufasha Abadage kurwanya Ababiligi bikarangira Abadage batsinzwe. Izo nzika zuje umujinya w’umuranduranzuzi nizo Abakoroni b’Ababiligi bazanye mu kwihimura ku Rwanda.

-Mu 1917 umwami bamwambuye uburenganzira bwo kwica no gukiza Ubusanzwe kwica no gukiza ni kimwe mu byatumaga umwami yubahwa akanatinywa, byafashaga kandi kugabanya ibyigomeke mu gihugu.

Muri icyo kibariro nibwo Ababiligi badukanye imigirire mishya yo guhana abanyabyaha, aho babazirikaga ku kintu bakoresheje iminyururu kuko nta nzu zigenewe imfungwa zari zakubatswe. Aho niho naho bakurije kwita ifungiro ry’abanyabyaha ‘umunyururu’.

Muri uwo mwaka kandi habayeho kuzimya umuco w’Icyezamana mu Banyarwanda. Icyezamana ry’Abanyarwanda ryari rishingiye ku kwemera ntakebakeba Imana yaremye Ijuru n’Isi, kandi rigashingira ku muco wabo wagaragazaga ingiro z’ibikorwa z’icyo bemera n’icyo bahakana, icyo banze n’icyo bakunze.

Mu mwaka wa 1917 ni bwo Rezida Major Declerk yajyanye Musinga gusinya iteka riha buri Munyarwanda uburenganzira bwo kuyoboka idini yishakiye. Ni nabwo Musinga yatanze ubuzima gatozi bw’itorero Gatolika kugira ngo rikorere mu Rwanda.

- Mu 1922, umwami bamwatse ububasha mu bucamanza: Musinga yari aziko ari ‘Nyamugirubutangwa’ (utavuguruzwa mu byemezo) kandi ni koko niko imihango y’ubwiru yabigenega ko umwami ari we Nteko y’ikirenga mu gihugu. Ababiligi bemeye ko mu murimo we wo guca imanza, azunganirwa n’umuzungu uhagarariye Rezida, ububasha bwe mu gucira imanza abaturage ayoboye babumukuraho.

- Mu 1923 bamugabanyirije ububasha bwo kugaba imisozi:Muri uwo mwaka bamubujije gushyiraho abatware mu gihugu no kubanyaga uko ashaka, abatware b’Intara na bo ntibashoboraga gushyiraho abasushefu bitabanje kunyura kuri Rezida, ishyirwaho n’ikurwaho ry’abategetsi b’u Rwanda rijya mu maboko y’Abakoroni.

- Mu 1924 bakuyeho Itorero: Itorero niryo shuri ryo hambere, bigiragamo imyuga, umuco, indangagaciro na za kirazira n’ubumenyi ngiro bw’ingeri nyinshi, imitegekere y’igihugu, imyuga y’uburyo bwose n’ibindi, rikaba ryari ryarahanganywe na Gihanga, rikaza gushimangirwa na Ruganzu II Ndoli.

Mu gukuraho itorero bahise barisimbuza amashuri yigisha gatigisimu. Uko iminsi yagendaga yisunika, niko imyumvire y’inyigisho ku Itorero mu banyarwanda yagiye ibavamo, waba uvuze Itorero ntibumve ishuri nsakazabumenyi ry’abanyarwanda bo ha mbere, bakumva Intore zihamiriza.

- Mu 1925, ubwiru bwavanyweho n’indi mihango n’imigenzo y’Abanyarwanda nk’umuganura: Ubwiru bwari Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahanzwe na Gihanga, riza kuvugururwa bwa mbere na Mutara Semugeshi. Kimwe mu byo ubwiru bwari bushinzwe ni ukuboneza umuhango w’umuganura. Muri uwo mwaka, Adiminisitarateri wa Nyanza yafashe icyemezo cyo "Guca" Gashamura ka Rukangirashyamba umutware w’Abiru amucira i Gitega (Burundi).

Imihango, Imigenzo n’Imiziririzo yari izingiro ryo kwiyitaho kw’Abanyarwanda no kurinda ibyagezweho ngo barusheho kugira ubuzima bwiza bushingiye ku kugira icyo utinya n’icyo wubaha, bayitesha agaciro. Abantu batangira kuba ibifura n’ibinyamusozi bavuga ibyo babonye.

- Mu 1926, ingabo z’u Rwanda zakuweho:Ubwo Ababiligi bari bamaze kwicaza yombi bizeye ko batsinze Abadage burundu, nibwo noneho batangiye kohereza Abategetsi babo bafite imbaraga zo kugira ibyo bahindura ku miyoborere, imibereho n’imyumvire y’Abanyarwanda. Mu mwaka wa 1926, Umubiligi Mortehan yaciye iteka ko nta Ngabo z’igihugu cy’u Rwanda zizongera kubaho.

Gukuraho burundu Ingabo z’u Rwanda byatewe n’inzika Ababiligi baje bafitiye Musinga zo kuba yarafashije Abadage kurwanya Ababiligi mu ntambara ya mbere y’Isi yose kandi akaba mu mateka y’u Rwanda, Ababiligi baje bazi neza ko Intambara y’Abanyarwanda ari inkundura, ari abakogoto b’umuheto n’indwanyi kabuhariwe.

Kutagira Ingabo ku Rwanda byashegeshe Abanyarwanda mu buryo burunduye, kurinda ubusugire bw’igihugu ntibyongera kubaho, ubutwari bwabo bwagaragariraga mu guhangana n’umwanzi, barabucecekesha maze Abakoroni baba bababonye urwaho.

- Mu 1927 abakoroni bakuyeho urugerero:Urugerero rwari rwarashyizweho n’umwami Cyilima II Rujugiro ahasaga mu mwaka wa 1691 kugeza mu wa 1708, rukaba rwari Politiki yo gukumira ibitero mvamahanga no kubimenya kare bitarasakara mu gihugu. Rwafashaga kurinda abaturage ngo badapfa cyane mu gihe hateye igitero gitunguranye, ndetse n’imitungo y’igihugu ntiyangirike.

Urugerero rwatumaga Ingabo zifata iya mbere mu ku menya ko umwanzi yateye, baruvanaho mu rwego rwo guca intege imbaraga z’ubutasi bw’Abanyarwanda.

Mu 1931 Umwami Yuhi Musinga na nyina Kanjogera baciriwe i Kamembe, bava ku butegetsi badatanze kandi atari ko imihango y’Ubwiru yabigenaga.

Mu gice gikurikiraho, tuzabagezaho uko Abanyawanda bakomeje kugenda muri iyo nzira y’umusaraba mu bihe by’umwami Mutara Rudahigwa, dukomereze no mu bihe bya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umwami Musinga asuhuza igikomangomakazi Elena d'Aosta wo mu Butaliyani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
UWAMBAJIMANA Florence 2019-06-15 09:38:27

Mwaturangira aho icyo gitabo umuntu yakibona?

2
Byaruhanga Edward 2019-04-27 14:34:08

Umusaraba niba bivuze akaga , Koko nta cyiza ubukoloni bwazanye . Muzirikane ko u Rwanda rwagabanywe n’abakoloni imyakaka 10 uwo Gotzen cyangwa Oscar Bataraza kureba aho bagabanye muri ya nama ya Berlin yayobowe na Bismark 1884- 1885.murakoze kutwereka ko twahemukiwe nabo bakoloni.Byakumvikana cyane n’ ingaruka zimwe umuntu azivuze ingero:- 1.Rutarindwa,Musinga, Rudahigwa,Ndahindurwa, Kayibanda, Habyarimana na Sindikubwabo Niko bakurikiranye bitwa ko bategeka cyangwa bayobora u Rwanda . Bose bahuriye ku iherezo ry’ ubuzima ritabaye ryiza. 2.Urugero rundi nuko abanyarwanda benshi bahuye Ni ibibazo bikomeye nka Akarengane,inzara,guhunga , ubukene,guta agaciro,amacakubiri cyangwa amacakwinshi ,gutakaza igice ki igihugu na abari benecyo etc. 3.Jenoside 4. Ubwicanyi no kugambana 5 Guta umuco 6 Ubujiji butewe no kumira bunguri byose etc Rero dukwiye gufatanya twese ayo mateka akatubera isomo Kandi nubwo abantu tutashobora kungana muri society , umuti w’ibibazo twese uratureba.Dukwiye no kudaheranwa yewe nabatarigeze bamenyekana nabo , nabamenyekanye kuko twese ingaruka za tugezeho. Tukababarira cyane ko imbabazi Atari izabanyantege nkeya.Tuzirikane Kandi ko nabo bakoloni ntacyo bakoze kibi badafatanije natwe abanyarwanda Bari ba nyamujya iyo bijya,rutemayeze, Reka nsoze nshima abari mu murongo wo gusana,kubaka, gukosora ibibi byose mpereye ku banyarwanda ndetse n’inshuti zabo. Murakoze cyane ! Imana iduhe ubwenge ,imbaraga ,ubumwe n’urukundo.

3
Masirabo 2019-04-10 18:33:19

Erega abazungu batwishe mu mitwe bakoresheje bibiliya,nyumvira itorero ryareraga abanyarwanda bakavamo abakomeye buri wese nta gutega amaboko iryo barivanaho barisimbuza gatigisimu?ibaze pe,bone uyu munsi uvuga ikintu utavuga izina Yezu ukumva bamwe bagira bati uri umuhakanyi cg bati wowe uzarimbuka,hahh ntibamenyeko iryo zina ryahimbwe n abazungu.

Ngo nutavuga mu izina rya Yezu ntacyashoboka hahh ninde wababeshye ko hari izina riruta"Imana"?ko abanyarwanda bayiyambaje Ikababera byose Ikababera umubyeyi bakayibera abana ntihagire icyo bayiburana,uwo ninde waje koko ababeshya ngo mudakoresheje izina Yesu ntacyakorwa.sha aha niho ubonera bwa bukoroni bubi pe bwaritse mu mitwe.

Abami bategeka twarigengaga ntawe udufatira ibyemezo buri wese aharanira kubaka igihugu kandi buri wese ari umuyobozi mu cyo ashyizeho umutima,umworozi akorora neza,umuhinzi agahinga neza,umubumbyi akabumba neza,umuvubyi akavuba neza,ingabo zikarwana neza,abasizi bagasiga neza ,abavuzi bakavura neza,abapfumu bagapfumura neza ureke iby amadini yazanye ibinyoma bakabanza kwita ibyiza byacu ibibi kandi ubwo ibyabo aribyo bijoga inyo,abaragura bakaragura neza ureka iby abatekamutwe buzuye insengero nta numwe ndabona waraguye nka Nyirabiyoro,abaraguzi bo mu nsengero abenshi nta n impano bafite barahimba ariko Nyirabiyoro ibyo yaraguye byarasohoye n ibindi biracyasohora uwo niwe ntumwa y Imana y ukuri ureka ba batekamutwe buzuye amadini ya christianisme.

Igihe umwami yamburwaga igihugu aho niho u Rwanda rwatangiye gupfa aho ico ry abazungu ariryo bagaburiwe ngo bate agaciro none nuyu munsi biracyakurikirana benshi banze kwigobotora ubwo bukoroni bwo mu mitwe.

Ikosa abakera bakoze ni ukutarwanya izo nkozi z ibibi z abazungu nyamara Nyirabiyoro yari yarababwiye imigambi yazo ko ari ukoreka u Rwanda,sinibaza impamvu Musinga rwose yazemereye,ariko kandi nkongera kwibuka ko Rwabugiri yari yararaze Mazimpaka ingoma ariko Kanjogera na musaza we bakamwica bashaka ko umwana wabo Musinga ariwe ujyaho,Musinga amaze gukura akabimenya byaramubabaje cyane ko bishe mukuru we nawe afata igikeri cyarangaga inzu Kanjogera aturukamo arakica ngo abereke ko ahoreye mukuru we maze bagira ubwoba bati umwana yakuze.

Rero Rwabugiri yari yarabwiye amabanga Mazimpaka buriya,amabanga y uko bahashya abagome b uruhu rukennye(abazungu) kuko Rwabugiri yari yarahanuriwe na Nyirabiyoro uko bizagenda nubwo nawe yaje kwicwa n umurinzi w ibwami wabonye ko ibyo yahanuriye umwami byamubabaje cyane maze yica umuhanuzi na Rwabugiri abyutse ahamagaza Nyirabiyoro asanga bamwishe ategeka ko uwo murinzi nawe yicwa,rero buriya kuko Rwabugiri yari indwanyi yahise agira nk inama Mazimpaka uko yazarwanya izo rutuku ariko nawe shenge kanjogera aramwica njye mbona ariho byabanje gupfira,maze umuzungu arahikubita ikiri Musinga yari umwana utafata ibyemezo kuko ngo abiru banze ko abazungu bamenya ko umwami w u Rwanda ari umwana maze bohereza undi muntu mukuru,rero rwose iyo bihangana bakarwana n abanyetiopia bararwanye ntibakoronizwa,rero rwose iyo babarwanya twari kubatsinda kuko abashyize hamqe nta kibananira.

Ariko batangiye kuyobya ba mbonyumutwa babona ko abemereye bati reka dukomereze aha nawe azemeza bene wabo tube tubonye uko tugarika igihugu,babanje kujya ku bami abami barabangira bati nta mututsi nta muhutu nta mutwa twese turi umwe,umukecuru umwe w imyaka 104 nabonye youtube yaravuze ati Rudahigwa yarababwiye ati mwe kwirema ibice,nibaguha agacuma ngo usome ntuzahanagure ngo nuko ugahawe n umuhutu cg umutwa ati muramenye.

Rudahigwa ashaka gukuraho igitabo k ivangura amoko abo bazungu abri banditse kuko yabonye imigambi yabo bamumerera nabi cyane,arabihorera aguma arwana nabo mu bwenge kugeza aho ashatse kujya New york kubwira UN ngo itware ababiligi bayo u Rwanda niwe mwami azaruyobora ni urw abanyarwanda si urw abazungu nicyo gihe bamuteye urushinge rw ingusho apfira aho .aba bahanya badukozeho .

Ubwo ba mbonyumutwa batangira guhimbira ubwami ibinyoma ngo barebe ko abaturage bareka kubukunda,bakajya bavuga imigambi mibisha bafite ariko ubwo bayigereka ku bwami nyamara aribo babi nuyu munsi niko bakiri uvuga ubutwari n ibyiza by bami bakababwa bagatangira kuvuga bya binyoma byabo babeshyaga icyo gihe kuko bibonera mu moko aho kwibonera mu bunyarwanda kandi kuvuga ibyiza by uwo badahuje kuribo ni ikizira;

ntibyatinze bagiye ku butegetsi ibyo babeshyeraga ubwami kandi aribo bari babigambiriye kuzabikora twarabibonye barabikoze aho umwana yica nyina,nyina akica umwana,akica se,umugabo akica umugore we ,umuturanyi ahagurukira uwa mushyingiye aratema,ahagurukira uwo basabanaga ibishyimbo aratema,ahagurukira uwo bajyanaga muri za ngira nzu z amadini ngo barasenga aratema,bafata ya bibiliya bati dore umwanzi Imana yanutanze ni inzoka baratema,ishyano ritigeze riba kuva u Rwanda rwabaho ribaho ubwo.

Iyaba ubwami bwasubiragaho rwose kuko Afrika yakomeye ku isi hose iyoborwa n abami,nta na rimwe tuzakomera igihe abategetsi bahora bahinduka na biriya bihugu bya amerika bibabeshya ngo perezida niwe uyobora barabashuka,bagira ubwami bwihishe kuburyo icyo butashatse perezida atagikora kuko nibwo butegeka siwe,ibi rero nibyo Rudahigwa yashakaga baramwica kuko barwanyaga gukomera kwacu,burya ubwami umwami atozwa akiri muto bityo akagendera mu kirenge cy abamibanjirije agakomereza ku bya se ntabisenye kandi bakagira umurongo umwe ariko ubuperezida umwe avaho undi yajyaho akaza afite umurongo we bityo ntibishoboka ko igihugu cyahora gitegekwa n abafite imirongo inyuranye ngo kizakomere ntibibaho pe.

Uyu munsi twujuje abasabirizi ku mihanda kandi batarabagaho,uwabaga udafite yarahakwaga akazatungishwa nawe akazahaka nubwo hari abavuga ngo ubuhake bwavuyeho nyamara bitashoboka kuko buri wese utukorera aba ari guhakwa,ku isi hose abahakwa ni bo benshi cyane ndetse niyo babuze uwo bahakwaho usanga byabaye ikibazo aricyo bita"akazi karabuze"sha rwose abakurambere bari abahanga kweri mu nzego zose zari zubakitse bidasuburwaho kandi nitubigiraho nukuri turava muri ubu bukene,uhakwa ahakwe anatekereza kuzigama akihangira umurimo nawe agahaka ibyo nitubikora nta gikoresho kizongera kuza aha kiviye mu bushinwa cg ahandi kuko tuzaba twikorera byose nkuko abakurambere babigenzaga,nta na kimwe bavanaga hanze nibo bari bazi icyo musigaye mwita"made im Rwanda"muve mu bitenge mwaranguye hanze mujye kubyaza ibihingwa ubudodo mudode ibyanyu,ibiryo ni uko,inka ni uko(inyambo zacu zagiye he?ko arizo nziza kurusha ziriya za kizungu ari inyuma n imbere izacu zirazirusha amata y izacu arakize cyane kandi araryoshye kurenza),n ibindi byose....

4
Vituku 2019-04-10 17:24:19

Ariko izi nshabure ko zari nziza cyane di,uyu mwambaro rwose ni mwiza pe,buretse ndawugarura mu gihe gito.

Kwamamaza