Yifashishije intambara ya Congo, Kabarebe yahamagariye urubyiruko gushyira hamwe

37 14-12-2016 - saa 19:56, Kanamugire Emmanuel

Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe yatangaje ko ubufatanye buzira amoko ari bwo bwatumye ingabo z’u Rwanda zitahukana intsinzi mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze aho RDF yiyambaza abari abacengezi bitewe n’uko abasirikare bari babaye bake, maze asaba urubyiruko gukuramo isomo.

Ibi byagarutsweho mu mpanuro Minisitiri James Kabarebe yagejeje ku "Inkomezamihigo", urubyiruko rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano, aho yarushishikarizaga kutibona mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bakubaka u Rwanda.

Muri izo mpanuro, Minisitiri Kabarebe yagarutse ku ntambara ingabo z’u Rwanda zarwanye muri RDC, mu mwaka wa 1997, ubwo uwari Perezida wa Zaïre (yaje guhinduka RDC), Mobutu Sese Seko, yakurwaga ku butegetsi agasimburwa na Laurent Désiré Kabila maze James Kabarebe agahita aba Umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu.

Yanagarutse ku busharire bw’ubuzima no kudatezuka kw’ingabo z’u Rwanda, kabone nubwo mu 1998 Kabila yaje guhindukirana u Rwanda akarutera umugongo akoreshejwe n’abanzi barwo barimo Abafaransa.

Ibyo ngo byatumye yumvikana n’ibihugu nka Angola, Zimbabwe, Namibia, Tchad, Sudani, ndetse n’indi mitwe y’abarwanyi nka FDLR (Interahamwe na Ex-FAR), ‘Maï-Maï’ n’abandi, ariko ngo nta kindi cyari kigambiriwe, uretse kugaba igitero ku Rwanda.

Minisitiri Kabarebe yakomeje avuga ko ibyo byari ibihe bigoye kuko no mu Rwanda hari hari intambara itoroshye y’abacengezi, cyane cyane muri Komini nyinshi zo mu Majyaruguru n’uburengerazuba ndetse na tumwe mu duce tw’amajyepfo.

Minisitiri Kabarebe akomeza avuga ko ubwo Kabila yari amaze gutera umugongo abamufashije kujya ku butegetsi, ubwe yivugiye ko u Rwanda ari agahugu gatoya cyane, ati “ngiye kugatera, ngasize kose ngakoremo Aeroport (ikibuga cy’indege) imwe nini cyane ku isi.”

Icyo gihe ngo ingabo z’u Rwanda zaramubwiye ziti “nta kibazo dutere”, ubundi ziraza ziritegura, ibihugu byose birikusanya.

U Rwanda ruratera ntiruterwa

Yakomeje agaragaza uburyo ubushishozi bwa Perezida Kagame wari Visi Perezida akaba n’Umugaba w’ingabo icyo gihe, bwatumye afata umwanzuro wo gutangiriza urugamba i Kinshasa ari na ho rwarimo rutegurirwa, dore ko yari amaze kubona ko nibarindira ko Kabila n’abamushyigikiye batera u Rwanda ingabo za RDF zitari bubatsinde.

Ingabo z’u Rwanda zarambutse, zikoresha indege ya RDC zigarurira ibirindiro by’ingabo ahitwa Kitona, ku buryo Kabila wateguraga gutera u Rwanda, yagiye kumenya ko ingabo za RDF ziri kuza kuri ibyo birindiro zamaze kubigeramo.

RDF yifashishije bamwe mu bacengezi kandi bari abanzi…

Mu gushishikariza urwo rubyiruko gusenyera umugozi umwe bakimakaza Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko, Minisitiri Kabarebe yavuze ko muri icyo gihe cy’intambara ya Congo, ingabo z’u Rwanda zari nkeya cyane ugereranyije n’abo zari zihanganye na bo, dore ko zari nk’ibihumbi mirongo itatu na bitatu (33.000).

Aho ni ho haturutse umugambi wo kongeramo abari abasirikare mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda (Ex-FAR),nubwo benshi bari baramaze kuba abacengezi.

Ati “Icyo gihe muri RDF abasirikare babaye bacyeya cyane, ku buryo na ba bacengezi, ba bana b’urubyiruko binjijwe mu gicengezi, byageze aho, tubafata tubazana i Kanombe, tubaha imbunda tubinjiza indege, ukababwira gusa, ‘urahitamo kurwana ku ruhe ruhande? Kurwanira igihugu cyangwa kurwanira abajenosideri?”

Nyuma y’iminsi nk’ine bari i Kitona,urugamba rwarabakomeranye kuko abo bahanganye bari bakomeje kwiyongera. Byabaye ngombwa ko Kabarebe asaba ubufasha, bamubwira ko bamwoherereje ingabo.

Yari azi ko yohererejwe ingabo zimenyereye intambara zikomeye, ariko atungurwa no kubona bohereje ingabo nkeya zimenyereye urugamba zo muri Batayo ya 19, zari kumwe n’indege ebyiri zuzuyemo abahoze ari abacengezi na Ex-FAR.

Icyo gihe, ngo yagize impungenge cyane kubona yohererejwe Abacengezi na Ex-FAR kandi no mu bo barwana barimo, agakeka ko bashobora kubagambanira bakabica cyangwa bakabicisha.

Ati “Narababwiye nti ‘ rero muje ku rugamba, muje kurwanira igihugu cyanyu u Rwanda no kukimenera amaraso.Nimuba abagabo turarwana uru rugamba turutsinde, nimuba imbwa turatsindwa, haraba hatsinzwe u Rwanda, ntabwo haba hatsinzwe umuhutu cyangwa umututsi, nimureke turwanire igihugu.”

Icyo gihe ngo yababajije niba biteguye, na bo baramwemerera igihe kigeze umwanzi araza bafatanya kumurwanya ndetse uwo munsi baramuhashya barangije babyinira hamwe intsinzi.

Agaruka ku isomo urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gukura muri iyo ntambara, Gen.Kabarebe yagize ati“Ni rwo rugero rwa mbere rusobanutse rw’ubumwe bw’Abanyarwanda bahuriye ku kumenera amaraso igihugu cyabo kandi bagatsinda.”

Aha yakomeje avuga ko ibyo bakoraga mu gicengezi nko gusenya ibikorwa, kwica abantu, byaterwaga n’uko babaga babibwirijwe n’abayobozi “ba bandi bitwa abanyabwenge, ariko umuturage usanzwe wamubwira uti ‘dore inzira nziza, dore ikintu kizima abe ari cyo dukora’, akagikora kandi akagikorana umwete.”

Intambara ya Congo yagiye kurangira mu ngabo za RDF hamaze kwinjizwamo Abacengezi na Ex-FAR bagera ku 36.000, mu ngabo zigera ku bihumbi 57 zarwanye urwo rugamba.

Abasoje Itorero ry'Inkomezamihigo mu muhango wabereye i Gabiro ku wa 13 Ukuboza 2016
Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe atanga impanuro ku rubyiruko rwitabiriye Itorero ry'Inkomezamihigo
Pierre Nshimiyimana, Intore yo ku mukondo ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango mu izina rya bagenzi be
Minisitiri w'urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana(ibumoso), Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe (hagati) na Komiseri Mukuru w'Itorero ry'Igihugu, Rucagu Boniface
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
ndacyayisenga 2018-06-15 16:23:42

amatora yabadepite azabaryari

2
[email protected] 2017-01-29 02:16:02

twakuye isomo tuzaharinira ikizazamura igihugu cyacu kuko nigihugu cyacu dukunda tuzakita gira uko dushoboye kose murakoze

3
Sine 2016-12-16 04:55:25

Urwanda nti rusanzwe. Nti ruterwa ruratera koko. Kandi rero twokwiyemera, njyewe nshime imana yaduhaye ubwo butwari kuko Hari impamvu yaduhaye ubwiza.

4
Ukuri 2016-12-15 05:50:50

Mwarakoze cyane bwana minister ariko mbona kujya muri congo ni échec gusa kuko nuyu munsi hari instabilité mwahasize cyako mwabashije gusenya inkambi munacyura impunzi.

5
kaka 2016-12-15 01:35:36

Uri intwali wahesheje u Rwanda agaciro.

6
Gakuba Pascal 2016-12-15 00:34:01

dushimiye ibiganiro byatanzwe cyane cyane cya afande Kabarebe mudushiriyeho icyo kiganiro cye muri Video tukongera kucyumva murakoze

7
Mathew 2016-12-15 00:01:27

Nubwo uvugako mwatdinze nyamara siko biri mwasize Congo mukaga mutuma abatutsi baho bahashirira kandi aribo mwarimugiyegutabara yewe musubirinyuma kubarasa.
Fande rwose biteye isoni

8
Agaciro 2016-12-14 17:34:40

Ibyo avuze nibike twabanye nawe numwana mwiza cyane, mwibukije cyagihe twabuze uko twajya murwanda, turwane na kongo , aliko tugiraninama duti reka twigire Angola kwa Savimbi, harudutendo twakoranye, ubu ndi Demob kdi mba iburaya narikuzandikigitabo kubera ko hari bimwe ntavuga nahisemo kubireka nkajya numva ibyo afande James avuga. Buriya azi byinshi kundusha, igihe nikigera nzamugishinama. Amateka ye yavamo film cg igitabo tome nyinshi, Serie film episode nyinshi. Tujye twese twibuka Shyaka wadutijindege ikadukiza Kabila na Edoudos santos.....

9
Kazimoto Capa 2016-12-14 16:11:53

muzi igituma UN iduha missions zo kurinda abageramiwe? Ni ibanga tugendana abanyamahanga bikaba byarabayobeye

10
majeshi 2016-12-14 16:10:28

igihugu cyacu kiduteye ishema, ntawe uzongera kutunyura mu rihumye ngo azane amakubiri, dufite abayobozi badukunda, n’ingabo zitubereye ku nkiko ngo ziturinde inkeke

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza