Volleyball: RRA igiye kwerekeza mu Misiri muri Champions League 2018

2 2-03-2018 - saa 13:23, IGIHE

Ikipe ya Volleyball y’abagore y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA VC) yiteguye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, azatangira tariki 5 Werurwe 2018 mu Misiri.

RRA VC izahaguruka i Kigali tariki ya 3 Werurwe aho izahatana n’andi makipe 15 yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri shampiyona z’abari n’abategerugori ku mugabane wa Afurika.

Kapiteni wa RRA VC, Nzayisenga Charlotte, yavuze ko ikipe yiteguye neza aho imaze icyumweru mu mwiherero i Kigali kandi ko biteguye guhagararira neza Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Yagize ati “Imbaraga zose dufite tuzazikoresha, amakipe aratuzi nka RRA VC ntabwo tugiye gutembera tugiye guhatana.”

Ikipe ya RRA VC iheruka mu marushanwa nk’ayo muri 2016, aho yatahanye umwanya wa kane mu mikino yaberaga muri Tunisie.

Umwaka ushize ntabwo yabashije gusohoka ariko ngo ibyo ntibyayiciye intege ahubwo yiteguye kugera ku mwanya yagezeho ndetse n’igikombe ikaba yakizana.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Mfashimana Adalbert, yavuze ko iryo Shyirahamwe rishimishijwe n’uko RRA VC igiye guhagararira igihugu, asaba ikipe kwitanga no kugihesha ishema, batera intambwe irenze iyo bateye ubwo baheruka muri ayo marushanwa.

Yagize ati “ Muzabyine mujya imbere mutere intambwe nibura muzane umwanya wa gatatu. Twizeye ko muzahesha ishema u Rwanda.”

Mfashimana yanasabye iyi kipe kugaragaraza indangagaciro z’Abanyarwanda, berekana ko mu iterambere ry’u Rwanda siporo y’abagore itasigaye inyuma.

Batayika Emery, Komiseri wungirije ushizwe abakozi muri RRA, wanashyikirije ibendera ry’igihugu n’ibirango bya RRA aba bakinnyi, yashimiye intambwe ikipe imaze kugeraho, ababwira ko batagomba kwirara ahubwo bagakomeza umuhate n’ikinyabupfura ari byo bituma intsinzi igerwaho, abizeza ko ubuyobozi bwa RRA buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo bubashyigikire.

Batayika Emery, Komiseri wungirije ushizwe abakozi muri RRA, ashyikiriza ibendera ry’igihugu n’ibirango bya RRA abakinnyi
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyigikira RRA VC no kubaha impanuro n'ishyaka rigomba kubaranga mu mikino yo mu Misiri
Komiseri Wungirije Ushinzwe Abakozi ashyikiriza Kapiteni wa RRA ibendera ry'igihugu
Komiseri wungirije ushinzwe abakozi Emery Batayika Atangaza ko RRA itazahwema gufasha ikipe yayo uko bikwiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Denys 2018-03-02 06:05:17

Birababaje kubona havugwa capitaine ariko ntiberekane abatoza. Umukino ni Coaching none abifotoza nabandi. Please mujye muha agaciro imikino kandi muhe nagaciro abayitangira. Ninkaho Coach ntacyo avuze

2
rukundo 2018-03-02 05:54:58

Ni uko ni uko bakobwa beza, mugende muhagararire neza u Rwanda kandi muzatsinde. Tubafatiye iry’iburyo

Kwamamaza